Leta Zunze ubumwe z’Amerika (US) zafatiye ibihano abategetsi babiri ivuga ko bafite uruhare mu gukora ibirwanisho ruhonyanganda byo mu bwoko bwa “missiles”.
Ubushikiranganji bujejwe ikigega cy’Amerika bwasohoye amazina Kim Jong-sik na Ri Pyong-chol, buvuga ko bari mu bayobozi bakomeye bagenzura umugambi wa Korea ya Ruguru wo gukora “missiles” zigera kure.
Akanama kajejwe umutekano ka Onu kafatiye Korea ya Ruguru ibihano bishasha ku munsi wa gatanu, ku kuba yagerageje “missiles” zigera kure.
Korea ya Ruguru ivuga kw’iyo ngingo yafashwe ariyo “mu ngwano”, ko bingana no gukumira burundu icyo gihugu mu by’ubutunzi.
Ibyo bihano bishyashya bya Amerika byihanikiza abo bagabo babiri kurungika cyangwa kuronka amahera aca muri Amerika, no kudakoresha umutungo bafiteyo.
Abo bagabo babiri barafotowe kenshi bari kumwe nabayobozi ba Korea ya Ruguru, Kim Jong-un mu bikorwa byo kugerageza “missiles”.
Ikinyamakuru Reuters kivuga ko Ri Pyong-chol yigeze gushyika kw’ipete rya Jenerali mu gisirikare cyo mu kirere, akaba yize mu Burusiya; naho Kim Jong-sik akaba ari umuhanga w’inzobere mu by’amaroketi.
Muri uno mwaka urangiye, igihugu cyagerageje ubwoko bwinshi bwa “missile”, kikavuga ko zishobora gushyika ahariho hose ku mugabane wa Amerika.
Mu bisasu bya “missiles” biheruka guterwa vuba, Hwasong-14 yageze ku birometero 3000 mu kirere, imbere yuko bitangira kumanuka bikagwa mu kiyaga cyo mu Buyapani mu mpera z’ukwezi kw’indwi, naho Hwasong-15 igera ku birometero 4500.







