Kuwa 23 Nyakanga 2015 :Nerekwa mbona abanyarwanda batoye umurongo muremure kw’iduka ngo bajye guhaha,ariko mbona abahaha benshi bitwaje ibiceri ukibaza icyo bigura bikakuyobora,ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzara yahanuwe nabahanuzi,bakoreshejwe n’ijambo ry’Uwiteka Imana.Dore bigeze kumuryango wagakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko asigaye yashyirwaga mu gikombe ukwayo,abishyura inoti yashyirwaga ukwayo,nyamara nubwo abantu bari benshi bategereje guhaha uwabakiraga(umucuruzi)yakoraga ari umwe,kandi akakira abinjira baziranye kandi bifite bo batabanje kujya inyuma gutonda ku mirongo.Wabonaga yanezerejwe n’ubwinshi bw’abakiliya.

Bwira bene data bose musangiye umurimo w’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,basengere ririya riba ry’amazi y’ubugingo rihishe mu isi yabazima uko niko Uwiteka avuga.
Maze mbona mpabwa urugero, ko iyo mihanda yombi, nerekwa aho uwo muhanda wa kera wahoze unyura hagati y’amasambu y’abavandimwe (2),umwe atuye hepfo y’umuhanda undi atuye haruguru.Aho muri buri sambu y’umwe harimo imbibi z’imihati zerekana aho umwe agarukira maze bakoze umuhanda mushya mu rwego rwo kugabanya amakorosi basatura umusozi nuko isambu y’uwo haruguru igipande kimwe kijya kuy’uwo hepfo.Hanyuma ikindi gipande cy’isambu y’uwo hepfo kijya kuy’uwari atuye haruguru y’umuhanda nuko ibyo bitaga imbibe bapfaga basanga ntacyo bikimaze.
Ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira ubwoko bwanjye mwicemo amatsinda kugirango dusengerane,nuko mbona njyanye n’umudamu umwe ngo dusenge nuko mbona dukandagiye mu mazi meza y’urubogobogo maze Umwuka w’Imana anzaho ndahanura ngo « Umuhanuzi Samweli ntacyo azaba,ntacyo bazamutwara,ntawuzamukoraho »uko niko Uwiteka avuga.
Nuko numva muri njye hajemo kwibaza uwo muhanuzi Samweli uwariwe nuko nsobanurirwa ko Umuhanuzi Samweli yari ufite amavuta yo kwimika Umwami Sawuli na n’umwami Dawidi,hakaba hari Umuhanuzi wahawe amavuta yo kuzimika Umwami.
Maze mbona ya magambo y’ubuhanuzi y’uko « Umuhanuzi Samweli nta cyo azaba,ntacyo bazamutwara,ntawuzamukoraho »yanditswe k’urupapuro « The Rhema word » mbona hari uje ajya k’uruhisha mu rutare rwo munsi y’amazi maze ahomeshaho ubushishi,aho nta mwana w’umuntu wahagera cyangwa ngo ahabone.
Maze uwo mukire ngo ntiyagiraga ubuntu yari umunyabugugu bukabije,ntiyahaga umuntu ibikwiranye n’ibyo amusabye ahubwo yamuhaga we ibyo yishakiye,kandi ntiyibukaga n’uwamugiriye neza,ntiyibukaga n’uwatumye agera kubyo yari atunze,nuko mbona birangiye arimo gupakira utwe kw’igare agiye.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambaza riti,mbese mwana w’umuntu waba wamenye uriya mukire uwari we ?Ndasubiza nti oya ! Nyagasani nyaguhora ku ngoma.Ndabwirwa ngo :Uwo ntawundi utari umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame uko niko Uwiteka avuga.