Njyanwa mu iyerekwa mbona umuntu w’umugabo wahumanijwe bamuhindura uko atari,ahinduka umusazi (Mad Person) mbona bamufunga amaguru namaboko bamuzana murusengero,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya muntu ubonye yarasaze,kandi yahumanijwe ni nkozi z’ibibi nizo zamukubaganiye.
Ariko mu minsi itaha umunsi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,igihe uzaba usohoye imbaraga z’Uhoraho n’umwuka wera,zizamanuka zikore ibitangaza zikize ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo nabahumanijwe ni nkozi abasazi ibisenzegeri n’impumyi Ubuntu bw’Uhoraho buzabamanukiraho maze bagirirwe Ubuntu bashime Uwiteka Nyiringabo Imana ikiranuka niko Uwiteka avuga.
Nkomeza kwerekwa ibiri gukorerwa mu gihugu cy’IBABYLON (Kenya) mbona amatora alimo gutegurirwa gutora umukuru w’igihugu cy’IBABYLON,mbona ko gahunda z’imbaraga z’amatora zigenda zigaragaza ku buryo busanzwe!Maze mpabwa ijambo (Rhema word rivuga ngo”Opposition adding more”.
Ubwo mvuye muri iryo yerekwa nikomereza kwerekwa imigambi y’umwanzi agambiliye k’Umuhanuzi Majeshi Leon wahamagariwe kuba Umuhanuzi w’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mu mpande ennye (4) z’isi yose.Mbona abakagara na bakagara kazi,baherereye mu gihugu cy’ubutayu bugufiya maze mbona bacukura icyobo kirekire cyane ariko bagira ibyago bahura namabuye y’bitare binini bishinze mu butaka maze bacukura amasuka yabo agahengama.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi z’umwakagara zimaze igihe zicura imigambi yo kuguca igihanga zitega imitego ariko Uhoraho akaza akayitegura.None ntugire ubwoba cyangwa uhagarike cyangwa ngo ubahagarikire umutima kuko ibyo bakora basa nabashinga umuhunda ku kirenge.
Ijambo rikomeza kumburira riti,dore abalimo gucukura kiriya kinogo na bagabo [3]; ariko uko ubibonye ninako bimeze nta nzira bafite yahoo bapfumurira ngo basohoze imigambi mibisha yabo nkuko bayigambiriye kuko Uwiteka Nyiringabo yakubereye umwandu wawe ntabwo yabemerera gusohoza imgambi yabo niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa nongera kubona umugore wingumba (utabyara) mbona yuko yasomye ubuhamya imilimo Uwiteka akomeje gukorera ubwoko bwe,maze numva aravuze ngo,nawe agiye kwandikira umuhanuzi amusabe amusengere kugirango nibura nawe abashe kubona igitangaza cy’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari umugore ugiyeku kwandikira agusaba kumusengera uzamusengere nzahita muha urubyaro kugirango amenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa akanyamaswa kameze nk’Ingeragere,ariko ako kanyamaswa kari gafite uduhembe dufatanye twamashami,kandi mbona kabyaye umwana wako maze ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu,wamenye ubusobanuro bwaririya yerekwa?Ndasubiza nti oya!Ndabwirwa ngo,biriya bisobanura umugisha ufatanye kandi uheranye ugenda wiyongera umugisha ubyazwa uwundi mugisha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Save
Save
Save