08th FEB,2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo yabakagara irahagurutse kandi ihagurakanye imbaraga zikinyoma no guhungabana kwinshi nyamara ntubatinye kuko Uwiteka yamaze kubagira abanyantegenke imbere yawe uko niko Uwiteka avuga.
Ikindi kandi uhite wimuka mur’iryo cumbi kuko umwuka w’Inzika y’Inzigo uhiga umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe nawo ugiye guhaguruka kugirango Numara kwimuka mur’iryo cumbi imbaraga z’umwanzi zihite zibura icyerekezo maze ubone kwerekeza mu gihugu cy’amasezerano nibura usige umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe afite umutekano
Nuko ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kohererezwa e-mail y’ubufindo kugirango barebe amabanga yawe yose kuko bashaka gusenya ikinyamakuru InyangeNewss.com ariko barashinga umuhunda ki kirenge kuko bagiye gutuma Uwiteka akora ibikomeye cyane kurushaho kugirango agukure mu ntambara za hato na hato ndetse nurupfu bigeretse uko niko Uhoraho avuga
Nuko ntangira kwibaza aho ngiye guhera ndwana izi ntambara maze nibwir yuko bashobora bashaka kuntegera mu murwa mukuru w’IBABYLON kugirango ninjya gutunganya imirimo y’Uhoraho bahite bahantegera nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu witinya ibicu bitagira amazi ahubwo ubyuke mucyakare ujye gutunganya gakodo yabakiranutsi kugirango batabura ijambo ry’Uwiteka abagenera buri munsi.
Hahise hamanukamo muri ya mura umuriro waka nkawawundi umugaragu w’uwiteka Moses yabonye mu gihuru umuntu wese wanze kujya kuzamura za nsina umuriro ukamukurikira ukamutwaka nta muntu wahungaga ngo abe yawusiga kuko wagendaga nkumuyaga.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umurimo wasenywe kandi ntukwiye gutunya ziriya ntakebwa ahubwo zinduka mu cyakare ujye gutunganya gakondo yabakiranutsi kuko namaze kwironkera abantu banjye bo mu bwo bwabakiranutsi bari burokore gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse.
Nongera gusubizwa mu iyerekwa mbona turi mu butayu bugufiya muri ubwo butayu harimo iriba ry’amazi ryahishwemo imipira mashya y’imodoka (Tyle) nuko ndabwirwa ngo ninjiremo mur’iryo riba nkuremo ya mipira mishya ihishemo nuko ndinjira ntangira gukuramo umwe umwe maze ndabwira ngo iyo mipira (2) mitoya uyishyire kuruhande nuko uwakiraga ndabumubwira arayacyira ayishyira kuruhande maze dukomeza gukora icyo gikorwa kugeza igihe tukirangirije maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu dore ejo nzakora ikintu gishya kuko ndambiwe urugomo rwabakagara kandi bakaba bakomeje kunkora mu jisho none ejo uzabona gukiranuka kwanjye kuko utazongera guhanga ukundi nizo nkozi zibibi uko niko Uwiteka ategetse.
