08th March,2016 Nerekwa umudayimoni w’umugore warushinzwe kungeza mbona ko ahuye nakaga gakomeye cyane kandi ahuye ni byago bikomeye mbona afashe indobo “Bucket”yuzuye amazi ayimena mu mutwe akwira umubiri wose mukanya gato mbona yitwikiriye ya ndobo mu mutwe haza umuntu ufite inyundo ayimukubita mu mutwe agwaho.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umugore warushinzwe ku kugenza araneshejwe burundu uwo mudayimoni arapfuye uko niko Uhoraho ategetse.
Nerekwa ingufuri y’inzu HON.Baricana Eugene yajyaga afungisha inzu ye,koi maze gusaza mbona icitsemo kabiri mbona inzu ye isigaye itagifite ingufuri iyifunga(Kwamburwa ubushobozi)maze mbona akozwe nisoni kubera kubura ubushobozi bwo kugura ingufuri yo gukingisha urugo.
Nkiri mu iyerekwa numva urubyiruko nyarwanda ruvuga ngo,ibinyamakuru byinshi byo ku isi byanditse yuko ngo abatuye isi bongerewe imyaka yo kubaho (grant) nuko umwuka w’Uhoraho arambwira ati,mwana w’umuntu,dore umwanzi satani azamuye ikinyoma abicishije mu bushakashatsi agiye kubeshya abatuye isi yuko abantu bongerewe igihe cyo kubaho mu isi ya bazima.Kandi azi neza yuko igihe gisigaye ari gitoya ahubwo arashaka yuko abantu birara bakikomereza gukiranirwa kugirango kurimbuka kwabo kuzabatungure.
Maze nerekwa umudayimo wo mu bwoko bwijeri ushinzwe gutera urusaku kugirango abanyarwanda batumva kandi ntibamenye ibiri gukorerwa mu gihugu maze ndabwirwa ngo uwo mudayimoni amereye nabi abanyarwanda arara asakuza akirirwa asakuza bityo abanyarwanda ntibabashe kumva ngo basobanukirwe ibivugwa ku gihugu cyabo uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bariya bakobwa (2) babanyeshuri (1) agiye ku kubera umugisha ariko arahita asigara mu ishuli ryo kwigishwa kubaha Uhoraho no kubaha abantu b’Uhoraho.Nuko ubwo mukanya ko guhumbya mbona ko wa mugisha ungezeho maze ndabwira ngo si kubwushake bwabo ahubwo nikubwubushake bw’Uwiteka kugirango yerekane gukiranuka kwe,no kugirango ijambo ryavugiwe mu kanwa kumuhanuzi risohoze
10th March,2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zijya zibabazwa nuko zikoresha amafaranga yo ku kugigira bizeye yuko bazahita bagucakira,bikarangira wakiriye umugisha Uwiteka aba yakugeneye akabagira ibikoresho kugirango umenye neza ko ashobora gukoresha ikiremwa cyose kugirango arengere ubugingo bwawe kuko wagaragaje kumwiringaira kandi izo nkozi zibibi akaba arizo zifite imigisha yabakiranutsi.Rero iki ji gihe cyawe cyo kugarurirwa ibyariwe ninzige kugirango urusheho kwizera Uwiteka unamenye yuko ari we Mana yawe niko Uhoraho avuze.
11th March,2016 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zibibi z’abagambanyi ziyambitse uruhu rw’intama kandi aramasega aryana nuko mwana w’umuntu,menya uko ugenza kuko ugoswe nabanzi bumusaraba biyitirira ijambo ry’Uhoraho ariko ugire ubwenge kugirango iby’Uwiteka yagusezeranije umenye uko ukwiye kubyakira naho ubundi ugeze kwiherezo ry’ubutayu niko Uwiteka ategetse.
12th March,2016 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara igiye kwaduka mu gihugu cya DR Congo yo kurwanya perezida Joseph Kabila kandi bazahita bafata igice kinini cyo muburasira zuba bwa Congo bwose kandi icyo gihe nibigera ahongaho,ntabwo Kabila azaba agishoboye kurwana iyo ntambara ngo ayitsinde ahubwo bizamugora cyane niko Uwiteka avuga.
Nkiri mur’iryo yerekwa mbona ingabo zahoze zitwa inkotanyi zaje guhinduka RDF zinjijwe mu ishuri rya lindi ryo kwigisha abatutsi kubaha Uwiteka Imana no kumenya ko ariwe ushobora byose.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umunsi ingabo za RDF ziribwinjire mu ishuri ryo kwigisha abatutsi kubaha Uwiteka Imana kuko Uwiteka yamaze kubakuraho amaboko uko niko Uhoraho avuga