HomeNewsUwiteka agiye gusana inkike z’ubwami bw’uRwanda kugirango abasubize muri gakondo ya bakiranutsi...

Uwiteka agiye gusana inkike z’ubwami bw’uRwanda kugirango abasubize muri gakondo ya bakiranutsi bwahaweho kubabera umwandu wabakiranutsi.

May 19, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona igiti cy’umukaritusi cyatewe mu butayu bugufiya cyane,mbona ko hateye amapfa akomeye cyane(ubutegetsi bw’igitugu)maze mbona cya giti gihuye nizuba ryinshi cyane ryali muri ubwo butayu bugufiya,imvura yanga kugwa,amapfa aratera cyane,abantu Babura aho bahungira kuko impande zose hari ibyago bikomeye cyane.

 

Cya giti nacyo cyari cyizeye ko imvura izagwa maze kigashora imizi miremire cyane mu butaka,ariko uko cyabitekerezaga(ubutegetsi)siko byakigendekeye ahubwo imizi yacyo yagiye Yuma gahoro gahoro,kugeza ubwo gisigara nta mababi gifite ndetse na mashami agishamikiyeho nayo atangira kuma.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ujye mu butayu bugufiya ujye kureba cya giti,kuko umvise guhinda kw’inkuba nimirindi yumuyanga umanutse uturutse mu majyepfo yamajyaruguru yuburasira zuba uzanywe no kugusha cya giti cy’umukaritusi kigize indakoreka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ndamanuka nerekeza mu butayu bugufiya,ngeze mu butayu nsanga umuyaga wamaze kuhagera ahubwo watangiye guhungabanya cya giti cy’umukaritusi,nsanga amababi yose yashizeho.

Ndetse namashami yawo nsanga nayo yatangiye kuvunagurika umuyaga mbona ubaye mwinshi cyane ku buryo byari bigoye kuba hari icyo umuntu yarigufasha icyo giti cyabaye inganza marumbo kugeza ubwo kigushijwe nuwo muyaga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona amazi menshi cyane yitegurira kwakira abanyapolitike bo mu gihugu cy’ibabyloni bari barabonye imyanya yubuyobozi binyuze mu nzira zikinyoma.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka wikinyoma wakoreraga mu gihugu cy’ibabylon mbona ko uciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ciraho iteka uwo mwuka kugirango ucike burundu maze ntuzongere kubona umwanya muri icyo gihugu cyashegeshwe nibinyoma.Dore numero yawo,N°0140/0005/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho Uwiteka Imana yawe yaguhaye guca imanza zitabera,ntagategereze ko Uhoraho akwibutsa guca imanza zitabera.Ahubwo wowe icyo uzajya ubona kitabereye mu maso y’Uwiteka Uhoraho Imana yawe,uzajye ugicira imanza zitabera kuko Uhoraho yakumenye amazina yawe kandi akakugirira ikizere akaguha guca imanza zo mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

May 20, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona mwene data utuye muri leta zunz’ubumwe z’America agiye gukora ubukwe ariko bugeraho burapfa ntabwacyuzwa nkuko byari byateguwe ni nkozi z’ibibi zimaze igihe zimwikoreza urusyo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ucire imanza izo nkozi z’ibibi zashakaga gukura kw’isi mwene so utuye mu ntara ya MICHIGAN muri America uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nuko nitegereza mu gitabo cy’imanza z’Uwiteka zitangiriye mu isi ya bazima numero ngezeho kugirango izo nkozi z’ikibi nziciriweho iteka.Nsanga ngenza kuri numero ya N°0141/0005/0018,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ngaho rero ubacireho iteka kugirango imbaragag zabo zirangire burundu.Bahabwa Numero( file number) N°0142/0005/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse,kandi ni uko abivuga.

Nerekwa umushingamateka witwa Moses Kuria ukomoka ahitwa GATUNDU iwabo na Kenyatta,mbona ko H.E Raila Odinga ahawe ubutegetsi maze amuzamura mu ntera kubera ko yabaye igikoresho cye cyiza kandi abantu bazi yuko badacana uwaka nyamara akaba ari nawe wamwishyuriye amashuli akaba ariyompamvu yagiye amugira igikoresho murwego rwokugaragaza yuko badacana uwaka kandi ubwoko bw’Abakikuyu bahora bifuza yuko Raila Odinga yakwicwa kuko abangamiye ubwoko bw’Abakikuyu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

May 21, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona Ihene nyinshi cyane(umwuka wikinyoma)mbona ziri mu butayu,ariko ihene imwe y’inyagazi irahunga irirukanka ngo icike ubutabera bw’Uhoraho,ariko ihura nikigozi kiyifata mu ijosi maze iragarurwa icirwa ubanza yaririmo guhunga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwuka wikinyoma ukomeje gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo(Bwana wa Majeshi)uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi bavuye mu gihugu cy’Isamariya batonze imirongo bategereje ama bus menshi ngo zibatware aho bagombaga kujya kwitoreza imirwano ya gisirikare.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwinshi bw’ingabo nta bwo aribwo burwana ahubwo harwana umugambi Uwiteka aba afite kuri icyo gihugu hagati yababa barwana kandi ninawe ubaneshereza uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ubwo nkikomeje kwerekwa ibyo,nahise mbona izo nkozi z’ibibi zikora ibishoboka byose ngo,ziburizemo umugambi w’Uwiteka Imana Nyirimgabo kugirango abashe kwihesha icyubahiro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Bohereza imyuka mibi kugirango bateze akaga,ibyago,namakuba Umuhanuzi ariko basanga Umuhanuzi alinzwe nimbaraga zikomeye zitabaho mu isi yabazima uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe na Chief Justice Davad Maraga,mbona atwaye ikibiziga cyo mu bwoko bw’ijeep.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu naguhaye guca imanza zo mw’isi kugirango utegurire Umwami wabakiranutsi ubwoko azabusange bwarakiranutsi azabone abo batwara mu bwami bwo mu Ijuru uko niko Uwiteka abitegetse,kandi ni uko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,cira imanza abagore bakora umwuga wuburaya bwitwa (Lessibiene) maze bacirweho iteka nijambo ry’ubuhanuzi kuko bamaze guhitamo neza amahitamo yabo bibwira yuko uko gukiranirwa kwabo kuzagira icyo kubamarira nyamara ntibazabra gukorwa nisoni uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Bahabwa file number N°0143/0005/0018 uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse,kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo y’ubwami bw’uRwanda(Itongo)yongera gukorerwa neza nyuma y’imyaka [59] ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.Nerekwa inkozi y’ikibi ijya muri gakondo ya bakiranutsi ituranye na gakondo y’ubwami bw’uRwanda mbona ko yinjiyemo kujya kwiba ubutunzi bwabikiwe abayikunda uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mbona amadirishya nimiryango byose byongera gukorwa neza(Repair)cyangwa kuvugurura gakondo y’ubwami bw’Urwanda.Mbona abega bakora ibishoboka byose ngo ubwami bw’uRwanda butima ingoma ariko birabangira kuko byari byamaze kurenga igihe cyabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko gakondo ya bakiranutsi ikorewe neza yamaze gutunganywa  kandi isa neza cyane,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uwiteka butangire bwitegure gusubira muri gakondo yabo bahaweho kuzababera umwandu waturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana  Nyiringabo niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo nabasore,ndetse nabakobwa bajyanwa mu butayu kujya gukora igisirikare cy’Abega,ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara arasumbanirijwe,kandi yiyegereje abatutsi baturutse mu gihugu CY’ISAMARIYA (Burundi) kugirango bamurwanirire none dore batonze imirongo(Queue) balimo kwiyandikisha mugisirikare cya RDF kugirango bahangane ni ntambara imaze imyaka [22] ihanurwa n’Umuhanuzi umugaragu w’Uwiteka Imana Nyiringabo(Majshi Leon Ainesha)uko niko Uhoraho Nyiringabo baitegetse kandi niko abivuga.

Nerekwa Umuhanuzi yambuka ikiraro cyubakishijwe ibyuma,na cement,ariko mbona uruhande rumwe nta bwo rwubatse neza kuko amazi yimvura yagwaga nubundi yamanukaga aturutse ahamanuka akaza akanyuraho kurahande rw’ikiraro akamanuka hasi muri ruhurura uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo gahunda ulimo ntuzikore zose kuko umwanzi wabakiranutsi(umwana w’umwega)ategereje kugufatira muruzitiro aho wibwiraga yuko wanyura ukamucika nyamara aho niho yagutegeye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa kandi rikomeye cyane,mbona inzu yigorofa ndende cyane,abantu bose baza gukorera muriyo gorofa mbona na ba Pastor’s baza kuvuga ubutumwa muriyo nzu ariko ari uburyo bwo kwishakira intonorano maze yanzu kuburyo butunguranye ihanurwa numuyaga iragwa maze aabanu benshi cyane bayikoreragamo bose bacirwwaho iteka nta muntu numwe wabashije kurokoka usibye Umuhanuzi warumaze kuyivamo niwe wenyine wwabashine kurokoka uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bavugaga ururimi rw’igifaransa baganuka cyane basigara bivugira icyongereza.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibihugu bivuga igifaransa bigiye kuva muri uwo muryango uvuga igifaransa bigire mu muryango uvuga ururimi rw’icyongereza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga kandi niko abitegetse!

Uhoraho Nyiringabo agiye kujyana ibihugu bivuga igifaransa mu butayu kuko byuzuyemo gukiranirwa kwinshi cyane kuruta ibivuga ururimo rw’Icyongereza nubwo nabo batarishyashya uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse!

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana watawe numugore nyina wamubyaye,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ucireho iteka abagore nabakobwa bakuramo inda,ndetse nababyara bakajugunya abana cyangwa ababagurisha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Maze izo nkozi z’ibibi zihabwa N°0144/0005/0018 uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.

 Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’Abega zuzuye mu isoko(market)balimo kugura imyenda mishyashya yo kujyana mu myitozo aho bagiye guhangana n’umwana w’UMUSITA wo mu gihugu cy’UBUPERESI maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abasigaye,muri gakondo ya bakiranutsi yuko ibihe bihaye ibindi kandi intwari zirataka zinyinyiriwe ahasigaye nahintwarane uko niko Uhoraho Nyiringabo avuga kuko hagiye guca uwambaye niko Uwiteka abitegetse!

Nerekwa icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’ibabyloni ahamagazwa ,murukiko rwa ICC the hague,mbona ko agize ubwoba bwinshi cyane maze ashaka abamuherekeza kubera gutinya yuko ahari yahita atabwa muri yombi uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi Ainesha yohererezwa umugisha uturutse mu Ijuru muri minisiteri ishinzwe imali nigenamigambi.Uwo mugisha wari mwinshi cyane utubutse uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments