Home Inte'l Yatinye ingaruka y’igihanga,ajya kwihisha mu masengesho yo gusengera igihugu!!?

Yatinye ingaruka y’igihanga,ajya kwihisha mu masengesho yo gusengera igihugu!!?

0
????????????????????????????????????

Amakuru aturuka I Kigali umurwa mukuru w’uRwagasabo,aravuga yuko,Umwakagara yaraye ageze I Kigali mu ijoro,avuye mu nama y’ibihugu by’Africa byahuzaga igihugu cya France n’Africa yaberaga mu gihugu cya Mali umurwa mukuru wa BAMAKO.Umwakagara akaba yarahuje iyo nama yagombaga kurangira bihuriranye n’itabarizwa ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Amakuru avuga yuko,hateguwe gahunda yikuba gahu yiswe iyogusengera igihugu kugirango Umwakagara naza azabone aho yihisha kugirango atazajya guherekeza cyangwa kuba umwe mubagombaga kujya gutabariza Umwami w’uRwanda yaciye igihanga agirango abone uko yagura ubwami bw’uRwanda akabuhindura ubwami bw’umuco cyangwa se Absolute Monarchy Traditional.

Maze nibwo bahise bategura amasengesho yitiriwe yo gusengera igihugu kugirango abayobozi bakagombye kuba bari mu muhango w’itabarizwa ry’Umwami w’uRwanda,bazabe bari muri National Prayer breakfast.Ubusanzwe ayo masengesho akorwa mukwezi kwa gashyantare bitegura umunsi wo kwibuka intwari z’uRwanda aho bari bateganije yuko n’Umwami w’uRwanda azashyirwa mu ntwari iyo igikorwa cyabo bari bateguye cyari gutungana nk’uko babiteguye.

????????????????????????????????????

Icyo gikorwa kimaze kuburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka,nibwo bahise bafata ingamba z’uko Kigeli azashyingurwa,aho gutabarizwa nk’uko batabariza abami bose babayeho b’uRwanda.Iyo haza kuba hariho ubutegetsi bw’Abahutu,ubu bari kubikoma bavuga ko,ngo abahutu barwanya ubwami bw’uRwanda.Ariko noneho bibaye amahire ko,bibaye hariho abega b’Abatutsi.Umwami DAVID yabwiye umuhugu we SOLOMON,ati mwana wanjye dore Uwiteka yaguhaye ubwenge,kandi yaguhaye ingoma yanjye aba ari wowe unsimbura,none ndagusabye ndabizi ko uri umunyabwenge,ntuzajye ikuzimu utibutse abahungabanije umutekano mu gihe cy’amahoro kuko mwene SAUL SHIMEYI,yarantutse kandi nta cyo Umwami yigeze amutwara kubwitutsi yatutse Umwami!?

Iperereza ryakozwe nikinyamakuru inyangeNews,ni uko nta muyobozi numwe wagiye mu tabarizwa ry’Umwami w’uRwanda.Byabaye nk’igihe umubyeyi wa Gen.Nyamwasa Kayumba yitabaga Imana,maze hakabura na GITIFU w’umurenge wajya kubatabara.N’Umwami w’uRwanda niko byagenze,nta muyobozi numwe wahakandagiye usibye wa mugore ushinzwe umuco akaba ari nawe wagiye kumwakira ku kibuga arikumwe na bapagasi be.

Ubwo bari mugikorwa cyo gutabariza Umwami w’uRwanda Inyanza,Umwakagara hamwe na Satani,bari  bihishe mu byo bise amasengesho yo gusengera igihugu.Nibyo koko urebye uko ibintu bimeze igihugu gikwiye gusengerwa kuko kigeze aharindimuka.Umwakagara waruhagarariye Satani,yabwiye abari baraho,yuko ngo umwaka ushize wa 2016,habayeho urusaku ruke ugereranije nurusaku amahanga yarasanzwe ashyira ku Rwanda.

Yemeje avuga asa nuhanura yuko uyu mwaka urusaku ruzarushaho kuba ruke cyane ndetse ngo nibishoboka ruzazima burundu.Ibyo yavuze nibyo koko uyu mwaka nta matora ahari,ninayompamvu ataranategura gahunda ya matora dore ko yanabuze abazahangana nawe akaba ariyompamvu yinginze Padiri NAHIMANA THOMAS kuzaza bagahangana mu matora kugirango azamubere agakingirizo.

Padiri akaba yaravuze ibigambo iki cyumweru atuka abatavuga rumwe na leta y’uRwanda anashima ko,leta ya bicanyi FPR,ko yageze kubyiza byinshi bishimishije,nyamara nta mezi abiri arashira avuye ku kibuga cy’Indege cya Nairobi ahoy amaze iminsi [3] aho yararaga hasi kusima akisegura ishakoshi ye,none atangiye gusakuza kubera intonorano zimaze kumugeramo akumva uko Umwami Yesu agira neza!

Mu ijambo intumwa ya Satani(Umwakagara) yagejeje kubaraho,yavuze yuko,uyu mwaka urusaku ruzaba ruke cyane kuko azi neza yuko agiye kwisasira abanyarwanda bagera kuri miliyoni zigera kuri [7] zigiye kwicwa zizira akarengane.Byumvikana yuko azica abantu kuko azi neza yuko ubwami bugeze ku iherezo.

Amakuru aturuka mu itabarizwa ry’Umwami w’urwanda INYANZA,amakuru akomeza avuga yuko,ngo umuhungu wa MUKABAYONJO wari yateguwe kuba Umwami w’ubwami traditional kuko bari bamaze kugurisha ubwami Monarchy Contitutional ari we wavuze ijambo ubwo batabarizaga Kigeli wishwe agambaniwe na bavandimwe be bahawe intonorano zigera kuri miliyari [3] ariko bakaba bari bahawe advance ya miliyari [2[ imwe yarisigaye ngo bari kuyihabwa nyuma y’igikorwa cy’uko bari kwica Kigeli V Ndahindurwa hanyuma bakimika undi Mwami usimbura Kigeli ariko baza gukubitwa INKOTA na Chancellor Benzinge aho yahise yimika undi Mwami usimbura Kigeli kandi akaba ar’Uwami warahiriye ubwami bugendera ku itegekonshinga(Constitutional Monarchy)

Kwimika Umwami YUHI byaburijemo imigambi ya MPYISI wabanje kugambanira ubwami bw’uRwanda,ari nawe waje kumvisha abavandimwe b’Umwami Kigeli(Abahindiro) ko bakwiye kugurisha ubwami bakibonera cash ngo kuko Ndahindurwa adateze kuzongera kwima ingoma ngo abe Umwami wabanyarwanda.Nabo bahise babyumva vuba,nibwo bahise bacura umugambi wo kumuhitana bitwaje yuko ngo cyera iyo Umwami yagezaga imyaka (84) bahitaga bamuha utuzi niyompamvu Umwami bavuga ko,yatanze bisobanura gutanga ubwami.

Gahunda yo kwica Umwami Kigeli V Ndahindurwa yateguwe mu mwaka wa 2011 mukwezi kwa Kamena,ubwo Umuhanuzi Majeshi Leon,wakoranaga na bamagigiri bo mu mutwe wa RPRK,biyitiriraga ko baharanira ubwami bw’uRwanda,uwitwa MBAYIHA JOHN,yabwiye Umuhanuzi Majeshi Leon,yuko Umwami Kigeli V Ndahindurwa nageza imyaka [84] azacibwa igihanga hakima undi Mwami umusimbura ngo kuko ari wo muco wa cyami mu bwami bw’uRwanda.Ariko ibi yavugaga bikaba bitandukanye nimikorere y’ubwami bugendera ku itegekonshinga,ahubwo iyo mico ikaba yari iyo mu bwami Absolute Monachy ubwami gakondo kuko ari ko babigenzaga.

MUKABAYONJO waruzi ko cyanwga wari yiteguye yuko umuhungu we,ari we uribusimbure Umwami Ndahindurwa yavomeye mukiva,nyuma yuko Umwami YUHI VI yimye ingoma imigambi ya MPYISI na Mukabayonjo igahita iburizwamo.Ubu rero itabarizwa rya Ndahindurwa ryo rikaba rirangiye byaba neza cyangwa nabi ikigiye gukurikira ho,ni uko abahindiro bayobowe na MPYISI bariye cash za SATANI bagomba kuzishyura banze bakuzne!Kandi kuzishyura byumvikane neza yuko ar’ugucibwa igihanga bagashyirwa aho bashyize Umwami Ndahindurwa.

Ijambo MPYISI yavugiye ku itabarizwa ry’Umwami yavuze ko,ngo abanyarwanda bakwiye kwizera Imana kurusha uko bakwiringira umuntu!?Ariko ikibazo,ninde wamutumye kuvugana n’Umwami amusaba gutaha agahabwa cash na Bega maze akagurisha ubwami?None abonye asebye abuze icyo avuga,atangiye kuvuga amangambure.Nahame hamwe turebe amaherezo ye,nibitaba ibyuya,bizaba amaraso!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar