HomeNewsUmuhanuzi Majeshi Leon,arashimira bene dara mwese mwateye inkunga umulimo w'ubuhanuzi!

Umuhanuzi Majeshi Leon,arashimira bene dara mwese mwateye inkunga umulimo w’ubuhanuzi!

 

Ishimwe ryihariye kuri bene data bakoze umulimo ukomeye wo gufasha cyangwa gutera inkunga umulimo w’Imana ukorerwa mu itangaza makuru.Uyu mwaka urangiye wa 2016, bene data bohereje inkunga ya madollar agana ni bihumbi $ 6000.Ubwo uyashyize mu mashillingi y’IBABYLON,agera kubihumbi 600,000 Kshs.

Kubera umutima ukunda Imana ikiranuka muli byose,nanjye nshimishijwe no kubasabira umugisha nk’uko nabiherewe ubutware n’Uwiteka Imana ikiranuka.Ubwo butware bwo guhesha umugisha cyangwa kuvuma ibyo nabiherewe ubwo butware mu mwaka wa 1998 aho nabwiwe ko uzamvuma nawe azavumwa,ariko kandi uzampesha umugisha nawe azaheshwa umugisha cyangwa azaba umugisha.

Mukwiye kunezezwa ni uko twafatanije kurwana intambara hamwe,kuko twese twazirwanye mu buryo bunyuranye.Kuko iyo mutaza kwemera kumvira umutima wubaha Uhoraho Uwiteka Imana,ntabwo mba narashobojwe gukora uyu mulimo Uhoraho yambashijwe anyuze muli mwe kubagezaho ijambo ry’Uwiteka ry’ubuhanuzi.

S’uko iyo mwali kwanga kumvira umwuka w’Imana ukorera muli mwe,yuko umulimo w’Uwiteka utari gukoreka,wari gukoreka kuko Uwiteka atajya ananirwa,iyo abamwumvira banze gukoreshwa ibikomeye n’umwuka we,Uwiteka akoresha ibikona bigasohoza umugambi w’Imana yagambiriye kuva cyera,ugashyirwa mu bikorwa.

Aliko noneho kuko mwemeye kuba ikitegererezo cy’abakiranutsi,bemeye kumvira Uwiteka Imana yo mu Ijuru.Niyompamvu mutazabura kwitwa abanyamugisha umugisha ukomoka ku Mana yaremye Ijuru n’Isi.

Reka nongere mvuge iri jambo,hali bimwe ntashobora kubabwira muri iki gihe,kuko igihe cyabyo kiri hafi gusohoza.Umwami wo gukiranuka namara kwima ingoma,icyo gihe nzababwira ibanga ryo gukiranuka.Kugirango umunezero wanyu ube wuzuye,kandi ube mwinshi aho niho muzamenya ibanga ryo gukiranuka kubana n’Imana no kugendana nayo!

Mwihangane uyu turebe gahunda z’imyanzuro y’urubanza rw’umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa wagambaniwe na Bahindiro,bari bafatanije na Bega b’abakagara.Nyuma yaho hazakurikiraho umuhango wo gutabariza umugogo w’Umwami w’uRwanda kugeza aya magingo tukaba tutaramenya aho umugogo uzatabarizwa.

Nyuma yo gutabariza umugogo w’Umwami w’uRwanda waguye mu buhungiro,hazakurikiraho umuhango wo kwimika undi Mwami uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Aho niho abanyarwanda bazatuza mu mitima yabo,maze bakazabwirwa ibanga ryo gukiranuka ribitse mu gaseke gateye amatsiko.

Reka rero tubifurize umugisha w’Imana,tubifurize kuzabana muri gakondo ya bakiranutsi,nahaweho kuzambera umwandu wanjye.Nizera kandi nemera yuko namwe ariyo izababera umwandu wanyu na gakondo yanyu.Uwiteka abahe umugisha kandi akomeza kubitaho cyane kandi abakomereze mu buntu bwe kugirango muzasohoze mu isezerano rye mu izina rya Data,umwana n’umwuka wera.

Ariko dore uko Uhoraho Uwiteka Nyringabo yabwiye Moses na Aaron,ko bazajya basabira ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo,Numbers 6:22  Then the  Lord said to Moses ,”Tell Aaron and his sons to bless the people of Israel with this special blessing:‘May the Lord bless you and protect you, may the Lord smile on you, and be gracious  to you, may the Lord show his favor and give you his peace.’

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments