July 27, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abanyeCongo bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamurenge) bimpunzi, bagiye kwinjira mu butayu bugufiya kandi abana babo bagiye gukora ikizamini (Exams) kugirango bamenye yuko Uwiteka ko ajya aca imanza zitabera niko Uwiteka avuga.
Dore muri bo,bafite amadeni kandi banze kwishyura,bamwe bafite ubwishyu ariko ntibashaka kwishyura,naho abandi babuze ubwishyu.Ariko bose bagiye gushyirwa mu butayu bugufiya bwo hagati kugirango bigishwe kubaha Imana uko niko Uwiteka avuga.Abagabo nibo benshi bafite amadeni kandi banze kwishyura.None babwire uti,dore mujyanywe mu butayu kuko mwanze kumvira ijambo ry’Uhoraho kandi muvuga yuko muyisenga.Ubwo butayu buzaba burebure kurimwe muzifuza gupfa aho kubaho niko Uwiteka avuga.
Babwire babanze bakwihaneho Uhoraho akunda umuntu wihana kandi wicisha bugufi,maze bazategereze icy’Uhoraho azabavugaho ahasigaye barebe yuko atazabagirira neza uko niko Uwiteka avuga.Erega mwana w’umuntu,nta mahoro ya banyabyaha ibihe byose batazihana nta kabuza yuko bazaribuka bakajya ikuzimu bagategereza umuriro utazima uko niko Uhoraho avuga.
Nkomeza kwerekwa ibintu bikomeye kandi bitangaje cyane,nerekwa abadayimoni bambaye amashusho ya bana b’Abantu.Ndetse nkabona na bandi bafite amashusho y’inyamaswa umuntu atabona uburyo yabisobanura.Mbona abo badayimoni bikora inteko baza aho nibereye murutare maze bajya kugera aho ndi,nkabona ukuboko gufite umupanga maze wa mupanga ugahita uca imitwe ya b’abadayimoni bose bakarimbuka bataragera aho mperereye.
Dore hagiye kubaho ubukwe kandi ubwo bukwe buzaba bucyujwe n’umuntu waturutse mu gihugu cya Tanzania nyamara buzaba kumanywa yihangu kandi buzatahwa na bantu benshi kandi uzaba acyuje ubukwe yari yarashatse ndetse afite na bana bakuru kandi ubwo bukwe nta muntu uzasigara atabutashye y aba umukuru cyangwa umuto,bose bazabutaha kuko bararitswe ariko umukwe arashaje ugereranije n’umugeni uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa abasenga kumunsi w’Isabato (Adventist) ndetse na bakiristu basenga kumunsi wa mbere w’isabato,nabo babukereye batashye ubwo bukwe.
Nuko nigera umwe mu basenga kumunsi w’isabato mu bwira icyo Uhoraho avuganye nanjye maze ambwira yuko yari yabyiteguye akaba yazanye imyambaro ari bwambare umukwe n’umugeni bamaze kuva murusengero icya ntangaje ni uko ubwo bukwe bwatashye cyane na bantu benshi baturutse mu gihugu cya Tanzania ufite ugutwi niyumve icyo umwuka abwira itorero uko niko Uwiteka ajya avuga.
Nongera guhishukirwa ibigiye gukorerwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu gihugu cya Tanzania.Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ya cyera cyane,ufitanye isano nurugamba rwo kubohoza gakondo ya bakiranutsi.Mbona banyampinga benshi bambariye gutaha ubukwe bw’Abatutsi bo mu nzu ya bajiji.Nerekwa basubira mu matongo bahozemo cyera mu gihugu cya Tanzania.
Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ndikumwe na bantu tujya mu ishuri,maze tugeze imbere tuhasanga Round Point.Hirya yiyo Round Point hari ikidendezi cy’amazi maze mbona Ihene irasimbutse ifata imbuto zari mu ishashi iyo shashi iri hagati yicyo kidendezi ishaka kuzirya.Hanyuma mbona umusore magigiri w’Umwakagara nuko mbona afashe ya Hene ayambura za mbuto maze arazinterera ndazima nsazisama.
Save
Save