HomeNewsUruzingo rw'urushako rwaciriweho iteka!!!

Uruzingo rw’urushako rwaciriweho iteka!!!

Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa ridasanzwe ari nako mpishurirwa ibikorerwa mu ibanga rya hantu hihishe ibikorwa bikorwa ni nkozi z’umwijima zirwanya ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.Nerekwa umugabo numugore bahawe ikiraka cyo guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon,mu gihugu cy’IBABYLON,mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,bifashije ikoranabuhanga bagerageje gukora tracing babona aho ajya akorera imilimo ye muri hotel mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,ndetse babona na bantu ajya avugana nabo kuri telephone.

Ubwo za magigiri bazigabanyamo ibice byinshi maze babahagarika mu mayira birirwa bategereje yuko Umuhanuzi aza mu murwa gukora imilimo y’Uwiteka Imana Nyiringabo,nkuko asanzwe ayihakorera.

Barategereza baraheba,umuntu wese babonye bagahita bareba ifoto bari bahawe niba uwo muntu yaba asa niyo foto,ariko bagasanga atari we!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wigumire mu butayu ntawenda kuva mu murwa mukuru w’IBABYLON ngo aze kuguhiga mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane kandi ntabwo byoroshye nagato,kuko igihe cy’Umwakagara cyarangiye agiye gucibwa igihanga nk’uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rybaivuze!Yatanze amabwiriza akomeye cyane,ariko nyine arasa nushinga umuhunda ku kirenge kuko ibyo yifuza bidashoboka kuko atari Imana ngo avuge bibe cyangwa ategeke bikoreke niko Uwiteka abivuga.

Humura ntutinye ntugire ubwoba habe nagato,kuko Uhoraho Uwiteka ari we Mana yawe,azakulinda amajya namaza,kugirango umenye yuko ar’Uwiteka Imana yaguhamagaye mu izina akakugirira ikizere akaguhindura umugaragu we,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kuba imbereya data wo mu Ijuru uko nasengaga ninako nabonaga abagore (Abarozi Kazi) banyuranwamo imbere yanjye!Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,erega byakomeye mu isi y’umwuka,dore amasengesho wasenze yateje indurumbanya mu nkozi z’ibibi zari zarahumanije urushako rwawe,none amasengesho yatwitse imbaraga zabo hamwe nuruzingo rwabo rwose niyompamvu ubona babuze amahoro barimo gushya babuze aho bahungira.

Ubwo nkomeje gusenga mbona INYONI iri mukirere cyo hejuru cyane aho indege zijya zinyura zambukiranya hagati y’ibihugu nibindi zerekeza mu cyerekezo cyazo.Mbona ya NYONI yashyiriweho kugenzura urushako rw’Umuhanuzi,mbona irahanutse kuko umuriro wamasengesho wari wabaye mwinshi mukirere cy’inkozi z’ibibi.Iraza igwa hasi yumagaye yapfuye!Maze mbona uruhimbi baterekereyeho narwo ruramanuka rwikubita hasi uruhimbi rwabadayimoni rurasenyuka ibyabo birangirira aho.

Iyo NYONI yarishinzwe kuzajya iburizamo NYAMPINGA w’ukuri washyiriweho kuzabana n’Umuhanuzi,ahubwo akajya yizanira abakobwa bashaje bakuze bagumiwe kugirango bazaburizemo umugambi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Abo baterekerejwe kuzabana na magabo bakomeye bitari mu mugambi w’Imana kugirango bazabe igicumbi cy’abadayimoni babaterekereje maze umwana uzabyarwa azabe umwana ukomoka mubushake bw’abadayimoni akazaba ashinzwe kujujubya umuryango avukamo kuko ari we muhamagaro we mu isi ya bazima uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore INTARE y’umuryango wa YUDA,aranesheje kuko amanuye imbaraga zose z’umwijima bari baratekereye kugirango zizakubuze urushako ruturutse k’Uwiteka kugirango utazaba umunyagisha,nyamara Uwiteka yakugize umunyamugisha kuva cyera kuko yakumenye mu izina akaguhamagara mu mazina yawe,akakugira umugaragu wo mu nzu ye wizerwa akakugira umucanza wabari mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nuko nkomeza kuba imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze numva imyasiro y’ijwi ry’umwuka w’Imana,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane,Umwakagara yashandikishije hasi no hejuru ngo bagihige bashizwe bakubonye ngo kuko ari wowe ukomeza kumuteza abaturage.Ariko ibyo akora byose byaburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi ibyo yibwira byose birasa no gushing umuhunda ku kirenge kuko atari Imana ngo ategeke bibe,cyangwa avuge birusheho gukomera,azagusiga uhagaze yisangire basekuruza kwa nyamutezi nibyo bihembo bye yakoreye ubwo yarakiri mu isi ya bazima uko niko Uwiteka abitgetse,kandi nuko avuga.

Save

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments