Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abategetsi b’Uburusiya ndetse n’ibigo byungukira mu muhate wa perezida Putin wo gutesha umutwe uibihugu by’uburayi.
Urutonde rw’abafatiwe ibiharo ruriho ucunga umutekano wa Bwana Putin, umukwe we, abaherwe baba mu kazu kari hafi ye ndetse n’ibindi bigo bibarirwa muri mirongo bagenzura cyangwa batunze.
Umutongo wabo wose ushobora guhagarikwa.
Abategetsi muri Amerika bavuga ko bashatse gucubya ibikorwa by’uburusiya bigamije gutoba demokarasi y’Uburayi ndetse n’icyo bita imyitwarire y’uburyarya irimo no kwigarurira agace ka Crimea.
Umunyamabanga w’urwego rw’umutekano mu Burusiya, Nikolai Patrushev, yavuze ko hazaboneka inzira zo gusimbuza ibyafatiwe ibihano.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abategetsi b’Uburusiya ndetse n’ibigo byungukira mu muhate wa perezida Putin wo gutesha umutwe uibihugu by’uburayi.