HomeNewsUwicisha inkota,niyo azazira!

Uwicisha inkota,niyo azazira!

Ku wa 06 kanama,2015 Njynwa mu iyerekwa kwerekwa ibyo mu gihugu cy’Uburundi,no mu Rwanda.Mbona leta z’ibihugu byombi zikurwa kubutegetsi.

Pierre

Maze nerekwa mbona umutwe w’inyeshyamba witwa  FNL ukorera mu gihugu cy’UBURUNDI,wasubiye mu ishyamba kurwanya ubutegetsi buriho,nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore FNL igiye gusubira mu ishyamba kandi izahangana bikomeye n’ubutegetsi buriho,ninayo mpamvu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butinya cyane uwo mutwe w’inyeshyamba kuko bose babaye inyeshyamba baraziranye amayeri yose y’intamabara.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo hagati ya CNDD-FDD na FNL,maze kubera ubwumvikane bucye bwagaragaye hagati y’imitwe yombi bituma haba intambara ikomeye aho CNDD-FDD bakoreshaga indege mukurasa aba FNL.

BuruMbona habayeho gusubiranamo haagti yabo,batemagurana bakoresheje imipanga cyangwa imihoro,ni uko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abarundi bo mu bwoko bw’Abahutu bagiye kongera gusubiranamo,burya ubona AGATHO RWASA bamugize icyegera cy’umukuru w’umushinga mateka,nta bwo bazumvikana bagiye aho bagera bahite basubiranamo uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore CNDD-FDD ishyaka riri kubutegetsi,bagiye guhura nikibazo gikomeye kuko bazabzwa byinshi bangije niko Uwiteka avuga.Ijwi rirakomeza rirambwira riti,Uwiteka Imana arimo gukura imbogamizi zose mu nzira mukarere kibiyaga bigari kuko imbaraga z’Uwiteka zigiye kumanukira ako karere niko Uwiteka avuze.

KinaniKu wa 07kanama ,2015 Nerekwa uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’URwanda  Gen.Major HABYALIMANA Juvenal yazutse,nuko mbona ateze moto,nuko mbona buriye moto ari babili (2) bivuze ko bari batatu (3)kuri moto,nuko uwari utwaye moto abwira  HABYALIMANA ati uranyishyura amafranga menshi ,maze nawe aramusubiza ati amafranga si icyabuze ndaguha kuy’Inteko ishinga amategeko,nuko abari aho ngaho batangazwa n’uko Habyarimana yongeye kuzuka,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo n’umwuka z’Inzika y’Inzigo ihagurutse hagati y’amahanga n’uRwagasabo kubera ikibazo cy’indege kigiye gutuma uRwanda ruhura nikibibazo bikomeye cyane niko Uwiteka avuga.

HbyaraDore abantu basuzuguye kenshi ikibazo cy’indege,ariko noneho,dore cyongeye kuzamuka kuko ukuri nta bwo kuzahora guhishwe iteka ryose niko Uwiteka avuga.Kubera icyo ikibazo,dore hagiye imbwa zigiye kongera gukora umunsi mukuru,kuko muri 1994 zariye amagupfa,ariko noneho,zigiye kongera kurya intumbi,nyamara zizarya inyama z’ahabyibushye uko niko Uwiteka avuga.

InkotanyiKu wa 09kanama,2015 Nerekwa mbona abasirikare babaye inkotanyi babura ubuhungiro,bagerageje guhungira mu gihugu cy’Uburundi,basanga naho,nta mahoro ahari,kubera ko,ngo leta yaririho nayo yari yabuze aho ihungira.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore izo leta uko ari (2) bivuze ngo,n’iy’Uburundi,n’uRwanda,bagiye gukorwa nisoni babure aho berekera muri iyisi yabazima kuko nta bihugu bizabakira niko Uwiteka avuga.

Nuko nkiri mur’iryo yerekwa,ndabwirwa ngo,nta mahoro y’abanyabyaha kuko abo bose bakoze ibyangwa n’Uwiteka,niyompamvu imigambi yabo yose ngiye kuyiburizamo kugirango bibere akabarore ayandi mahanga bityo,ubwoko bwanjye burusheho gutunganywa muruganda kugirango ubwo bazaba bamaze kuba igikoresho kigirira nyiracyo umumaro,nzabakure mu muriro maze mbakoreshe iby’ubutwari niko Uwteka avuga

Nuko ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumbwira riti,ubwo bwoko buzabura n’umuntu uzabuhumuriza kuko bazahura n’akaga,n’ibyago,n’amakuba,kandi nta muntu numwe uzabagirira imbabazi ngo nibura abarebe byibuze n’irihumye kuko basuzuguye ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe mukanwa kabahanuzi niko Uwiteka avuga.

Nkiri muri iryo yerekwa,mbona kandi nerekwa intebe nziza zikoreshwa hano kumugabane w’Uburayi,maze ndabwirwa ngo : Mwana w’umuntu,itegereze iriya intebe maze umbwire uko uyibona.Nditegereza mbona neza mbona iyo ntebe ihagaze ku kaguru kamwe.

Nuko uwanyerekaga arambaza ati,mwana w’umuntu,wabonye kandi witegereje ?Ndasubiza nti Yeeeeeeeee,arambaza ati niba witegereje wabonye iki ?Ndasubiza nti,nabonye intebe yo mu biro ihagaze ku kaguru kamwe,arambwira ati,uko wabonye iyo ntebe ihagaze ku kaguru kamwe,ninako ubutegetsi bwa Peter Nkurunziza buhagaze ku kaguru kamwe niko Uwiteka avuze.Kuko busigaje agahe gato cyane kangana n’agahera kurwara bugahirima bukibagirana burundi niko Uwiteka avuga.

Nuko umwuka w’Uwiteka akomeza kunganiriza ukuntu,Abarundi bananiwe kwizera ibyahanuwe nabahanuzi b’Uwiteka Imana,ndetse nabandi bakaba barimo basenga ariko bakaba batizera ibihnaurwa kuko bapinga abaragaragu b’Uwiteka Imana,kandi nyamara bavuga ko basenga Imana yo mu ijuru,nuko umwuka w’Imana arambaza ati,mbese bariya ureba barimo gusenga barasenga nde ?Kandi urreba bahakana ibihanurwa ?Niko Uwiteka abaza.

Dore bameze nkabari mu iguriro ryabambuza nabajuru,kuko ibyo bakora binyuranye n’imigambi y’Imana uko niko Uwiteka avuga.

Nuko manuka ndiririmba indirimbo mpawe n’umwuka w ‘Imana ivuga ngo « Ur’Uwera Uwera Uwera Mana y’imbabazi » Niko Uwiteka avuga.

Nerekwa mbona umugore ufite umwana w’umukobwa yibyariye,maze nerekwa bakora umwuga wo kuroga,maze nerekwa uburyo bahawe misiyo yo guhumanya cyangwa kuroga umuhanuzi wahawe ubu butumwa,nuko umwuka w’Uwiteka Imana arambwira ati,mwana w’umuntu,wirinde amadini,n’utudini,kuko umwuka ukurimo batawemera,kandi barawurwanya,ndetse niwibeshya ugakomeza kwifatanya nabo,uzahabwa umusemburo wabafarisayo uko niko Uwiteka akuburiye.

Mwana w’umuntu wirinde cyane kuko ibyago,n’amakuba,n’akaga gakomeye bigutegereje kuko bidashoboka yuko,umuntu wambaye umwenda w’umweru,yihisha mu mwijima,uko niko nawe bidashoboka ko,umwuka w’Uwiteka ukurimo,bishoboka ko wawuhisha.

Bityo rero urasabwa kugira ubwenge mu by’ukora byose,kugirango ubashishwe gukomeza umurimo w’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Dore urugendo rwawe ruracyari rule rule kugirango ushobore kugera aho usabwa kugera kugirango ubashe kubona amahoro no gutuza bituruka ku Mana data wa twese akaba na se w’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo Umwami wa bami uko niko Uwiteka avuga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments