Amakuru akomeje guturuka mu itorero rya hoze ar’itorero ry’Uwiteka Imana,ubu rikaba ryarigarurirwe na Satani hamwe nabadayimoni rikaba riyoborwa n’umudayimoni witwa Tom Rwagasana wahoze akora muri DMI ndetse na nubu akaba ariho agikora.Abakiristo bo muri ADEPR baravuga uburyo umuyobozi wabo mukuru wungurije uhagararirye idini rya ADEPR uburyo akomeje gukoresha iterabwoba mubanyetorero.
Pastor Tom Rwagasana ni umuntu uteye ubwoba cyane yitwaza mosotera mu mwanya wa bible no kurusengero aba aba ayifite, akambara fume akagenda atikoraho umukristo asuhuje ataha yumva ko yabonekewe n’Uwiteka yo mu ijuru.
Ndetse akumva ko ari igitangaza. Ubundi yari yarajujubije samuel Usabwimana kugera bamwirukanye mu rusengero mu gakinjiro akajya asengera iwe nkaho afungiye iwe. Uwo mugabo ni nawe wariye amafaranga yagombaga kubaka urusengero rwari kuba urwikitegererezo rwa ADEPR imirimo y’ubwubatsi yahise ihagarara reba ibihombo, yinjije itorero mu myenda nibihombo bikomeye kandi ADEPR itaragiraga umwenda numwe(Amadeni)
None ubu yategetse abakristo kwishyura ku ngufu iyo myenda ubyanze acibwa mu itorero cyangwa agasabwa guceceka yabyanga agafungwa. Ubundi niwe muyobozi wenyine abandi bose ni udukingirizo
Hhhh!! Tom wowe uramuzi uziko yashatse kurangiza Past Usabwimana Samuel maze Iyo ijuru idakiranirwa ikamuha visa yihuse agahita ajya I Burayi nyuma bamushaka bakamubura ageze IBurayi yahise agirirwa icyizere cyo kuyobora itorero ryo mu Bubiligi risengeramo abarokore benshi bavuye Rwanda, Congo,Burundi ibaze nawe umu pastor wakoze muri DMI akorana na Gen. nziza na Col. Munyuza ni akamaramaza ku mugani wabashinga ntahe.
Uwiteka Mana ndagushimye ko watabaye umugaragu wawe Usabwimana Samuel ukaba waramukuye mu maboko ya Satani washakaga kumumira bunguri turagushimye kandi natwe turishimye.
Ariko nubwo bimeze gutyo tabara itorero ryawe wironkeye mu maraso ya Kristo umwana wawe wikinege ibuka gakondo yabakiranutsi wibuke yuko har’icyo wayivuzeho maze ugirire neza abakiranutsi bakubayeho akaramata.
