Home News Uwariganije abandi nawe Uhoraho azamuriganya

Uwariganije abandi nawe Uhoraho azamuriganya

0

March 29, 2016 njyanwa mu iyerekwa muri Israel nerekwa ahantu havugwa muri Bibilia mbona iwabo wa Yosepf,iwabo na Bikiramariya ahantu hose havugwa mu ijambo ry’Uhoraho maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibi bintu byose nkweretse ubonye kiliziya Gatolika yagiye yiyitirira amazina ya bantu b’Imana babayeho muri byo binyejana [abatagatifu] kugirango ibashe kuyobya ubwoko bwanjye.

Dore bishe intumwa peter baranginje aho bamuhambye bahubaka urusengero kugirango babihuze n’ijambo Umwami Yesu yavuze yuko kuri we azubaka ho urufatiro rw’itorero umuryango wabakiranutsi

Dore bakoze igishushanyo cya Bikiramariya bagihishamo igishushanyo cyabo ki kigirwamana mana kugirango ubwoko bwanjye bujye busenga ibigirwamana batabizi.Ubwoko bwanjye bwarariganijwe nanjye nzabariganya niko Uhoraho avuga.

Bafashe amazina yabakiranutsi ndetse baniyongereraho nayandi ayo bita abatagatifujwe nyamara se bahawe guca imanza zitabera ryari?Niko Uhoraho abaza?Ese impumyi yabasha kuyobora indi mu mpumyi ntibagwe murwobo?!Niko Uhoraho abaza!Dore barariganije kandi babikoze babigambiriye za ntama zitagira umwungeri ziburiramo gutyo kuko umwungeri yakubiswe maze intama zigatatana ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ngo nigarurire intama zanjye niko Uwiteka avuga.Kuko kuri wa munsi nibwo bazamenya yuko arijye uvuga nkanakora niko Uhoraho abivuga.

Dore amazina yose yabakiranutse nibimenyetso byo gukiranuka byose babigize ibyabo ariko kuri wa munsi nibwo bazamenya yuko Uwiteka ari we Mana yabakiranutsi kandi ko Uhoraho atajya ariganywa niko Uhoraho avuga kuko uwanyaze abandi nawe azatwaraho iminyago,uwambuye abandi nawe azamburwa,uwishe nawe azicishwa inkota niko Uhoraho avuga

Nkurwa aho ngaho njyanwa mu gihugu cya Irelande cyangwa Irish numvaga ayo mazina yombi ariyo akoreshwa kwita icyo gihugu gishobora kuba kibarirwa mu majyepfo y’Uburayi nuko ndagenda naringiye gusengera ahantu kumusozi hitwa Prayer mountain ndagenda ngezeyo mpurirayo na za maneko nyinshi zije kuneka ariko ngo zikaba zari zigize abakiristu.

Izo za maneko zari ziyobowe na Munyaneza Emmanuel twahiriye Uganda kuri Prayer mountain akaba ariho yatangiriye uwo murimo wo kuneka hamwe na Jeff ukora muri JRS umuryango wa Kiliziya gatolika utanga amafunguro kumpunzi nshyashya nuko mbona Munyaneza ayoboye igitero kinini birirwa bahiga abanyarwanda bimpunzi bahahungiye muri icyo gihugu

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho ibmbure maze witegure unategure inyandiko wandikire abakiranutsi batataniye mu mfuruka [4] z’isi ubabwire birinde cyane kandi ubabwire uti mwajwemo murabe maso kuko ishyamba atari ryeru uko niko Uhoraho ababuriye

Nkurwa aho ngaho njyanwa murusengero kujya kuvuga ubutumwa bwiza bw’umukiza wacu Yesu Kristo,ngezeyo mbona banyicaje mu bantu bari buvuge ubutumwa uwo munsi ariko hafi ya bose bari bafite PHD muri theology kandi jyewe ngo narimfite Masters maze mbonamo bazanye nabagore barangije ayo mashuri ahambaye

Nuko ijambo ry’Uhoraho riraza rirambwira riti,mwana w’umuntu,aha hantu ntabwo uri bubwirize cyangwa ngo wigishe kuko ar’ikizira yuko umudamu yahagarara kuruhimbi ngo yigishe kuko binyuranye nijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Ikindi cya kabiri nta bwo uri bwemererwe kubwiriza kuko hano bagendera kuri diplome yikirenga ya PHD utayifite ntushobor kubigisha cyangwa ngo ube wababwiriza kuko uko niko bizera kwizera kwabo kuba mu mashuri ubwo se iyo biza kuba gutyo igihe cy’intumwa ese bari gukorera Imana?

Ngubwo uburiganya bwa satani aho yerekana abantu ko badashobora gukorera Uhoraho kandi ko aho kwigishwa n’Uwiteka ahubwo ubwabo bashobora kwiyigisha babinyujije muri ya mashuri ya satani yitwa bible college ngaho aho ruzingiye nyamara muri Yohana 6:45 havuga yuko bose bazigishwa n’Uwiteka kubera uburiganya bwa satani yafashe ayo mashuri ya bibiliya ayitirira ijambo ry’Uhoraho arangije abanyamadini barayayoboka bajya maze uyarangijemo agafatwa nk’umuntu usobanukiwe iby’Imana ariko ijambo ry’Uhoraho risobanurwa numwuka nta bwo risobanurwa nubwenge bwa kamere y’umwana w’umuntu.

Abayobozi benshi biyitirira ko bize ijambo ry’Uwiteka uyu munsi nibo bari mukaga gakomeye kuko bayoborwa nubwenge bwabo nk’uko ibyanditswe ibibvuga Abakolosayi 2:23 ariko ushobora guhera kuri 2:20 niho wasobanukirwa ibyabo bafarisayo cyangwa ugasoma icyo gice cyose usibye ko harimo imvugo ikakaye udafite umwuka w’Uhoraho byakugora gusobaukirwa iyo mvugo yuwo mugabo warufite PHD mu mategeko akiyongeraho umwuka w’Imana.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar