April 19, 2017 njyana mu iyerekwa mbona igiti kirekire cyane cyingaza marumbo uhereye hasi kugeza hejuru kigiye gifite amasubyo cyarabembye kugeza no mu mashami yacyo.Kubera ibibmbe byatumye kidakomeza kuzamuka hejuru kuko imizi yacyo nayo yari yarabembye yanatangiye kubora munsi yubutaka.Abantu bose batangazwa nicyo giti kirekire cyane cyageze ku Ijuru,ariko kikabemba.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba wamenye icyo biriya bisobanura?Ndasubiza nti oya Nyagasani nabibwirwa niki nta bisobanuriwe?Umwuka w’Uwiteka arambwira ati,kiriya giti kirekire cyakuze kikazamuka kikagera ku Ijuru,cyarangiza cyikunama kubera uburebure bwakiremereye,kirangije kirabemba kubera gukiranirwa gukomeye cyakoreye mu isi ya bazima.
Kiriya giti,nubutegetsi bw’Umwakagara bwakomejwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yagambiriye mu mutima we gukiranirwa no gukora ibikomeye mu isi ya bazima.Kugirango azabyitirirwe mu izina rye,maze Uwiteka nawe aramwemerera kugirango asohoze imigambi ye,arebe amaherezo yo kurimbuka k’umwana w’umuntu wuzuye uburiganya,ikinyoma,ubutiriganya,kwica,kuroga no gukiranirwa kose kandi azi neza yuko afite iherezo ry’ubuzima.
Nuko rero bwira Umwami w’Abega yuko igihe cye cyo kurimbuka cyageze imbere ya maso y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze umubwire uti,mwana w’umuntu,haba hari ikindi waba usigaje utagezeho cyangwa utihaye mu buzima bwawe?Haba hariho umuntu ukomeye mu isi ya bazima utigeze ubonana nawe cyangwa uvugana nawe mu isi ya bazima ngo nkongerere igihe urangize ibyo utarangije?Niko Uwiteka akubaza!
Nuko rero niba ntagisigaye,dore iherezo ryawe, ni ngoma yawe, rije imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Tunganya ibyawe kuko igihe cyawe gihumuje maze witegure kwisangira basogukuruza bawe bakuraze gukiranirwa maze nawe urabisohoza ugendera mu nzira zabo zose kandi warwanije abakiranutsi hamwe n’Uwiteka Imana wibwira yuko uzabanesha none uciriweho iteka utabigezeho usibye ko wari hafi kubanesha Uwiteka akagukoma mu nkora uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi interahamwe za bahutu,zisimburwa niz’Abatutsi(Intorehamwe)mbona abagabo benshi bo mu bwoko bw’Abatutsi bashyirwa muri gereza zari zifungiwemo abahutu bakoze genocide yakorewe mu Rwanda.
Abenshi bari bafungiwemo nabakada (cadles) ba FPR/RPF,nabonaga abagize amahirwe yo kubona abantu barokotse,baza kubasura nk’uko interahamwe zajyaga zisura abavandimwe babo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uribuka mu mwaka w’2009 ubuza Local defense yakubituga umugore w’Umuhutu-Kazi,ukamubwira ngo yirinde kugirango bitazarangira ahindutse interahamwe y’umututsi?Ndasubiza nti ndabyibuka!Ngayo nguko niko bibaye hahindutse imirishyo ariko ingoma niyayindi niko Uwiteka avuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’Ubuphilistiya(Uganda) hatezwa umwuzure wa mazi,mbona abitwa ba (BISHOP)mbona umwuzure ubasanze mu za biro zabo,no mu mago yabo(residence)numva baravuze ngo,ibi byago,nakaga na makuba tubitewe na wa Muhanuzi AINESHA Leon,waduhanuriye ibyago bikomeye.None reka tumwoherereze intonorano kugrango adusengere dukurweho ibi byago bitubayeho akangaratete.
Mbona banyoherereje izo ntonorano maze umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabi,arambwira ati mwana w’umuntu,uramenye ntiwakire izo ntonorano ahubwo uzifate uzibasubize zibafashe kuko aribo bari mu byago.Kugirango umurimo ukora w’ubucamanza utajyaho ikizinga imbere ya bana b’abantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko mfata za ntonorano banyoherereje ndazifata ndaziboherereza barazisubirana maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo ntonorano zabo bazikuye mu buriganya,ntabwo rero umuntu w’Imana ntabwo yakira ibitejejwe kandi byaturutse mubiganza byuburganya byakoreshejwe mu mwuka w’ikinyoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa umusore w’umututsi warufata umubyeyi wafunzwe kubera ubwicanyi yafatanije na FPR,mbona ko afashe isigara cyangwa itabi(urugambo)mu ntoki.Atumagura iryo tabi vuba vuba mukanya ko guhumbya ahita arirangiza.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira uwo musore w’Umututsi uti,niki mutabwiwe?Ko ijambo ry’Ubuhanuzi ryasohokaga buri munsi ribaburira ariko PaPa wawe akiringira Umwakagara akijandika mu bwicanyi ngo ararwanirira ingoma ya Bega,none niki kikuvugishije amagambo angana gutyo,kandi uzi neza yuko yakoze ibinyuranye na mategeko y’igihugu ndetse akaba yaranishe itegeko ry’Imana ribuza kwica none niki kikurakaje!
Ese iyo aza gukora neza akitwara neza,hari ubwo yari gufatwa agafungwa?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo baza abatutsi bazafungwa nyuma y’ihirima ry’ingoma ya Bega y’Umwakagara uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona data alimo gutunganya nzu yari yarasenyutse arimo kuyisana kugirango twongere kuyituramo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwana w’Umwega akuwe ku ngoma,kandi muratashye vuba cyane musubiye muri gakondo yanyu nkuko Uwiteka yabivuze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ikibi zohereza umwuka wikinyoma k’Umuhanuzi AINESHA kugirango umugiha agiye kwakira awukoremo project,kugirango abe anyuranye nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yahamagariwe gukora zijyanye ninshingano z’ubucamanza cyangwa ubutabera bw’Uwiteka Nyiringabo.
Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntugakore icyintu cyose kitanditswe mu ijambo ry’ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Umugisha ugiye kwakira nuwo gukora imirimo y’Uwiteka yanditswe mu ijambo ry’Ubuhanuzi ryahanuwe n’Umuhanuzi AINESHA Leon,wagizwe umucamanza w’imanza z’ubutabera bw’Uwiteka Nyiringabo mu isi ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.





