Bene data bakundwa siifuza yuko mwakomeza kuguma mukeragati cy’umwanzi muteraganwa hirya no hino numuraba wabadayimoni.nikenshi twiganyira tubitewe n’intamabara zabadayimoni batubuza gusingira umugisha wacu.Nk’uko mu bizi neza yuko ubwo umugaragu w’Uwiteka Daniel yasabaga Uwiteka yasubijwe kumunsi wa kabiri.
Ariko igitangaje imyuka yo mukirere cy”UBUPERESI yahise ihagarika ibisubizo bihera mukirere kugirango Daniel atakira ibisubizo bye.Daniel 10:1 yakomeje kwinginga Uwiteka Imana amubaza impamvu adasubizwa akomeza kwihana ibyaha bitandukanye birimo nibyo atari yarakoze.
Maze Uwiteka Imana abaza impamvu Daniel akomeje gusenga yinginga kandi baramusubije nibwo Uwiteka Imana yabazaga Malaika mukuru Michael ati gerageza ukemure ako kabazo kumugaragu wanjye.Michael yaramanutse asanga Gabriel yatangiriwe nabadayimoni banze yuko anyuzaho ibisubizo bya Daniel umugaragu w’Uwiteka.
Daniel yakomeje gusenga kugeza kumunsi wa (21) nibwo intambara Malaika Michael yayirangije maze Malaika Gabriel aramanuka azana ibisubizo by’umugaragu w’Uhoraho.Atangira amusobanurira uburyo yahuye n’intambara zikomeye cyane ubwo yarazaniwe ibisubizo urumva ko Malaika yatangaga rapolo kuri Daniel kugirango atabona yuko bamurangaranye.
Murabizi neza yuko ubuzima bwacu ko bushingiye ku Mana ikiranuka,akenshi turasenga nyamara bitewe nuko muri twe haba nta muhanuzi uturimo ussanga akenshi tubura ibisubizo ndetse ntitunamenye impamvu tutasubijwe!Niyompamvu hakenewe abahanuzi mu murimo w’Uwiteka cyangwa se abahanuzi Kazi kuko uwo murimo nabo bawemerewe dore ko unaruta kure cyane izindi mpano zose ziba zisigaye
Nk’uko nabibabwiye ntushobora kugera kurwego rwiza wifuza utabanje kurwana nabadayimoni murabizi neza yuko dufite umwanzi ari we ssatani hamwe nabadayimoni bakorera mu barozi ari nabo turwana nabo.
Nta cyintu na kimwe uwitwa umukiranutsi wese ashobora gukora atarwanijwe nabadayimoni bakorera mu nkozi zikibi.Murabizi neza ko abadayimoni ar’imyuka kandi nta maso bagira ndetse nta matwi bagira ahubwo bakresha ingingo za muntu,niyompamvu usanga umwana w’umuntu yarabaye agasigane k’intambara hagati y’Imana na satani.
Uwiteka atwifuriza ubuzima bwiza kuko niwe wabuduhaye hanyuma se yahindukira akabutwambura? Ariko bitewe nuko satani arumukene kandi akaba atunzwe nimigisha yacu atwara anyuze mu nkozi zibibi bituma duhorana uukene bwinshi kandi butarangira kuko satani aba yaratwibye ubutunzi bwacu akabuha abamukorera kugirango yigaragaze yuko ariwe Mana kandi atar’ibyo ahubwo we yaciriweho iteka ameze nk’umwakagara ukomeje kwiha manda kandi igihe cye cyo gutegeka cyararangiye!
Icyo nshaka kuvuga ahangaha nuko nta cyintu nakimwe wageraho abadayimoni batakurwanije ngo bashake ku kuburizamo.Cyane ahangaha ndavuga kubahamagawe kandi bazaragwa ijuru abo nibo satani arwanya kugirango bazabe mu isi bakennye ahari yanyura muri ubwo bukene akaba yabasha kugusha.
Buri ntabwe yose yewe habe no kubona amafunguro ubwabyo kubigeraho iba ar’intsinzi iturutse mu ijuru kuko satani arwanya umugambi w’Uhiraho k’umwana w’umuntu.Nuko rero urasabwa gukurikiza amabwiriza nabahaye ariyo gusoma ijambo ry’Imana uhereye mu itangiriro kuzageza mu byahishuwe udasimbagurika cyangwa ngo usome utarutaru ukongeraho kwiyiriza no gusenga Imana bene uwo mudayimoni nta kindi kimwirukana usibye gusenga no kwiriza,ukongeraho kugenzura inzozi kuko Imana ivugira mu nzozi nk’uko twabibonye muri Habbakkuki 2:2,Yobu33:14-18 nihenshi nabereka hajyanye ni nzozi kuko na sogokuru Abraham yabwiwe ko urubyari ruzamukomokaho ruzajyanwa mu Egpty ubwo yari yagiye gutamba igitambo yarangiza agasinzira kuko yari yategereje Uwiteka aratinda aho niho ya bwiriwe cyangwa yaherewe isezerano kandi nyamara yaratarabona umwana.
Nuko rero niba uri mu butayu niwowe udashaka kubuvamo wahagaritse iyo kontaro wagiranye ninda ko itajya ishima maze ukareba yuko ibyo inzige zariye utabigaruza mukanya ko guhumbya?Ubwo se uzaryama gusa unezeze uwo uyu mubiri utagira ubucuti cyangwa ubuvandimwe hanyuma wibwire yuko uzanesha uruganba turimo kurwana?
Ibyo nimba bikunaniye wikomereze uyoboke abafarisayo bakomeze bakunyunyuze nutwo warufite uzananguka uvuga ngo urasenga Imana!Waruziko Uwiteka akize kuburyo ubutunzi afite yabuze abo aburaga?Arakize cyane wowe nimba umukunda kandi urabizi ko agukunda kumurusha nta kuntu yakwirengagiza ngo abure ku kugirira neza.
Jyewe ndibuka yuko harumukobwa nabenze kubera ko numvaga maze kumukunda kurusha uko nkunda Uwiteka Imana.Ariko ntiyigeze abimenya nahise mpagarika ubucuti bwanjye nawe kuko numvaga ntagikunda Imana nk’uko byari bisanzwe ahubwo numva ko ntangiye kubura amahoro muri jye!Iyo urukundo wakundaga Imana uruhaye undi muntu bidaturutse k’Uwiteka uhita ubura amahoro cyane ndetse ugasanga uri mu bibazo udashobora kumenya aho bituruka aho niho Uwiteka afuha akaba yagutandukanya nuwo mukunzi wawe.
Ubwo se Uwiteka arakwima umugisha ngo awuhe nde?Ajya ku kurema nta bwo wigeze umwandikira uRwandiko ubimusaba nose se uratekereza yuko Uwiteka ataragufiteho gahunda isobanutse?Ariko inkozi zikibi izo nizo zakugize uko uri cyangwa uko umeze kugeza magingo.
Ubu ndicuza impamvu natinze cyane mu masinagogi ngo ndimo ndasenga,natakaje umwanya wanjye mwinshi cyane kandi narahazahariye,iyo nza kubona umuntu w’Imana umfasha nk’uko mbitaho ndababwiz’ukuri yuko ntaba narahuye nakaga gakomeye kangana gatya!Ariko negeraga abashumba nababwira uko nabonye cyangwa neretswe bagahita bajya kunyigisha murusengero aho kumfasha ugasanga ahubwo bampinduye ikigisho.
Tekereza igihe wataye nicyo ukomeje guta ngo ntushobora kubaho udafite idini,ababayeho mbere yacu se babayeho bate ko nta dini bagiranga!Ubundi se udafite idini hanyuma ukagira Imana wumva waba uhombye iki?Ubuse ko baguhanuriye umwaka utangira ngo ibyo wabuze muri 2015 uzabibona muri 2016 nutabibona uzabigenza ute?Nizihe ngamba uzafata?!Va ku giti dore umuntu!Kubana cyangwa kugira inshuti n’umuntu udafite Imana ho umucunguzi uba ukorera mugihombo!
Itandukanye nabatizera Imana badakorera mu mucyo kandi baangwa nibigambo gusa!Maze ushake mu maso h’Uwiteka Imana saba umwuka wera kuko twamuhaweho nisezerano amanuke aze abane nawe maze urebe yuko atakuyobora mukuri kose nk’uko byasezeranijwe.





