HomeNewsAbanyarwanda baturutse mu gihugu cya Tanzania mu kaga gakomeye cyane!!!

Abanyarwanda baturutse mu gihugu cya Tanzania mu kaga gakomeye cyane!!!

July 27, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abanyeCongo bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamurenge) bimpunzi, bagiye kwinjira mu butayu bugufiya kandi abana babo bagiye gukora ikizamini (Exams) kugirango bamenye yuko Uwiteka ko ajya aca imanza zitabera niko Uwiteka avuga.

Dore muri bo,bafite amadeni kandi banze kwishyura,bamwe bafite ubwishyu ariko ntibashaka kwishyura,naho abandi babuze ubwishyu.Ariko bose bagiye gushyirwa mu butayu bugufiya bwo hagati kugirango bigishwe kubaha Imana uko niko Uwiteka avuga.Abagabo nibo benshi bafite amadeni kandi banze kwishyura.None babwire uti,dore mujyanywe mu butayu kuko mwanze kumvira ijambo ry’Uhoraho kandi muvuga yuko muyisenga.Ubwo butayu buzaba burebure kurimwe muzifuza gupfa aho kubaho niko Uwiteka avuga.

genocideNerekwa umwuka w’Inzika ya cyera  n’uwa vuba Inzigo z’Abatutsi,zitangira gukora amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Uhoraho.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ese birashoboka yuko,umuntu yasenga Uhoraho atabanje kwihana?Mbese ayo masenegesho Uwiteka yabasha kuyumva?Niko Uwiteka abaza!?Abantu bahize ubugingo bwawe,bashaka ku guca igihanga kubera umulimo wahamagariwe nk’uko nabo bafite iyo bahamagariwe.None babonye ibyabo birangiye,ibyo bahakanaga kandi babyemera ko bigiye kubasohoraho ngo batangiye gusenga.Ubwo koko iyo suku si nkiy’Inkoko?

Babwire babanze bakwihaneho Uhoraho akunda umuntu wihana kandi wicisha bugufi,maze bazategereze icy’Uhoraho azabavugaho ahasigaye barebe yuko atazabagirira neza uko niko Uwiteka avuga.Erega mwana w’umuntu,nta mahoro ya banyabyaha ibihe byose batazihana nta kabuza yuko bazaribuka bakajya ikuzimu bagategereza umuriro utazima uko niko Uhoraho avuga.

Nkomeza kwerekwa ibintu bikomeye kandi bitangaje cyane,nerekwa abadayimoni bambaye amashusho ya bana b’Abantu.Ndetse nkabona na bandi bafite amashusho y’inyamaswa umuntu atabona uburyo yabisobanura.Mbona abo badayimoni bikora inteko baza aho nibereye murutare maze bajya kugera aho ndi,nkabona ukuboko gufite umupanga maze wa mupanga ugahita uca imitwe ya b’abadayimoni bose bakarimbuka bataragera aho mperereye.

GunNuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,habayeho intambara ikomeye cyane mu buryo bw’umwuka aho barimo kohereza imbarabara z’abadayimoni ngo zikuzeho ziguteze ibyago,akaga na makuba,ariko zigahita zirimbukira mu nzira zitarakugeraho uko niko Uwiteka yategetse!Ndabwirwa ngo,muri iki gihe cya nyuma kandi gikomeye Uhoraho ni wowe ahanzeho amaso kugirango urangize umurimo yagushinze kuko abanzi kandi bakaba ni nkozi z’ibibi bahagurukiye icyarimwe bagushakisha kuko ijambo ry’Uhoraho washyize ahagaragara rivuga kurupfu rw’Umwakagara ryateje intambara ikomeye cyane mu mitima ya bantu batuye muri gakondo ndetse nabatuye hanze y’igihugu uko niko Uwiteka avuga.

Dore hagiye kubaho ubukwe kandi ubwo bukwe buzaba bucyujwe n’umuntu waturutse mu gihugu cya Tanzania nyamara buzaba kumanywa yihangu kandi buzatahwa na bantu benshi kandi uzaba acyuje ubukwe yari yarashatse ndetse afite na bana bakuru kandi ubwo bukwe nta muntu uzasigara atabutashye y aba umukuru cyangwa umuto,bose bazabutaha kuko bararitswe ariko umukwe arashaje ugereranije n’umugeni uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa abasenga kumunsi w’Isabato (Adventist) ndetse na bakiristu basenga kumunsi wa mbere w’isabato,nabo babukereye batashye ubwo bukwe.

BrideMaze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abana b’abantu bose babukereye bagiye gutaha ubukwe bw’uriya muntu utururtse Tanzania,nyamara abatari barashatse nibagera muri ubwo bukwe bazahabona abageni nuko rero babwire bitegurire imyambaro [2] uwo kwambara bagiye mu bukwe nibamara kugerayo bahite bakuramo imyenda baje bambaye hanyuma bambare imyenda y’ubukwe kugirango base neza.

Nuko nigera umwe mu basenga kumunsi w’isabato mu bwira icyo Uhoraho avuganye nanjye maze ambwira yuko yari yabyiteguye akaba yazanye imyambaro ari bwambare umukwe n’umugeni bamaze kuva murusengero icya ntangaje ni uko ubwo bukwe bwatashye cyane na bantu benshi baturutse mu gihugu cya Tanzania ufite ugutwi niyumve icyo umwuka abwira itorero uko niko Uwiteka ajya avuga.

Nongera guhishukirwa ibigiye gukorerwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu gihugu cya Tanzania.Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ya cyera cyane,ufitanye isano nurugamba rwo kubohoza gakondo ya bakiranutsi.Mbona banyampinga benshi bambariye gutaha ubukwe bw’Abatutsi bo mu nzu ya bajiji.Nerekwa basubira mu matongo bahozemo cyera mu gihugu cya Tanzania.

Abazize genocideNuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abazimu bazikutse none batangiye gusanira inzangano zidafite ishingiro.Nuko mfata umwe mu bazimu warindishijwe gakondo ya bakiranutsi mushyira Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe kugirango aducire urubanza maze uwo muzimu utsindwa nurbanza uhabwa igihano cyo gucibwa umutwe ukurwaho burundu kugirango utazongera guteza akaga amakuba n’ibyago maze kunesha kw’abakiranutsi kuba kuruzuye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abanarwanda bavuye mu gihugu cya Tanzania ko bagiye kwicwa n’ubutegetsi bwa FPR,kandi bazashirira ku icumu ngo kuko waturutse mu gihugu cya Tanzania.Kandi bikaba bizwi cyane yuko abanyarwanda baturutse Tanzania ngo bakunda ubwami cyane kuruta uko bakunda republika akaba ariyo nzika wabonye ya cyera yongeye kuzikuka uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ndikumwe na bantu tujya mu ishuri,maze tugeze imbere tuhasanga Round Point.Hirya yiyo Round Point hari ikidendezi cy’amazi maze mbona Ihene irasimbutse ifata imbuto zari mu ishashi iyo shashi iri hagati yicyo kidendezi ishaka kuzirya.Hanyuma mbona umusore magigiri w’Umwakagara nuko mbona afashe ya Hene ayambura za mbuto maze arazinterera ndazima nsazisama.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments