Home Justice Uwiteka aca imanza zitabera!

Uwiteka aca imanza zitabera!

0

uRwanda rukomeje kwiteza imbere mubikorwa by’ubugome nurugomo ku ngoma y’Abega,kuva kera kose iyo uganiriye nabakuze basanzwe bazi amateka,bakubwira ko Abega bifuje cyane nabo bashyiraho ingoma yabo ariko bagiye Babura aho bamenera kabone nubwo bagerageje kwica abantu benshi ndetse bagateza n’intambara yo kurucunshu nta bwo byabahiriye ngo bafate ingoma.

Intandaro ya republika ya mbere yatijwe imbaraga na Rutagambwa warumukarani w’Umwami Mutara lll Rudahigwa bikaza kurangira agambanye.Nta bwo byaje kumuhira kuko yahise ahinduka impunzi agera mu mahanga mu gihugu cya Uganda aho yishwe na murenguzi kubera gushaka guhaka abanyamahanga dore abanyaRwanda nta numwe wari kumwumva nyuma yuko yagiye asabiriza imfashanyo zo gushyigikira Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa impunzi z’abanyaRwanda zikaza gutahura ko yar’imitwe yishakiraga amaramuko.

Gen.Gisa Fred Rwigema amaze kugira igitekerezo cyo kubohora uRwanda,yakigejeje ku mpunzi z’abanyarwanda zose aho zari ku isi,ashingiye kumasezerano yari yaragiranye na perezida M7 wa Uganda ko bazamufasha agafata igihugu cya Uganda maze nawe akazabafasha gufata uRwanda gakondo yabkiranutsi.

Bitewe nuko uwo mushinga umwana w’Umusita atawugizemo uruhare,yakoze ibishoboka byose arabidobya yimika umwana w’umwega w’umwakagara kugirango arusheho gukomeza imbaraga ze zose ategeke I Rwanda kandi yibereye Uganda.

Ibi byose abatware bingabo za APR/RDF bari babizi cyangwa barabibonaga byose uko byagendaga.Nyamara ikibabaje kandi giteye agahinda bose ntwitinyuka kuvuga cyangwa ngo agire icyo yavuga kuko bari bamushyigikiye kuko bari kwibere bumva ko aribo bonyine bica bagakiza.

Uko iminsi yagiye igenda ninako umwakagara yagiye yikiza abo bose baba baragize uruhare muguca ibihanga bene wabo,cyangwa bagaragara nk’intwari z’ejo hazaza bituma umwakagara abivugana hakiri kare ari byo umujiji Tito Rutaremara yavuze ko ngo umwakagara abona kure akabona ibizaba bikiri kure mbere yuko bibaho.

Iyo usesenguye iyi mvugo ishyirwa muri positive,ukongera ukayishyira muri negative,ubasha kumva icyo bisobanuye utiriwe ubaza umuntu uwari we wese ariko bigusaba kuba uziho igice cy’amateka yibyabayeho mbere na mbere yuko umwakagara agirwa ikigirwamana kigikomerezwa!

Igihugu kimaze kuboneka,abatutsi babaye nk’abiruhutsa!Bati ahuuuuuuuuuuuu!!!!reka natwe tubone igihugu,ariko abandi ukumva bavugira mu byongorerano bati se ko batubwiraga ko bazacyura Umwami akima ingoma byagenze gute?Ko umwakagara yimye ingoma?Bati reka abanze akureho umwana w’umukiga hanyuma ategure itahuka rya nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

Ubwami bw’abanyarwanda bwari butegerejwe umwakagara abuhinduramo ubwami bw’Abega,atangira kwivuga ibigwi,Fred intwari y’uRwanda ihinduka ko ubutwari arugukora isuku nimiharuro ibyar’amateka abihindura zero.

Ubwo niko agenda aroga abasangirangendo,natwe ubwo niko twari kumasengesho dusaba Uwiteka ngo aturengere kandi aduhe ubutabera bwuzuye.Mukanya ko guhumbya Imana iba yumvise gusenga kwacu,Gahima Gelard bati icara kugatebe,Dr.Majoro Rudasingwa Theogene bati cishwaha.

Uwiteka atangira kudukiza igitugu gahoro gahoro abari biyicaje ku ngoma,batangira kuyikurwaho,batangira kumva akababro kacu twebwe twabahaye kumenyekana no kwicara ku ntebe ya bukunzi maze birengagiza yuko twagize uruhare rukomeye kumateka biyitirira ko bagizemo uruhare rukomeye ngo nuko yatangiriye mu nkambi iwabo.

Mu munota (1) abandi birukanwa mu gisirikare batangira kumva akababaro kacu kuko mbere batakumvaga babitewe nuko bari bakiri kwibere bonka bibagirwa ko nabandi arabana nkabandi.

Nyuma y’ukwezi bati umukuru w’ubutasi yekereje ikantarange sibwo abantu batangiye kubona yuko ingoma ihatse inda igiye kuvuka!Nyuma y’amezi (3) bati uwahoze arumugaba mukuru w’igabo agiye imahanga nta bwo agihagarariye gakondo mu gihugu cy’Ubuhinde.

Sibwo Uwiteka atangiye gusubiza amasengesho gahoro gahoro noneho babandi batatwumvaga batangira kumva umubabaro wacu dutangira kuganira ariko tunasangira umubabaro ku mbehe imwe.

Magingo aya,bikomeje kuba bibi cyane aho abagabo wongereho ko ari nabajeneral basigaye birirwa baregana nkabana bancuke ni kanaka wabikoze,wabivuze!Kandi twamubwiye yanga kumva!?

Sibyiza kwishima hejuru ya bari mukaga,ariko ntitwabura gushima Uwiteka Imana kuko yaduhaye ubutabera,abinyujije kubakura ku ibere kugirango bamenye ubuhemu baduhemukiye maze dufatanye umubabaro twese kuko turi bene umugabo umwe kandi bemere ubuhemu basabe imbabazi tubabarire.

Ninde wagatekereje yuko Thom Byabagamba wirirwaga adutobesha agatoki ngo ararinda umwakagara wagirango ni se wa mubyaye uyu munsi akaba abarirwa ku minsi y’intoki?Ndibuka urushyi Thom yankubise anziza ubusa nyamara Uwiteka numucamanza utabera.Burya sibyiza guceceka ngo twe kuvuga ubugome bwa bene wacu badukoreye kuko batigeze batwihanira ngo tubabarire.

Ubwo uzi Mary Bayina muri Rwanda Revenue Authourity?Uzi Gen.Rusagara muri finance?Ibi mvuga nabo barabizi neza ibyo bagiye badukorera,icyo nibaza ese baba bamaze kubona yuko ubamba isi adakurura?cyangwa na nubu nta cyo baribwiriza ngo dukomeze amasengesho!Ndibuka mu mwaka w’2000 natakiye Imana ndirira ubwoko bw’Uwiteka nakarengane twari dukomeje kubona batuziza ko tutavuye Uganda Uwiteka rambwira ati,mwana w’umuntu ngiye kwicaza abanyagitugu maze bamenye yuko nd’Uwiteka Imana y’abakiranutsi.

Ibi ndabivuga ntanejejwe nuko abo bose bari mukaga baduhemukiye ntibikabeho,ariko kandi ndabivuga nshima Imana ko itajya ibeshya.Kandi nabandi barebereho uko birikugnda ubu,ninako bizagenda nyuma y’umwakagara nimuramuka mwongeye kwigira ibitangaza nkaho arimwe mwaremye ijuru n’isi.

Kutavuga ubugome badukorey nukunyagwa zigahera,kutavuga iby’Uwiteka arimo gukora hamwe nuguca imanza zitabera byaba arukuba indashima!Amaraso ya bene wanyu mwamennye niyo arimo kugaruka kandi mwaravugaga ko aribo mwaje gukiza.Burya se mutekereza yuko Uwiteka atarebega?

Byaba biteye agahinda umwakagara aramutse avuyeho maze agasimburwa nabo bahoranye cyangwa nabahutu babanyagatsiko bibumbiye mu ironda moko n’akarere reka twizere yuko bitazashoboka kuko ibyo yavuze no kubikora ntazabura kubikora.Uyu mwaka urarangira Uwiteka atanze ubutabera bubereye ku buryo buri wese azamenya yuko Uwiteka ariwe Mana kandi akiranuka muri byose.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar