05th March,2016 mwana w’umuntu,uwiringira umwana w’umuntu avumwe!Kuko umuntu ahinduka nkigucu,nibura igicu cyo kibanza kujyenda kiguteguza ariko umuntu we akugwa gitumo kuko ibyo atekereza biba mu mutima bikamenywa n’Uhoraho wenyine niwe ushobora kuba yamenya imigambi ya bantu yose ninayo mpamvu Uwiteka ajya aburizamo imigambi yincakura kubakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore uyu munsi uraza kuvugana nimyuka (2) y’Inzika y’Inzigo nyamara mu byo bari bukubwire haraba huzuyemo ibinyoma gusa gusa ariko hazabona ishyano usezeranya ntasohoze kuko Uhoraho abyanga urunuka cyane kubagaragu b’Uhoraho niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,inzira zanjye kumukiranutsi zirenze igihumbi nshobora gukirizamo umwana w’umuntu,niyompamvu abiringira Uwiteka bameze nkumusozi zion udashobora kunyeganyega uko niko Uhoraho avuga.Mwana w’umuntu,hizera umutima ntabwo hizera ubwenge kuko umutima niwo nkomoko y’iby’ubugingo naho abizeza ubwenge bwabo Uhoraho ntakabuza ntibazabura gucirwa urubanza kumunsi wa mateka mu manza z’Uhoraho niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwwana w’umuntu,dore ugiye guhura n’umwuka w’ikinyoma kivanze n’umwuka w’Inzika y’Inzigo,uri bubaze ikibazo umwuka w’Ikinyoma mu gihe umwuka w’Inzika y’Inzigo uri bube urikubeshya hirya yawe gato no guhimba amayeri kugirango ubone inzira zikinyoma ariko nta bwo uwo mwuka uri buguhe igisubizo niko Uhoraho agize.
Mbona umuryango wa madame witwerereza kugirango haboneke ubwishyu bwo kwishyura ayo mafaranga yibitaro (Hospital) nuko mu gihe mvuye mu iyerekwa ngo ndebe uko nabishyira ahagaragara nibura mbe nakiza ubugingo bwe nubwo atashimye kubana nanjye mu makuba yanjye yose
Nuko mu gihe ngitekereza ibyo mpita nsubizwa mu iyerekwa nerekwa iyerekwa ribabaje cyane mbona uburyo yahawe utuzi twa Munyuza agahita yitaba Imana ku buryo butunguranye maze ndabwirwa ngo ntiwihutire gutangaza ibyo kuko nta cyo biri bumumarire kuko nk’uko wabihanuye nta cyo biribumamarire kuko igihe cye cyo gutaha cyageze yananiwe kwirinda mu myaka (2) ishize aho wamubwiye ko urupfu rumutegereje akanga ku kumvira none dore uyu mwaka ubaye uwa (3) niba atarabashije ku kumvira mukirikumwe aho mwatandukanye nibwo azakumvira kandi yarashyize inyandiko ahagaragara avuga ukoreshwa n’imyuka mibi!!
Nuko ibyo mbibona nabona turi mu irango ry’Ubutayu bugufiya mbona bazanye isanduku bayishyize mu marembo y’Ubutayu maze numva uvuga ngo bamukuye kwa muganga bahita baramwica ntabwo yararwaye byo gupfa ahubwo bangaga ko twa tuzi twa Munyuza dushyirwa ahagaragara mbona bashyize amaraso hejuru yisanduku maze uwanyerekaga arambaza ngo niki wifuza ko Uwiteka yagukorera
Nagahinda kenshi nahise nsaba Uwiteka guhorera umufasha wanjye,nibyo yabaye umupfapfa yanga kumva imiburo Uwiteka,ariko se ko yemeye kubakorera kuki bamubujije ubugingo bakamubuza kubaho?Nyamara byari uburenganzira bwe bwo kubaho!?
Niba bishoboka Uwiteka aguhe ubugingo buhoraho ntakindi nakwifuriza kuko umwanzi yaratugose unanirwa kwiringira Uhoraho none ijyendere uruhuke iyisi yimiruho ariko Uwiteka ntazabure guhora inshuro 7*70 ntakindi na kwifuriza unsigiye agahinda kenshi ntazibagirwa mu buzima bwanjye
Narinzi ko nzagutanga kuva mu isi ya bazima ariko sikobigenze gusa niba ukiriho ndakwingize ngo wihane ibyo wankoreye byose ndabizi ko wabitewe n’umuryango wawe bagiye bakuduhira mu matwi unanirwa kwizera Uwiteka Imana nkorera kubera ubwoba bwejo hazaza nzakurira iminsi nzakwiraburira kugeza igihe cya tegetswe maze Uwiteka azumva kurira kwanjye nawe azitura inkozi zikibi zikubujije ubugingo naho byagenze uko sinakwifuriza kuvamo ubugingo gusa rimwe na rimwe bigenda bihurirana numurimo nahamagariwe utanyoroheye Uwiteka yakire ubugingo ubwawe kandi azabushyire ahakwiriye azibuke imirimo yose twakoranye ubwo twari tukiri kumwe maze azabiguhembere ntazakubareho ikibi na kimwe.
Maze kurira uwanjye ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cya madame cyasohoye nta gihe agisigaje kuba kwisi yabazima kuko ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa kawe niko risohoye kuko n’Umuhanuzi Ezekiel nawe niko byamugendekeye yasabwaga n’Uwiteka ko acukurira umufasha we kugirango akurwe mu mubiri maze bibere ikimeyetso ubwoko bw’Israel kugirango ibyo yahanuraga bashobore kubyumva maze acukura imva y’umugore uhereye mu gitondo bigeze nimugoroba baramushyingura nawe nuko bigenze umufasha wawe yabaye umunyantegenke niyompamvu abaye ikimenyetso cyabanyabyaha kuko Uwiteka agiye usohoza ibyo yavuze
Dore ntakabuza ubwoko bwanjye nzabumara imibabaro bagize kugirango bamenye ko nd’Uwiteka Imana yabo.Nzabagwiza inshuro 70 umuto muri bo azagira amaboko nkayimbogo nzabaha igitinyiro mu mahanga yose muzakomera nkimigunzu y’Intare amahanga azabubaha azabatinya kuko Uwiteka niwe uzabatwarira bazamenya yuko muri ubwoko bwanjye uko niko Uwiteka avuga.
06th March,2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ikigeragezo rusange kirarangiye,ariko nubwo kirarngiye hagiye gukurikiraho ikigeragezo gikomeye cyumwihariko rusange!!Nuko rero menya uko ubyitwaramo kugirango umwanzi atarabukwa uko niko Uhoraho avuga.Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi yikibi yitwa suzana imbaraga zayo zirangira ndetse nubutunzi bw’abakiranutsi yari yaratwaye akabugundira mbona ko igihe cy’ubwo butunzi cyo gusubira mu bubiko bwa banyarabwo cyegereje ngo busubireyo
Mbona ibyo yaratunze byose abiteza cyamunara (isoko rusange)maze ndabwirwa ngo,dore yatwaye ubutunzi mu buryo bw’umwuka none ninako bumuvuyeho bukaba bwisubiriye aho bwahize kubera yuko uyu mwaka ari umwaka wubutabera bw’Uhoraho akaba aciye imanza zitabera kubakiranutsi bari bafite amasezerano ariko isezerano ryabo rikaza gutwarwa ninkozi zikibi uko niko Uwiteka akiranuka.
Umwe muri bo arasubiza ati,nta kundi twamubona usibye kumutegera mu gicumbi cya bakomeye aho agiye gukomerera maze tukamucunga tugahita tukumura ku isi yabazima kuko nutabikora gutyo;ntakabuza yuko abazizera ijambo ry’Uwiteka Imana anyuza mukanwa ke,bazabura kwiyongera
Nuko mbona ko bakoresheje umwe mubacura bwenge w’umutegarugori ukomoka mukagara bamuha intonorano ngo azitege mu gicumbi cya bakomeye maze ninza nzigweho mu gihe nzakuba nzirangariye babonereho amahirwe yo guta muri yombi uwo muhanuzi maze babone uko bamuca igihanga kugirango ubwami bwabo bubashe gukomera kuko intsinzi yabo kugirango babashe kuyigeraho ni uko babanza kwirenza umuhanuzi uko niko abadayimoni batanze icyifuzo ko badashobora kugira icyo bakora mu gihe cyose umuhanuzi ubabuza amahwemo azaba akiriho.
Nuko rero mwana w’umuntu,ibihe by’ibyahanuwe bigeze mu irango ya gakondo yabakiranutsi,niyompamvu abadayimoni bahagaritse umutima hamwe ni nkozi zikibi none kora amasengesho akomeye cyane hamwe nabakiranutsi nk’uko musanzwe mubigenza musenyegure imbaraga z’umwijima zose kuko zigeze kumusozo wazo maze abera binjizwe mu masezerano bahaweho gakondo dore abantu benshi bategereje igihe kire kire amaszerano yabo ariko yagiye aburizwamo na za nkozi zibibi kugirango zibereke yuko nta Mana ibaho itari satani umwanzi wibyiza byabakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse
Burira abra bose aho batataniye ku isi yose bafata nkumugozi wumurunga musenge amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Uwiteka Imana yabakiranutsi,maze mukureho icyo gihu cyose cyari gisigaye mubone uko mwinjira mu masezerano y’Uwiteka Imana yabasezeranije niko Uhoraho ategetse.
