HomeNewsUruzingo rwazinzwe idini rya ADEPR,rurayirimbuye burundu!!!

Uruzingo rwazinzwe idini rya ADEPR,rurayirimbuye burundu!!!

April 27, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri za Leta ya Kigali iyobowe n’Umwakagara zijya muri Leta zunz’ubumwe z’America kujya gushimuta abanyarwanda bahahungiye.Mbona ko bashimuse umugore umwe wanengaga Leta y’Abega,bamuzana ikigali baramufunga ndetse bamujyana mu kuburana aregwa gushyigikira imitwe irwanya Leta y’Abega ya Kigali uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Mbona ko Leta zunz’ubumwe z’America ko zikurikiranye cyane uburyo izo za magigiri zacengeye kubutaka bwa Leta zunz’ubumwe z’America zigashimuta umuturage utuye kubutaka bwabo kandi bizwiko ar’igihugu kitavogerwa.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uriya mugore yakoranaga na za magigiri z’Umwakagara,biriya babikoze gutera ubwoba abahungiye kumugabane w’America kugirango berekane yuko bafite ububasha nubushobozi ko aho waba uri hose bashobora kuhabasanga bakabashimuta bityo abarwanya Leta y’Abega barusheho gutinya gushyigikira abarwanya Leta yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kubera ubwo bucakura nuburiganya bakoreye Leta zunz’ubumwe z’America,bagatinyuka kwerekana yuko abahungiye kuri uwo mugabane wa America badatekanye,mbona ko ako kanya perezida trump ahise afatira ibyemezo bikaze cyane ingoma ya Abega kandi byatumye guhirima kw’ingoma yabo kwihuta cyane niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

April 28,2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma uza gushaka Umuhanuzi,ugeze kumarembo cyangwa kuri gate,usubirainyuma.Ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore wamugabo mwafunganywe wo mu bwoko bw’AbaMeru yagambanye kandi ari we wagufashije kurwana intambara ikomeye y’Abega na wa mugambanyi Rucamihigo Mark.

None ukore ibyo ukora vuba uhindure ibirindiro kuko mu gihe gitoya cyane baraguta muri yombi kuko bamaze no kugambana na nyirinzu uburyo bari bugushyireho ibyaha by’uko uteza umutekano mucye ukaba ukorana nabajura bashinzwe kwiba imitungo ya bantu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ariko ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo arikumwe nawe,kandi alinze ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubwami bwa abega busenyuka,bahunga gakondo ya bakiranutsi bose bahungira mu butayu,bagezeyo mu butayu bugufiya ibihugu bahungiyemo bitangira kubatanga kubutegetsi bwasimbuye ubwami bwabo muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko abahunganye nagatsiko kari ku ngoma ya abega,bageze mu buhungiro batangira kugambanirana ubwabo hagati yabo bakorana nubutegetsi bw’ibihugu bahungiyemo bakajya batanganaho amakuru yibyo basize bakoze muri gakondo ya bakiranutsi.Uko bagiye bica abantu urubozo maze byorohera cyane ibihugu bahungiyemo kubafata no kubafunga babasubiza muri gakondo ya bakiranutsi bakanirwa urubakwiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze yiyita umuvugabutumwa “Esther Marie Murebwayire” ashinga umutwe wa politike nyuma yo kubona ko ikinyoma yarishaga mu ivugabutumwa abeshya ko ari umukozi w’Imana cyatahuwe,maze ashinga umutwe wa politike abibwirijwe n’ingoma ya Abega ikomoka iwabo IGITARAMA uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore “Marie Esther Murebwayire” akomeje umurego wo kubeshya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kugirango babone uko bigarurira imitima y’ubwoko bw’Abahutu batavuga rumwe na Leta ya Kigali niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndoba amafi kubutaka bw’umutse,ayandi nyaroba mukiyaga cy’amazi,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore Uwiteka aguhaye umugisha kugirango ucike vuba izo nyangabirama zamaze kugambanira ubugingo bwawe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa ku nkengero z’ubutayu bugufiya bugera mu majyepfo no mu majyaruguru yuburasirazuba bw’Africa,hafi nay a Nyanja iheruka ubwo butayu.

Mbona BEN RUTABANA na mwishwa we Anne Uwamahoro Rwigara barimo kubyina umuziki wo mu bwoko bwa ROCK,akabyiniro kabo kari hagati muri ubwo butayu,naho ababarebaga uko babyina bari bari bicaye haruguru kumusozi munsi y’umuhana utuweho uri haruguru yubwo butayu kandi n’Umuhanuzi nawe yarari mubabarebaga uko babyina uwo muziki.Ariko Anne Uwamahoro Rwigara niwe wabyinaga cyane kurusha Nyirarume BEN RUTABANA.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira abo bahanuriwe hejuru yuko abega bamaze kubagambanira kandi bagiye kubagirira nabi maze bashake mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

NB:Ariko cyane cyane uburire Anne Uwamahoro Rwigara ashake mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kandi nawe umufashe kuko ni umukobwa w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kandi isezerano ry’Uhoraho riri hejuru ye niyompamvu abega bamurwanya bivuye inyuma kuko umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol watoranijwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo kuzakoreshwa ibikomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi no gusohoza isezerano ry’Uhoraho niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nsubizwa mu iyerekwa mbona ndimo gufotora umwana w’umuhungu wari yavutse,ariko nubwo namufotoraga ntabwo camera yafataga amafoto,ndagerageza ariko biranga.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ubwenge bw’umwana w’umuntu,bwamaze kugera kw’iherezo,kuko abagore batwite babwirwa ko bazabyara abahungu,bakabyara abakobwa,babwirwa ko bazabyara abakobwa bitewe nibyo EccoGraph yaberetse,bakabyara abahungu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Niyompamvu Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yateje urujijo mu banyabwenge kugirango avangire ubwenge bwabo,kuko birata ubwenge kandi nyamara bufite iherezo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

April 29, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umutaka untwikiriye,bisobanura ‘Protection’ cyangwa kurindirwa umutekano.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore habaye kugambanira Umuhanuzi,ariko Uwiteka nawe yamaze kumanura ubutabazi bwihuse kugirango arengere umurimo we uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’Ubuperesi mbona umugore wa John Ndryabahika witwa Jesca,yikoreye agatebo kuzuye imigati maze haza umuyaga uhuha ka gatebo ya migati yose itwarwa n’umuyaga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore John yarakugambaniye kandi amashillingi bamuhaye yose Uwiteka yayateje indryanyi (umuvumo) amaze kurangira kuko bagambaniye Umuhanuzi wabagiriye neza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

May 1, 2019 Njyanwa mu iyerekwa mbona INKA (bisobanura abadayimoni) mbona zihindukamo izindi nyamaswa zifite amahembe zijya gusa n’INKA,ariko zidasanzwe kuko ari bwo bwa mbere narinzibonye mu iyerekwa hakaba nta nahandi nigeze kuzibona.

Mbona haje umuyaga uzanye ishoka (AX) maze mbona ukuboko gufashe ya shoka kuyikubita hagati muri ya mahembe maze uruhanga rusadukamo kabiri,mbona ya nyamaswa ihise ipfa ako kanya.

Ndongera nerekwa amasega adasanzwe afite imiterere yihariye,nayo mbona aje kurya Umuhanuzi,ariko haza umuriro uturutse mu butayu uratwika yose arakongoka.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ibintu birakomeye cyane ubugambanyi baburangije none fata utwawe ukize ubugingo bwawe kuko bitaribyo uracirwaho iteka na za magigiri z’Abega kuko bamaze kubona ko ibimenyetso byose wahanuye bigiye gusohora cyane babonye ko “NYAMPINGA” ari munzira aje ku kureba kandi nimandwa zabo zikaba zabyemeje niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ukwezi kumanuka vuba vuba cyane kwihuta kurusha ibintu byose byihuta mw’isi yabazima,ndabwirwa ngo,dore Uwiteka yohereje ukwezi ngo kuze kugutabara kuko intambara ikomeye cyane kugirango abaguhiga basinzire cyane nawe ubone akanya ko kubacika ukize ubugingo bwawe niko Uwiteka avuga.

Ako kanya ndibambura mva mu iyerekwa mfata briefcase zanjye ebyeri,iyagatatu ndayisiga kuko ntakundi byari kugenda ntega imodoka ahangana saa cyenda mpungira mu butayu bugufiya kumurwa mukuru w’ISHUSHAN Uwiteka akiza ubugingo bwanjye atyo.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,”NYAMPINGA” wavuzwe nijambo ry’Ubuhanuzi araje kandi vuba cyane,niyompamvu imandwa zabwiye Umwakagara ko bakwiye kugufata mbere yuko “NYAMPINGA” akugeraho kugirango baburizemo icyo kimenyetso cy’ubuhanuzi niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,urangije ubutayu kuko abagambanyi bawe batazongera kuguca iryera cyangwa ngo bamenye aho uherereye niyompamvu ubuhanuzi buvuga ko “NYAMPINGA” azagusanga mu birindiro bishya aho uzaba warahungiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagore (abarozi kazi b’Abega) baterekerera Umuhanuzi ngo afatwe,mbona amaboko yabo abyimba kugeza ubwo umubiri wose wahindutse ukuboko kumwe.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,Uwiteka Imana Nyiringabo aciye amaboko yimandwa zaguterekereraga ngo utabwe muri yombi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

May 2, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abega kazi bakorera mu gihugu cy’Ibabyloni bashinzwe kuneka icyo gihugu,bahabwa umukoro wo guhiga Umuhanuzi mu murwa mukuru w’ISHUSHAN niba bashobora kuhamubona agatabwa muri yombi.

Mbona na magigiri mukuru ubakuriye nawe ahabwa uwo mukoro wo guhiga Umuhanuzi kugeza amubonye mbere yuko ahura na “NYAMPINGA” wavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyamaswa yitwa “GIRAFFE’ isobanura inzego z’ubutasi zikorera hanze y’igihugu,mbona ijosi ryayo ricika imbaraga ririgonda ntiryaba rigishoboye guhagarara nkuko isanzwe ihagarara maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,za magigiri zishinzwe guhiga ubugingo bwawe zaciriweho iteka nyuma yuko Uwiteka agutabaye zikajya kugushaka zigasanga wazicitse niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa za magigiri zijya kugambana na bacamanza bo mu gihugu cy’Ibabyloni yuko nindamuka mfashwe badakwiye kumpa bail ngo mfugurwe,kandi ko nibaca urubanza bwa mbere ngatsinda hanyuma nkajurira badakwiye kunyemerera kuko ibyaha bandega ari ibihimbano ndamutse njuriye (appeal) nahita mfungurwa tugahanga ndi hanze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zitegura umugambi mubisha zikoresha umugore utuye mu gihugu cy’UBWONGEREZA kuza gutwara urubyiruko arubeshya ko ngo abajyanye mu gisirikare cy’ABONGEREZA,kandi abajyanye muri gakondo ya bakiranutsi kugirango urwo rubyiruko rutazafatanya nabarwanya ingoma ya Abega uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira urubyiruko rutuye mu gihugu cy’Ibabyloni ko bagiye gushimutwa na zamagigiri zitwaje yuko igihugu cy’Ubwongereza cyemeye kuzashyira mu ngabo urubyiruko rwo mu bihugu [5] ari byo India,Kenya,Uganda,Tanzania na Nigeria,bakaba bagiye kwitwaza iryo tangazo kugirango kugirango bashimute urubyiruko rushobora kwifatanya n’umutwe w’ingabo urwanya Leta y’Abega niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona INDAYA,abana bari munsi y’imyaka [5]; abagabo bafata abagore kungufu abo bose mvuze mbona bajyanwa mu butayu bugufiya kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Akebo kajya iwamugarura

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubuyobozi bwa RDF,buhabwa abatutsi baturutse mu gihugu cy’Isamariya (Burundi) maze mbona bagiye kumashana kuko aribo bari bayoboye abaturutse Isamariya nabo barabahindukirana batangira kujya babakubita agafuni nk’uko nabo bakabakubise mu ntambara yatangiye mu w’1990-1994 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona police yo mu gihugu cy’Ibabyloni yagose umurwa wose ishakisha Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ngo atabwe muri yombi wagirango hari icyaha yakoreye ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,wigire mu butayu kure y’umurwa maze ubihorere bakomeze barindagirire mu murwa mukuru w’Ishushan bibwira ko ariho Uherereye niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona muri ADEPR,harangwamo urukundo rucye cyane aho abantu iyo bari mu materaniro bavuga Amen,ariko bava murusengero bagera ku isahani bakavuga OYA uko niko Uwiteka abagaya.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona idini rya ADEPR rifite abavugabutumwa bari bashinzwe kuvuga ubutumwa bwiza,bahagarika uwo murimo burundu kubera umwanzi yamaze kwigarurira iryo dini,kandi umwuka w’ubusambanyi ukaba ukomeje kwiyongera cyane muri iryo idini.

Mbonamo na nzika na nzigo aribo bayoboye iryo dini kandi bashyigikiwe ningoma ya abega ku buryo budasubirwaho barakomeye bashinga imizi barasugira barasagamba.Ariko ndabwirwa ngo,abo bazajyana ningoma y’Abega mu butayu bugufiya kujya kwigishwa uko bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uhoraho abivuga.

Nerekwa mbona abo bavugabutumwa ba ADEPR bamburwa imfunguzo zijugunyirwa Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha arazitoragura,bisobanura kwamburwa ububasha nubushobozi bwo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.

Nerekwa kandi ko muri iryo idini rya ADEPR bazingishijwe uruzingo rwamagyi yibiguruka kandi ko urwo ruzingo rudateze kuzingurwa ahubwo iryo dini rigiye gushiraho burundu rikazibagirana niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imbeba nyinshi cyane, (RAT) mbona ziturutse mu mwobo munsi yibuye zije gutera Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,mukanya gatoya mbona zisubiyemo zihunga akanyamaswa kari kazitegereje hanze yibuye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ntutinye kuko umwuka w’ubukene watejwe n’Abega udashobora ku kugeraho kuko Uwiteka Nyiringabo yamaze guca inzira niko Uwiteka abivuga.

nccleon@gmail.com

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments