May 29, 2017 njyanwa mu iyerekwa maze mbona abashambo bitotombera Umuhanuzi Majeshi Leon AINESHA,bavuga ngo,yabateje abanyarwanda ngo bifatikanije na Bega gutambira ibigirwamana kandi ngo nta bwo bakunda Imana ahubwo bibera mu bigirwamana bya Satani kuko bamwemera nk’Imana yabo ngo yabahaye abana na mashyo baratunganirwa.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abashambo bakwishyizemo ngo wabashyize ahabona.Kandi ibyo umwuka w’Imana yabavuzeho byose ni ukuri.Aho kugirango bihane imirimo mibi yabo bamaze imyaka ni myaniko bakorera Satani,ahubwo dore bakoherejeho imyuka mibi ngo bakuvangire udakomeza kwerekwa imirimo yabo mibi bibagirwa ko,Umuhanuzi aba hejuru y’inkozi z’ibibi zose zikorera umwanzi wabakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa banyura imbere y’inzu narindimo,bashakisha uko bakwinjira mu nzu yahoo mperereye cyangwa inzu narindimo,ariko Babura umuryango w’inzu yanjye nari nicumbikiyemo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abashambo bakuwe mu miryango ifite isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko bambuwe umugisha wateguriwe abakunda Uhoraho Uwiteka Nyiringabo muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Uhagarariye amatora amaze guhunga undi umwungirije nawe ahungira k’Umuhanuzi aramuhisha,ariko mu gihugu abaturage ntabwo bigeze bamenya icyo abo bakuru bashinzwe amatora mu gihugu icyo bari bahunze!Bakimara gutirimuka hongera guhunga abakambwe [2] mbona bamanutse ishyamba berekeza mu bwihisho(Ubuhungiro) mbona banyuze mu mwijima utsitse cyane ku buryo nuwo muri kumwe udashobora kumubona.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo ya bakiranutsi,hagiye kuba amahano akomeye cyane,kandi wa mwijima wahanuwe n’Umuhanuzi AINESHA uramanutse ugiye gutwikira ikirere cyose muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nongera kubwirwa ngo mwana w’umuntu,ibikomeye biraje kuko gakondo ya bakiranutsi ibaye isibaniro ry’ukuri n’ikinyoma kugirango Uwiteka Nyiringabo yiheshe icyubahiro uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuririmbyi witwa RIHANA amaze gutanga ho igitambo abantu bagera ku [100] kandi afite abadayimoni [100] akorana nayo,kandi ayo madayimoni bajya bihindura abantu bakagendana na bantu ariko abana b’abantu ntabwo bashobora ku babona ngo bamenye yuko arabadayimoni.Barangiza abakabica bakabatangaho ibitambo,kubera ibyo,dore uwo muririmbyi amaze kuzamurwa mu ntera ikomeye cyane kurusha abandi bose bemeye kuyoboka Satani Umwanzi wabakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zabonye zikoresheje telephone yuko wageze mu murwa mukuru w’ISHUSHAN none zateze ngo zirebe yuko wongera kugera muri capital y’ibabylon.Nuko rero ubwo usubiyeyo,wirinde gukoresha iyo telephone kuko icyo washakaga wakibonye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Save
Save