Iyo NYONI yarishinzwe kuzajya iburizamo NYAMPINGA w’ukuri washyiriweho kuzabana n’Umuhanuzi,ahubwo akajya yizanira abakobwa bashaje bakuze bagumiwe kugirango bazaburizemo umugambi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Abo baterekerejwe kuzabana na magabo bakomeye bitari mu mugambi w’Imana kugirango bazabe igicumbi cy’abadayimoni babaterekereje maze umwana uzabyarwa azabe umwana ukomoka mubushake bw’abadayimoni akazaba ashinzwe kujujubya umuryango avukamo kuko ari we muhamagaro we mu isi ya bazima uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore INTARE y’umuryango wa YUDA,aranesheje kuko amanuye imbaraga zose z’umwijima bari baratekereye kugirango zizakubuze urushako ruturutse k’Uwiteka kugirango utazaba umunyagisha,nyamara Uwiteka yakugize umunyamugisha kuva cyera kuko yakumenye mu izina akaguhamagara mu mazina yawe,akakugira umugaragu wo mu nzu ye wizerwa akakugira umucanza wabari mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko nkomeza kuba imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze numva imyasiro y’ijwi ry’umwuka w’Imana,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane,Umwakagara yashandikishije hasi no hejuru ngo bagihige bashizwe bakubonye ngo kuko ari wowe ukomeza kumuteza abaturage.Ariko ibyo akora byose byaburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi ibyo yibwira byose birasa no gushing umuhunda ku kirenge kuko atari Imana ngo ategeke bibe,cyangwa avuge birusheho gukomera,azagusiga uhagaze yisangire basekuruza kwa nyamutezi nibyo bihembo bye yakoreye ubwo yarakiri mu isi ya bazima uko niko Uwiteka abitgetse,kandi nuko avuga.