HomeNewsNdahindurwa asimburwe na murumuna we,maze atugurishe ubwami bw’uRwanda!??

Ndahindurwa asimburwe na murumuna we,maze atugurishe ubwami bw’uRwanda!??

Dec 30, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibisiga [2] byo mu bwoko bwa “EAGLES”,mbona ibyo bisiga biri mu kirere birimo birwana n’ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona ukuboko k’Uwiteka  kulimo guhangana niyo myuka mibi ya badayimoni yo kurwego rwo hejuru.Nerekwa mbona ijambo ry’Uhoraho rifashe inkota mu ntoki,mbona iyo nkota iciyemo kabiri igisiga kimwe,mu gihe nkitegereza ibibaye,mbona igisiga cya kabiri kwa kuboko k’Uwiteka gufata ya NKOTA,maze gucamo ijosi rya cya gisiga ricikamo kabiri.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ringarukaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha abadayimoni bari bahagritse,Uwiteka yarwanye nizo nkozi z’ibibi  none arazinesheje dore umwaka ugiye gutangira wa 2017,ntabwo uzawutangira nabi,ahubwo uzawutangira mu buryo bw’umugisha kugirango umenye yuko Uwiteka ari we Mana.

Nongera kubona njyanwa mu ishuli (Ikigeragezo);mbona iryo shuli dufite Umwalimu,ariko nta masomo yaduhaye.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ikigeragezo cyari kije,ntabwo kiri bukugereho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Reka dusoze umwaka mu 2.NGOMA aho dukomeje kureba amateka ya bami babayeho,nimpamvu babayeho,kuko nta Mwami upfa kubaho gusa,nta mpamvu iturutse k’Uwiteka ngo yime ubwami kabone nubwo yaba akora ibibi bidahesha icyubahiro Uwiteka Nyiringabo,gusa akenshi usanga kwima ku ngoma kwa bami,hazamo imbaraga z’umwijima,barangiza bakabyitirira Uhoraho,nubwo abyihorera akurikije uburyo ubwoko bwe,buba bukiri mu bujiji abwihorera kugirango ubwo ukuboko kw’inkozi z’ibibi nikubaremerera nibwo bazamenya ubwenge.

Urugero,Umwakagara yaremereye abanyarwanda muri rusange,yaba abatutsi bamwitirira ko ariho akomoka,mu gihe we ar’umudayimoni wavutse mu buryo bw’abantu kugirango azarwanye umugambi w’Uwiteka yarafitiye ubwoko bwe kuva kera kose.Ariko ntibyamubujije kwica amoko yombi yaba abahutu cyangwa abatutsi kandi akaba abagze ahaga.

Igitabo cy’INGOMA za kabiri,cyanditswe n’Umuhanuzi witwa EZIRA akurikije umuco nimigenzo by’abasrael,kandi yacyandikiye mu buhungiro,nk’uko uyu munsi nanjye mbagezaho ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nibereye mu buhungiro murutare.Yakomokaga mu muryango wa YUDA,yanditse agambiriye kunga ubumwe hagati ya YUDA n’Uwiteka Imana bari batakivuga rumwe kubera gutwarwa mubunyage.Yanditse abasubiriramo amateka ya bami bategetse nabi,kandi intego ye,kwari ugushaka ko,bakongera kugirana ubusabane n’Uwiteka Imana ikiranuka kugirango yongere abarebe ijisho ryiza!

Igihe yandikiye iki gitabo,byari ahagana mu mwaka wa 430 BC mbere yivuka rya Yezu.Ariko amakuru afite ibimenyetso bifatika,agaragaza ko,ubwo butumwa bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 970 BC Umwami SOLOMON amaze kwima ingoma.Kugeza mu mwaka wa 586 BC ubwo batwarwaga mu gihugu cy’IBABYLON bakajyanwa bunyago kujya abaja nabagaragu.

2.Ingoma za kabiri nk’uko bigaragara,zanditse bavuye mu bunyage,bamaze kugera muri gakondo(Israel) maze abatambyi,bazana ububyutse mu bantu kugirango bongere bagarukire Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Harimo no kubaka urusengero rw’Uwiteka rwali rwarasenyutse mu majyepfo yamajyaruguru ya ISRAEL.Nubwo ubwami bwa Israel bwashakaga kwirengagiza ayo mateka,ariko ntibyakunze!

Umurongo ukomeye uri muri iki gitabo”ubwoko wanjye,nibungarukira,bukava mu byaha byabatwaye umutima,bukihana,bugasaba imbabazi,bugasenga,nanjye nzumva gusenga kwabo ndi mu Ijuru,nzabagirira imbabazi,mbabarire ibyaha byabo,kandi mbakirize igihugu (7:14)

Abantu bazwi cyane cyangwa bavugwamo cyane,halimo Umwami SOLOMON,Umwami Kazi SHEBA,  REHOBOAM, ASA, JEHOSHAPHAT, JEHORAM, JOASH, UZZIAH, AHAZ,HEZEKIA, MANNASSEH, JOSIAH.

Ahantu havugwamo cyane n’umurwa mukuru wa YERUSALEM,nurusengero.Umwami SOLOMON yabaye Umwami yikorera ubucuruzi cyane,ariko ntabwo yibagiwe kubaka urusengero rwahesheje icyubahiro Uhoraho Uwiteaka Nyiringabo mu mahanga yose yo mu isi.Kandi yashoboye guhuza imiryango yose ya Israel bahinduka ubwoko bumwe nk’umuntu umwe.Kandi uwo niwo warumugambi w’Imana mu gihe Satani aba yishakira gutatanya abantu kugirango babeho mu mwiryane.

Dec 31, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa na maso ya bana b’abantu,nerekwa ibigiye kubera mu isi yabazima kandi bikomeye cyane ndetse biteje impagarara inkozi z’ibibi.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,waba wamenye imigambi ya Bahindiro barimo gupangana na Bega b’Abakagara?Ndasubiza nti,OYA nta yo namenye!

Ndabwirwa ngo,dore Abahindiro bamaze gupanga yuko,uzasimbura Umwami w’uRwanda,ari murumuna we,kuko yamaze kumvikana na leta y’Umwakagara yuko Chancellor Benzinge Boniface naramuka abyemeye,akamwimika,akimara kwima ingoma ingoma,azahita ashyiraho inteko irimo abafashije Umwakagara guhitana Umwami w’uRwanda.Namara kuyishyiraho,azahita asaba yuko we atashye kandi yamaze kumvikana na leta y’Umwakagara akaba adashaka gukomeza kuba mu mahanga nk’impunzi!

Nuko rero burira Chancellor Benzinge Boniface,hamwe na banyarwanda bose muli rusange,yuko hamaze gutegurwa umugambi wo gushimuta ubwami bw’uRwanda bagambiliye kugirango ubwami butabacika kandi ari cyo gicuruzwa basigaranye hano mu isi ya bazima.Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Burira Chancellor Benzinge Boniface uti,uramenye ntiwemere umugambi wabagambanyi kuko Uwiteka yamaze kubaciraho iteka,no kubakura mu muryango wabagomba gusimbura Umwami w’uRwanda.Kandi wibuke yuko bakugambaniye kugirango baguce igihanga,ugakizwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Mwana w’umuntu,dore ibi byose bibaye hanyuma yuko igihugu cy’America gishyiriye ahagaragara ishimwe ryagenewe umugogo w’Umwami w’uRwanda.Maze Umwakagara azabiranywa nuburakari bukomeye cyane,none abuze intama nibyuma,nibwo atangiye guteka imitwe akoresheje za magigiri ngo zumvishe Chancellor Benzinge Boniface yuko akwiye kwimika murumuna wa Ndahindurwa kandi bose baragambaniye ubwami bw’uRwanda barabuhinduye igicuruzwa cyunguka.

Burira Chancellor uti,ubwami niwo murage w’ubwoko bwanjye nagambiriye kuzahaho ubwoko bwanjye ho gakondo ya bakiranutsi.Nuko rero umenye ko,ari wowe ubitse iryo banga ry’Uwiteka Uhoraho Imana ya basogukuruza, Abraham, ISSAC, na YAKOBO, nuramuka ukoze ibinyuranye n’ubushake bw’Uwiteka,umenye ko,umuvumo w’Uwiteka uzaba ku mutwe wawe nabagukomokaho bose,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!Kandi niko abitegetse.Nuko rero uramenye ntiwemere kumera nka Ndahindurwa wemeye kugurisha ubugingo bwe,kandi atari bwunguke ahubwo aho kunguka byamubyariye amazi nkibisusa kubera kutumvira umwuka w’Imana bituma acibwa igihanga kubera gusuzugura umwuka w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka akuburiye.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments