HomeNewsUwiteka aciye umugozi w'Abami batatu bibumbiye munyabutatu!

Uwiteka aciye umugozi w’Abami batatu bibumbiye munyabutatu!

 07th Jan,2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho,mbona akamodoka kameze nkindege gafite amababa kumiryango no kumadirishya.Mbona gafite za decoration hirya no hino izengurutse ako kamodoka ariko nta bwo kari gakomeye nkizindi modoka ariko kasaga neza ugereranije nuko kanganaga mbona gatawe nupiloti imbre nta bantu barimo nyirako yagatwaraga yinezeza gusa karagenda kageze imbere gahura na baliyeri karahagarara.

Nuko mbona haruguru yako hameze ishyamba rinini cyane kandi iryo shyamba ryali ryumye ibiti byaryo byasaga nibiri mu butayu kandi atar’ubutayu nerekwa abantu batuye mur’iryo shyamba ryari harimo inzu ifite carve hasi ariko itagira umucyo ahubwo harumwijima gusa.

AkadegeNuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,witegereje kariya kanyabiziga?Ndasubiza nti cyane nakitegereje ariko sibashije kumenya ibyako.Uwanyerekaga aransubiza ati,kariya kanabizaiga wabonye kagereranywa n’numutegeka wo mu gihugu cy’IBABYLON urebye ubutegetsi bwe,wabona ko busa neza kandi bufite imbaraga,ariko nyamara nta mbaraga afite kuko wabonyeko yiyobora wenyine muri kari kanyabiziga kuko niwe wenyine wiyobora rubanda rwaramugomeye kuko yaguze intebe y’icyubahiro kandi iriya ntebe ubsanzwe ntigurwa ahubwo ituruka k’Uhoraho wenyine.

None dore ahuye nakaga gakomeye cyane kuko atazongera kuyigura ngo ategeke nk’uko abigambirira kuko Uwiteka yamaze gushyiraho iherezo ry’ibyo kuko igihe cy’ugutegeka kw’abadayimoni kirarangiye uko niko Uwitea avuga.

Dore umwanzi we azahabwa kuyobora icyo gihugu bidaturutse kubushake bwe,ahubwo bizaturuka kubugome bw’indengakamere bakoreye abanyagihugu kugirango ubwami bwabo buhabwe abatavuga rumwe nabo kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse!

Dore mbere yuko akurwa ku ngoma agiye guhindura government maze ashyireho abategetsi benshi bakomoka mu ntera y’amajyepfo y’uburengera zuba kugirango abashe kwirehereza benshi ariko nayubusa kuko bitazamukundira kuko yagamabiye igikomangoma cye bakorana kandi kizira kugambanira uwo muhuza intoki ku isahane uko niko Uwiteka avuga.

kkDore nta kabuza uwo azatuma atarara bushyitsi kuko ibyatinya ntibizabura kumubaho kuko atagize imbabazi ahubwo yagize umutima wa YUDA nicyo gituma isambu izitwa isambu yamaraso ntihazasigara ibuye kuri ndi uko niko Uwiteka avuga.Nta kabuza azakorwa nisoni imbere y’amahanga nk’uko Uwiteka yategetse.

Dore igihugu kigiye kwinjira mu mapfa kubera gutonesha ubwoko bumwe gusa,nyamara kurira ku bantu b’Uwiteka Imana kumaze kumvikana cyane urusaku rwinshi rwumvikanye mu matwi y’Uwiteka batabaza kuko ibintu bigenda birushaho gukomera.Erega urwo rusaku rumaze igihe kire kure nuko gusa Uwiteka yashakaga ko azarimbura imbaraga z’umwijima zose kandi akazirimburira icyarimwe kugirango hatagira imbaraga nudusigisigi twabadayimoni dusigara hirya no hino kuko iki ar’igihe cy’ubwoko bw’Imana.

Impunzi z’IBABYLON zizimirwa izaciye ukubiri n’ukuri k’Uwiteka zihimbazwa no kugomanwa igomwa ryabo bazarirya nibarangiza baryiyorose ndetse baryisasire uko niko Uwiteka avuga.Dore ntakabuza ntibazabura guhemberwa ibyo bakoze kandi biringiye kuko bananiwe kumva ijambo ry’Uwteka ahubwo biringira abana bab’Abantu kubera gushaka mpemuke ndamuke nyamara kumunsi wa makuba ntabwo iyo mpumuke ndmauke izabasha kubarengera uko niko Uwiteka avuze.Dore ntakabuza igihugu cyuzuye uburganya nta muntu uzagikiza kubera umujinya w’uwiteka Imana umaze kugera aharindimuka uko niko Uiteka avuga.Mwana w’umuntu bwira ubwoko bwanjye bwatataniyemu ngihugu cy’IBABYLON uti mwitegura mweyeze kandi mushake mu maso h’Uwiteka kuko uwo nzakiza nzamukizanye nabe bose kandi nzakoresha ubugenege bwabanyabugenge bugendera kubugenge kuko ubugenge bw’abanyabugenge budashobora na rimwe kuburizamo ubugenge bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Babwire uti,uyu mwaka n’umwaka w’ubucamanza mu isi yabazima kandi umugaragu w’Uwiteka Imana yabakiranutsi namushyizeho kugirango acire urubanza amahanga abazamwumvira nanjye nzabumvira kuko bubashye ijambo ryanjye akarere kose nzakagota kugirango abanzi b’ubwoko bwanjye batazancika uko niko Uwiteka ategetse.

Dore bigize ibinanira Mana ngo kubera yuko bafite ifeza n’izahabu,ariko kumunsi wa makuba nta bwo bizabatabara ahubwo izahabu nifeza bazabapfira ubusa kuko batazabona abaguzi bazabagurira kugirango babone impongano izabatabara kuko icyo Uwiteka yarahiriye ninacyo kizasohora uko niko Uwiteka agize.Dore Uwami w’ikusi nawe yinjiye mu ishuli ryo kwigisha abatutsi uwo niwe nkomoko y’inkozi zikibi imbaraga ze zose nzazimaraho kuko nzaziheha nkamabyi akurwa murugo rw’inyambo kuko kizira yuko amazira ntoki agaragara mu mbuga zaho inyambo zibyagiye kuko biba bifite icyo bihatse uko niko Uwiteka agize.

Ubwo bufatanye nzabuukamo umuriro maze uriya mugozi ubahuje nzawutwika ucikagurike mo kabiri kugirngo gushyira hamwe kwabo guhinduke impabusa kuko bananiranye kandi bigize indakoreka none dore bamaze kwiyimika bigize ibinanira Mana kandi ibyo bahakana ari byo bemera bagashyushwa nokuga ibyo batemera babikoreshejwe nuburiganya kugirango bariganye abanzi babo hamwe na mahanga ariko kuko uyu mwaka ar’umwaka w’ubutabera bw’uwiteka Imana nta kuntu bizabakundira yuko imigambi yabo yasohoza mu mahoro uko niko Uhoraho agize.

Nzabahora gutwaza igitugu abo batwazanya ubugwanabi,bakarya ibibagenerwa kandi bakarushaho kwigwizaho imitungo inyuze mu buriganya itanyuze mu nzira zo gukiranuka kandi nubundi basanzwe arabaherwe ntibemerere yuko hariho nutuvungikira tugwa hasi kugirango rubanda rubone utwo batoragura.

Ariko ku munsi wategetswe n’Uiwteka Imana niho bazamenya yuko gukiranirwa kwabo kuzabagiraho ingaruka dore nta kabuza bazakorwa nisoni kuko bazaubwa neza ngo bangirireho umugisha uko niko Uhoraho ategetse kuko yababajwe no gukiranirwa kw’abari mu isi yabazima nuko rero buri muntu azikorera umutwaro kandi azahagarara wenyine imbere y’ubutabera maze asobanure uburyo yahawe inshingano ze maze akagenza uko bidakwiriye kandi atarananiwe kugenza neza nk’uko yagombaga uko niko Uwiteka ategetse.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments