Amakuru ikinyamakuru inyangeNews kimaze igihe gitohoza kuva Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanga taliki 16 ukwakira,2016 ahitanywe na za magigiri z’Umwakagara.Amazina ya bantu bagize uruhare mu itanga ry’Umwami akomeje kujya ahagaragara kugirango abanyarwanda bamenye inkozi z’ikibi zikomeje guca abanyarwanda ibihanga bazira kutemera leta y’ikinyoma y’Umwakagara.
Umukobwa witwa Marie Uwera Tanaziya yashyizwe ahagaragara na za magigiri bakoranye guca igihanga Umwami w’uRwanda Ndahindurwa V wahitanywe ku kagambane ka bega bakoresheje za magigiri hamwe nabo mu muryango we, (Abahindiro) magigiri witwa Kagiraneza utuye mu gihugu cy’UBUBILIGI afatanije na Mukashema Esperance nawe utuye kumugabane w’UBURAYI mu gihugu cy’UBUHOLANDE,bakomeje kwitotombera kuba barashyizwe ahabona bakamenyekana yuko bakoranye mu gutanga twa tuzi twa Col.Munyuza Dan.
Uwera Maria we yakoranaga na wa mubikira waturutse Tanzania waje kwirukanwa mu kibikira,akabura aho aba akajya gusaba icumbi kwa “Chancellor Benzinge Boniface”.Akaba yarashinzwe gukora ibishoboka byose ngo yongere ahuze Benzinge numugore we batandukanye yitwaje ikibikira nidini rya gatorika.
Naho “Uwera Marie” we akaba ari we wagiraga inama “Ntaganira Christian” uburyo bakoresha bwo guhitana Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Uyu Marie Uwera akomoka Uganda akaba abana na nyina naho papa we akaba atuye mu Rwanda yaratandukanye na nyina,bombi bakaba bibera muri America.
Mu mikorere yabo bakaba barayoborwaga na Kagiraneza,nawe akaba yari yungirijwe na Mukashema Esperance warushinzwe itangaza makuru ryo ku isi hose aho yahawe kumenyana na banyamakuru bose bashoboka cyane abafite ibinyamakuru bizwi cyane kugirango bajye babone aho banyuza ubutumwa bwabo.
Tubibutse yuko mbere gatoya mukwezi kwa kanama 2016 ari bwo MBUMBUZA yari yatwaye amaturo kwa Ndahindurwa kugirango Chancellor akurwe kubasinyateri muri bank kugirango asimbure Chancellor abe ariwe uzajya agera umutungo w’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.
Sibyo gusa Marie Uwera yakoze gusa,ahubwo yaranashinzwe kujya gutata muri RNC nkuko Muashema yabibwiye ikinyamakuru inyangeNews.Ariko twabibutsa yuko na Mukashema Esperance nawe yaramaze kugira umuntu muri radio y’itahuka bakoranaga warushinzwe gukora amakuru ki mu binyamakuru maze akajya ayategurana na Mukashema Esperance bibwira yuko ngo ari kumwe nabo.
