HomeNewsUwiteka agiye gucyura (Umugeni) we,muri gakondo ya bakiranutsi!

Uwiteka agiye gucyura (Umugeni) we,muri gakondo ya bakiranutsi!

 

July 7, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,benshi batarasezeranye na bagore babo mu mategeko.Ariko ubwo nabonaga abo nzi basezeranye ndetse na natahiye ubukwe.Kuri za komine cyangwa ku turere twose tw’uRwanda,nabonaga huzuye abantu bashakaga gusezerana na bagore babo.

Harimo umu Police umwe winshuti yanjye witwa Nsanzimana Gilbert nawe washakaga gusezerana ariko akaba Atari yari yandikishije mbere maze igihe cyo kurangiza izo gahunda umunsi leta yashyizeho urarangira maze mbona abantu benshi cyane ariko babyiganira ku turere bashaka kwiyandikisha ngo babone uko basezerana.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gahunda zo gucyura umugeni w’Uwiteka zamaze gushyurwa mu bikorwa.Inteko yo mu Ijuru yatangiye kwandika abakwiye gutaha mu Ijuru.

Niyompamvu wabonye abasezeranye na batarasezeranye bose bari kumirongo barimo kwiyandikisha kugirango bazabone uko batunganya gahunda zabo zijyanye nubukwe bwabo bwegereje mu minsi iri mbere.

None nk’uko Uwiteka yakugize umwanditsi w’ubucamanza bw’inteko y’ubutabera bwo mu Ijuru,genda wandike kandi utangaze kuri gakondo yawe wahawe n’Uwiteka Imana ko izakubera umwandu,ko, inteko yo Ijuru uyu munsi kuwa 07 Nyakanga 2016 yanzuye urubanza rwabatuye muri gakondo bagiye kwimurirwa mu isi y’umwuka bagakurwa mu isi y’umubiri.

Babwire biyeze kandi bitunganye kuko gahunda yo kubacyura yamaze kurangira.Nuko nerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ya cyera cyane urimo gutunganya gakondo ya bakiranutsi uruhande rumwe rwabanyenzingo maze ijambo rirambwira riti,bwira iyo nzigo itunganye igice kimwe maze igusigire ikindi gihande kimwe kibe umwandu w’Umuhanuzi kuko bidashoboka yuko Umuhanuzi yagira Inzika kandi ari we mucamanza wabari mu isi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ndagenda ndamanuka njya muri gakondo maze mpahurira n’umwana wa nyir’Inzika ya cyera,nawe aje kubaza papa we uburyo yasohoza Inzika kubabagiriye nabi.Turamanukana tugera muri urwo rutoki dusanga arimo kuhakorera neza akuramo ibyatsi byameze muri gakondo amaze gukorera igice kinini cyane.

Ubwo njyewe nyura uruhande rumwe nerekeza aho Uhoraho yavuze ko,ari gakondo yanjye,nitegereza uwo mugabane nagabanye kuva cyera mu Ijuru,mbona niheza ndahishimira cyane maze ndabwirwa ngo,uwo niwo mugabane wawe uhaweho ku kubera umwandu wawe muri gakondo ya bakiranutsi.

Ikindi gice gisigaye,ukirekere abanyenzika y’Inzigo kuko ari bo mugabane wabo,ntangawa no kubona mpawe igice cyose cya gakondo gihwanye nahasigaye hose abanyenzika bazagabana maze numva nongeye gutinya Imana yo mu Ijuru kuko ikora ibyo ishaka kandi igaca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,shyira ahagaragara ukure iyo mvugo mu migani kuko iki sigihe cy’imigani iminsi yagiye burira abantu bihane batazarimbuka kuko imvura yahanuwe nabahanuzi kuva cyera igiye kugwa kandi dore ije ari nyinshi kuko gahunda z’umuvubyi zo kuvuba imvura zamaze kurangira dore mu burasira zuba agacu kamaze gutsokora ngakariya karimo gukwira ikirekire cyose kuko imvura igiye kugwa igihugu cyose idasize na hamwe kugirango ibyahanuwe bisohoze umurimo wabyo uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,na nubu ntabwo urakora ibyo Uwiteka Imana yawe yagtegetse,kura imigani usobanurire abantu ubwire yuko,gahunda zimaze kurangira z’intambara dore ababishinzwe bararangiza inama zabo uyu munsi kandi iyo nama niyanyuma ntayindi izongera kuba ijyanye nimyiteguro ahubwo hazaba hasigaye inama yo gutera umwakagara no kumukura kubutegetsi maze Umwami Ndahindurwa agahita yima ingoma niko Uwiteka avuga.Nta gisigaye ahubwo birakomeye cyane ku buryo udakuramo ake karenge karaba kamubayeho ubwo aheza ni mu Ijuru niko Uwiteka avuga.Nihataba mu Ijuru ubwo hazaba mu muriro utazima.

July 8, 2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,sengera umugisha wawe urimo gutunganywa kugirango uwo Uwiteka yateguye gukoresha akingurirwe imiryango kugirango nawe uhabwe umugisha.Birakenewe yuko ejo utangira amasengesho yawe yo kwiyiriza no gusenga Imana kugirango agirire neza ugiye gukoreshwa ibikomeye niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ngiye kohereza umwuka w’Inzika y’Inzigo kugirango ukubere umugisha maze umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuga.Kandi bazakubera umugisha nawe uzabahesha umugisha kugirango nikorere imilimo hagati mu bwoko bwanjye kugirango Uhoraho yigaragaze ntuzabatinye kuko bizaba biturutse k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi aza agambirie kugirango akugirire neza kandi azaba ashaka ko ijambo rye ryose ryavuzwe n’Umuhanuzi ryubahirizwa uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikmeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore cya gihe nakubwiraga cy’uko Itangaza makuru ritavuga rumwe n’umwakagara rizakenerwa rigasabwa gusenyera kumugozi umwe,igihe n’iki kirasohoye kandi kirageze ngo rikorere hamwe kugirango umwakagara akurwe ku ngoma.Kuko isi yose igiye gukurikirana ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Dore gakondo ya bakiranutsi bagiye bayibaho iburyo batwayeho ubutaka,ibumoso naho bakuraho ubutaka,nyamara ndashaka ko,hagaruzwa kugirango uzanyubakire igicaniro kandi uzacyubakishe CIMENT ikomeye kugirango urufatiro ruzabe rukomeye hatazagira uwongera kunsenyera igcaniro niko Uwiteka avuga.Dore hari abantu bagiye ku kwandikira bagusaba ko wabafasha ukazajya ubatangariza inyandiko zabo,ntuzange kuko ari jye wabitegetse kugirango musenyere kumugozi umwe kugirango ndangize umurimo natangiye uko niko Uwiteka avuga.

Kugaruza gakondo yanjye,hashyizweho imitego kuruhande rw’iburyo umanuka ujya muri gakondo,ariko noneho muzanyure inzira ya majyaruguru kugirango mubanze mugaruze icyo gice hanyuma muzabone kugaruza amajy’Epfo y’uburasira zuba y’IKUSI kugirango gakondo yanjye yose nabahaye izabe yuzuye uko niko Uhoraho avuga.Icyo gihe ntawuzababuranya kuko nzaba namaze gutegeka nukubabwira ko ,Uhoraho ari ko yategetse ahasigaye bazahita babasubiza igice cya gakondo nabahayeho kubabera umwandu niko Uhoraho avuga.

Nongera kwerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo,ya basirikare bahoze muri gakondo,bakaza kwirukanwa n’umwakagara bagahungira mu mahanga bagatatanirizwa hirya no hino ku isi.Mbona bakoze inama basenyera kumugozi umwe wo gukuraho umwakagara wazanye imico nibi yo kutubaha Imana no kuyirwanya kugirango ubwoko bw’Uhoraho bukorere baar.Nerekwa mbona bari ku nkengero za gakondo ya bakiranutsi inama mbona barayirangije maze bemeza yuko gahunda ibaye imwe kandi ko,bemeje gusenyera umugozi umwe maze bafata ibyemezo ntakuka byo gukorera mu mugambi w’Uwiteka bagasohoza ibyo Uwiteka yavugiye mukanwa kabahanuzi kugirango ijambo ry’Uwiteka risohoze umurim waryo mu bwoko bwayo maze izina ry’Uhoraho rishyirwe hejuru uko niko Uhoraho avuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments