Inkozi z’ibibi zibahozaho imyuka mibi,kandi nta muntu ushobora kubagirira ibambe!
Ubwiza bw’Uhoraho buhinduka imyotsi iryana mu maso!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore mwene so akopeye ikizamini abona 44%,kuri 50%,nyamara dore abashinzwe ibizami bya bantu bakwiye kuba abaganga bavura imitima ya bantu,barimo kumushakisha ngo afungwe kandi akurwe kurutonde,none bamubuze kuko adafite telephone(no communication with heaven)niyompamvu azsubizwa mu ishuri yararangije uwa [5] wosumbuye asigaje umwaka [1] gusa ngo arangize amashuri(ibigeragezo) yubutayu yashyizwemo n’Uwiteka none arasibijwe niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Nerekwa umubikira mama wacu witwa Agnes Emmanuel (my anti)nawe ajyanwa kwiga ishuri kugirango amenye uko bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo.Uyu mu bikira ya yoboye umuryango wa babikira witwa “Assomption”ubu akaba yarafashe ikiruhuko kizabukuru.Ndabwirwa ngo,yize Imana yinyuguti,ariko noneho agiye kumenya yuko Uwiteka Atari inyuguti ahubwo ni umwuka niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagore na bakobwa bazarokoka intambara y’Umwakagara,bajya gutambagirira Uwiteka Imana bamushimira yuko yabarokoye intambara ikomeye y’Umwakagara wabajujubije.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwire abagore bose bo muri gakondo ya bakiranutsi,abo nahaye isezerano ryo kuzarindwa.
Isezerano ry’Uhoraho kubakiranutsi:
Uti uku niko Uwiteka avugana namwe uyu munsi,kubarinda nzabarinda,ariko intambara nirangira muzakore umutambagiro mu murwa mukuru w’ISALEM,mushimira Uwiteka ko yakoze ibikomeye.Icyo gihe hazaba hariho ubwami nziyimikira muzasabe Umuhanuzi azabibafashamo kugirango musohoze igihango mwagiranye n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse uyumunsi.
Nimutabikora sinzabuha kwihorera inda za bana banyu nzazifunga zibure urubyaro,kandi Umuhanuzi ntacyo azabamarira kuko yahawe guca imanza zitabera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abantu bose bajya bakora amasengesho yo kwiyiriza,ariko ntibayaranginze,ubabwire uti,ibyo Uwiteka abyanga urunuka,kandi ibyo byitwa kuriganya Uwiteka,niyompamvu nawe atazabura kubariganya uko niko Uwiteka abivuga.