July 23, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rigarukaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abacwezi n’Abalangi,zari zarigaruriye ubwami bw’uRwanda,none zirimo kurwana intambara ikomeye yo kureba ko ubwami bugiye kwima ingoma zakongera zikabugiramo uruhare kandi zitarigeze zigira uruhare mu gusubizaho ubwami bw’uRwanda uko niko Uhoraho avuga.
Ubwami bw’uRwanda nibwongera gukorana nimbaraga z’umwijima buzahura na kaga gakomeye cyane butabasha kwikuramo!!!
Mwana w’umuntu,burira abagize inteko y’ubwami bw’uRwanda,na Nyir’uRwanda,ubabwire uti,Umwami Uwiteka JEHOVA aravuze ngo”agiye kubasubiza muri gakondo ya bakiranutsi,ariko,nimuhirahira mukongera gukorana na Satani (inkozi) z’ibibi nk’uko mwabigenzaga mu bihe byashize”.Uku niko Uwiteka azabagenza.
Azabateza ibyago bikomeye cyane mutazabasha kwikuramo, azababuza amahoro azabateza abanzi banyu bababuze amahoro iburyo ni bumoso.Kandi hejuru yibyo, ubwami buzakurwa mu nzu bwahozemo abujyane mu nzu yubaha Uwiteka Imana.Kuko yabagize kuba umwandu w’Uhoraho mu isi ya bazima.
Nuko nerekwa inkozi z’ibibi zikora ibishoboka byose ngo zisubirane ikicaro mu bwami bw’uRwanda zihakore igicumbi cyabo nk’uko byahoze cyera.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,kora amasengesho y’iminsi [2] ntucike intege kugirango usenye izo mbaraga z’abadayimoni zishaka kongera kwisubiza ibyicaro mu bwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze imbere yawe maze umbwire icyo ubonye.Nditegereza mbona umukozi w’Imana witwa Tharsis Bigirimana utuye ku Gisenyi akaba asengera muri Restoration Evangelical Church ari mu butayu bugufiya aho arimo gutunganywa no gutegurwa n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi kugirango azakoreshwe ibikomeye mu gihe gikwiriye.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya ubonye ari mu bantu bagize ubwoko bwanjye kuko yabaye umwizerwa mu murimo wanjye.Nuko rero igihe kirageze ngo nsohoze ibyo namuvuzeho uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara arihebye cyane kandi bikomeye cyane!!!Kuko amaze kubona neza ibyahanuwe bigiye gukora umurimo wabyo!Nyamara igihugu yakigenje uko yifuza.Ariko kandi ijambo ry’Uhoraho naryo,rya mubereye ihwa rihanda uko niko Uwiteka avuga.
Dore nta cyumva urusaku rw’amahanga kuko ari rwo rwa munezezaga akumva yuko akomeye ndetse akarushaho kuvugwa mu mahanga hirya no hino mu itangaza makuru.None arasa nutakiba ku isi ya bazima.
Dore abakonikoni bamaze iminsi [2] bagerrageza guterekerera abazimu ngo barebe yuko igikombe kirimbere ye,yagisimbuka,ariko byananiranye.Mwana w’ibuka ijambo ry’Uhoraho ryaguhishuriye uburyo umwakagara ari we mwerekeza w’ubwato bwari buri mu Nyanja munsi habwo hatobotse,akajya akuramo amazi ayandi yinjira kugeza igihe yananiwe kumaramo amazi aza gusanga ubwato munsi bwari butobotse!!!
Birubu rero nicyo gihe agezemo isi yamubanye ngari cyane,arabizi yuko arimo kugambanirwa mu buryo bukomeye!Ibyo yakoreye abandi nawe nibyo agiye gukorerwa kuko umutima we waramushutse yishyira hejuru yibigirwa yuko,ubamba isi adakurura uko niko Uwiteka avuga.Kuko njya gupima ubugari bwayo,n’uburebure bwayo ntabwo twari kumwe kandi ntabwo twafatanije noneho ngo abe yamenya aho yahera ayikurura ngo ayikwedure cyangwa ayagure aho niho ubuMana bwayo bushingiye ushaka kuyikurura ihita nahoimukurura ikamwereka ko,ijya kuremwa batari kumwe nuwayiremye kuko we iramuzi ndetse iranamwubaha kuko icyo ayitegetse cyose iragikora kuko ari we yumva wenyine ntawundi yumva ishobora kumvira usibye we wenyine niko Uwiteka avuga.
Ubu amahanga ahugiye mu by’iterabwoba nk’uko ijambo ry’Ubuhanuzi ryabivuze yuko Uhoraho agiye guteza ibyago bitandukanye mu isi ya bazima.Kugirango bamenye yuko ari we mugenga wa byose uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero ibigiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi nta numwe uzabyitaho kuko ubu isi yose iri mukaga bazaba baranagariye mu by’umutekano wabo ntabwo rero abiringiye umwana w’umuntu,bazabona ubutabazi usibye abazaba biringiye Uhoraho kandi bakaba bafitanye isezerano nawe abo nibo bazagirirwa neza n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho avuga.Abajyaga babaza igihe bizabera babwire uti,iki nicyo gihe cyo kunyigambura uafata icyerekezo akagifata,kandi utinze mu makoni ubwo nyine akanyagirwa nimvura irihafi kugera hasi kubutaka niko Uhoraho avuga.
Dore isi ihangayikishijwe n’iterabwoba rimaze gukwirakwira hirya no hino ku isi.Ubu buri gihugu gifite impagarara kubera iterabwoba rigenda ririshaho kwiyongera kandi riragenda rifata ibihugu by’ibihangage ku isi byavugaga ko,ari byo bifite umutekano kurusha ibindi mu isi ya bazima.None ubu,nibyo bitinyitse cyane kurusha ibyavugwaga ko,bidafite umutekano uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abatuye ubabwire uti,Uwiteka Imana ya bakiranutsi yarambiwe imanza zibera zikomeje gukorerwa mu isi ya bazima.Uko babuza abandi amahoro,nabo niko bazayabuzwa.Iryinyo ku ryinyo,umupanga kumupanga,ijisho ku jisho niko Uwiteka avuga.Ubabwire uti,nibwo ibyago byatangira,kandi ntabwo muzigera mubibonera umuti wabyo cyangwa igisubizo kuko byaturutse k’Uwiteka kubera kureganya kwanyu mwirirwa murenganya abanyantegenke mwibwira yuko Uhoraho atareba?Uko niko Uwiteka avuga.
Uko mutifuriza abandi amahoro,ninako namwe Uhoraho atazemera yuko mugira amahoro kuko mubikoze igihe kirekire kugeza ubwo mubihindura umuco,none Uwiteka yarambiwe ubugome bwanyu mukorera abantu be,niyompamvu yabahagurukiye kugirango mubone yuko buri kiremwa cyose gifite agaciro imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo.Nuko rero abafite amatwi yo kumva mwumve icyo umwuka abwira amatorero kuko uzarimbuka,azaba yirimbuye,kandi Uhoraho ntarubanza ruzamujyaho kuko yakoze ibishoboka byose aravuga arongera aravuga,arongera asubiramo kugirango babandi bapfuye amatwi arebe yuko bashobora kumva ariko baranga barivuga ngo,ibyo nibihuha namakabya nkuru.Maze nawe arababwira ati,muzabimenye umunsi mwananiwe kugera munsi yurugo nibwo muzamenya yuko byari amakabya nkuru kandi ko Umuhanuzi yarabarimo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ubu ibihugu byose bikomeye ntawugisinzira birirwa bavuga amakuru yitera bwoba,abakire basigaye bagenda bububa.Ugiye mu murwa,nta byiringiro byo kugaruka murugo amahoro.Ibyo byose byaturutse ku kwirara no kurenganya ibindi bihugu bakabikorera urugomo kandi baremwe nkabo.Nuko rero bahame hamwe kuko basuzuguye Uwiteka bakimika ibigirwamana mu bihugu byabo ndetse no mu mazu yabo,reka turebe yuko bizashobora kubakiza bikabaha uwo mutekano bahoraga birata nyamara bibagiwe yuko waturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko avuga.
Dore Uwiteka yashenye imfatiro z’ubutunzi bw’isi,ndetse ateza umutekano mucye bahoraga birata kuko ngo niwo utuma bagera ku byo bagezeho.Nyamara uyu munsi wa none siko bimeze ahubwo buri wese abara ubucyeye kuko aba atazi ibyejo hazaza ngaho rero nimuhagarare hamwe muhangane n’Uwiteka Imana kuko muvuga ko mufite ikoranabuhanga rishobora byose none kuki mutarikoresha ngo mumenye yuko umwanzi yabajemo ahubwo mukikanga yamaze kubatera no kubagirira nabi mugatangira kwiga ingamba zicyakorwa kuki mutabyize mbere yuko ibyago bibageraho?Niko Uwiteka abaza!
Umwakagara atsindwa mukizamini cyo gutwara ikinyabiziga (ubuyobozi)
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rintwara mu butayu bugufiya njya kwitegereza uburyo leta y’uRwanda iyobowe n’Umwakagara,uburyo igiye gukora ikizamini cyo gutwara imodoka mu butayu bugufiya.Mbona umushofeur wa leta y’uRwanda (Umwakagara) ahawe gukora ikizamini kimodoka,ibizamini bindi byose arabishobora ariko ageze ku kizamini cyo gusubira inyuma (Leaver’s) aragitsindwa bituma akurwa kumubare wabatsinze ikizamini bagombaga guhabwa (Driving Liesence) DL maze yirukanwa mu marushanwa.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,menyesha abanyagakondo bose yuko leta y’umwakagara itsinzwe ikizamini cyo gutwara ikinyabiziga,kubwibyo ntibategereze yuko bagifite umuyobozi utwara igihugu kuko yamaze kwirukanwa cyangwa gukurwa kurutonde rwabagomba guhabwa permi yo gutwara imodoka uko niko Uwiteka avuga.
Umwuka w’ikinyoma wirukanwa muri gakondo ya bakiranutsi
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo hirukanwa amatungo yose yo mu bwoko bw’IHENE, (umwuka w’ikinyoma) nerekwa kandi mbona hafatwa icyemezo cyo kwirukana uwo mwuka w’ikinyoma ushingiye kubutegetsi bwa republika itemewe namategeko.Mbona izo Hene zerekejwe mu gihugu cya Tanzania ngo abe ariho zijyanwa kuragirirwa cyangwa gutungirwa kuko ngo muri gakondo ya bakiranutsi ntamwanya ugihari wo kuragira ayo matungo magufiya (Ihene)
Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe cyi kinyoma muri gakondo ya bakiranutsi,kirarangiye.Burira abanyagakondorero bose uwaba akigendera ku kinyoma yuko uwo mwuka wirukannywe hasigaye umwuka wo kuvugisha ukuri gusa uwo niwo wemewe murwagasabo.Byaba atar’ibyo abakomeje gukoresha umwuka w’ikinyoma bagahura na kaga gakomeye kuko ubutegetsi bwabateraga inkunga mu gukoresha ikinyoma bukuweho butazongera kwibukwa ukundi uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa abantu basahura ndetse (Spear parts) z’imodoka cyane amapine y’imodoka cyangwa (tyles) bisobanura kurwanira ubutegetsi.Mbona abanyarwanda baturutse muri Uganda bahamagaza ba Machnical ngo baze basahure amapine cyagwa amaguru y’imodoka maze bajye kuyagurisha muri Uganda.Bisobanura gusubiza ubutegetsi aho bwavuye.Mbona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe araje abambura ya maguru yose y’imodoka ntibaba bakiyatwaye muri Uganda.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutegetsi bw’umwakagara burarnagiye,nibumara kuvaho,ba machnica babushinzwe (Ingabo) gukora imodoka bazashaka gusahura bahungira muri Uganda kugirango bazabone uko bagaruka barwana intambara ariko ntabwo bazabishobora kuko Uwiteka azabagota hose kuburyo badashobora kuzambuka umupaka ngo basubire muri Uganda kugirango ijambo ry’ubuhanuzi ribasohozeho ibyo ryabavuzeho uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nimumara kugera muri gakondo mbahayeho kubabera umwandu,uzashyireho icyumba cy’amasengesho ukimara kugera muri gakondo kugirango uzahahererwe amabwiriza y’uburyo uzankorera umurimo wanjye uko niko Uwiteka avuga.Kuko aho niho nzitoraniriza abazankorera umurimo wanjye nateganije gutangiza muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Nzakuzanira abantu banjye bafite inzara ninyota y’ijambo ryanjye kandi abo nibo nzakoresha ibikomeye mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuze!
July 25, 2016 njyanwa mu iyerekwa mpagarara kuri wa musozi uri haruguru y’ubutayu bugufiya,mbona ku irembo rya [3] ryerekeza mu butayu bwo hafi y’inyanja iri mu majyaruguru y’uburengrazuba.Nerekwa mbona wa mwuka w’Inzika y’Inzigo ya batutsi,umanuka uturutse muri rubanda uragenda wijugunya muri rya riba ry’abadayimoni bajyaga bajya kuhirwaho kunywa amazi.
Uwo mwuka umaze kwiyahura,rya riba rirapfumuka ryerekeza mu butayu bugufiya ahagana kuri ya Nyanja iri mu majyaruguru.Nuko mbona umwuka w’ubugabanyi uturutse muri icyo kibaya uzamuka werekeza mu giturage muri rubanda.Mbona igiti kirekire cyaguye kigarira hasi ubwoko bwacyo cyitwa Ipera,mbona gfiteho imbuto zo gusoroma ariko kikaba cyaraguye gihanama ku kanunga kumusozi gikomeza kwerera hasi.
Kikaba cyari kirinzwe na basore [3] za magigiri bashinzwe kugenzura abaje kugisoromaho bagahita babahirika muri wa mworera kugirango bagwemo batarinze babica kuko bahita bapfa bageze hasi mu itaba (Vally). Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore biriya ubonye uko bisobanurwa.
Ubutegetsi bw’Umwakagara bwaraguye busigaye bukorera hasi ntabwo bugihagaze kuko bwamaze kurandurwa imizi yabwo.Ababukorera bategereje yuko igiti kizuma,hanyuma imbuto bagisoromagaho,zikarangira bakabona ku kigambanira bakagitema kikavaho burundu uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa mbona baterekerera urugimbu kugirango rubafashe gufata Umuhanuzi ariko nabwo biranga birananirana.Mbona wa mwuka w’ikinyoma ko ugeze mu butayu bugufiya,mbona za magigiri z’umwakagara zunga ubumwe nabadayimoni ariko ibyabo ntahagira igihinduka biba byabindi ahubwo birushaho kuba bibi.
Nerekwa inzoka [2] zisohora indimi zazo ngo zinshireho ariko mbona ukuboko kwa Malaika kuzanye inkota kuzicamo kabiri.Ndabwirwa ngo,dore za magigiri zigiye gukoresha uburiganya ndetse zikoresha abantu bagiye ku kwnadikira maze zikubwirre ko zigiye ku koherereza amafaranga zikomeze ku kurega kugirango zibone umwanya (Buying Time) wo kuguta muri yombi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka ari kumwe nawe,amaherezo yurugendo uzameya byose kuko nta kimwe kizahishwa amaso yawe kugirango umenyeko Uwiteka ari we Mana Nyiringabo niko Uwiteka avuga.Mbona abakobwa bo mu bwoko bw’Abatutsi-Kazi cyane abakagara kazi,ko bahuye nakaga kuko bishyize mu byubu bugingo bigira za magigiri kandi bitababereye ngo barashaka imibereho ariko birangira bakozwe nisoni zo gukiranirwa k’Uhoraho maze ndabwirwa ngo,abo baravumwa wa muvumo wo kumena amaraso atariho urubanza uzabakurikirana kuzageza kugisekuru cya [4] kandi kuko ar’umuvumo wo gukiranirwa ntabwo bizakunda yuko bakurwaho uwo muvumo kuko byaturutse ku ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Nerekwa izo za magigiri zijyanwa mu ishuri ryo kwigisha ubwoko bw’Abatutsi bakomeye ku ngoma ya FPR,kumenya yuko Uhoraho yitwa Uwiteka JEHOVA Imana ikiranuka muri byose.Mbona ko ishuri bagiye kurimaramo igihe kitari gito bigishwa kumenya Imana no kubwirwa ko ishobora byose binyuze mu nyigisho bagiye guhabwa zo mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka avuze!
Nerekwa inkozi z’ibibi zongera guterana maze zikora imihango yazo yo guterekerera Satani ngo ababwire yuko bazahirwa muri gahunda zabo,ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,hanura uvume ibikorwa byabo uvuge uti,ntabwo muri abanyamugisha ndetse amahirwe y’Uhoraho abari kure kuko umugisha w’Uhoraho udateze kuzongera kuberekera kuko mwanze kumva ijambo rye,nawe yanze kumva isengesho ryanyu kandi mwamennye amaraso atariho urubanza mugerekaho gutuka umwuka w’Imana ukorera mubahanuzi uko niko Uwiteka avuga.
Kubera iyo mpamvu muravumwa wa muvumo amajya na maza,imbere ninyuma hepfo no haruguru buryo nibumoso hose nta mugisha w’Uwiteka muteze kuzongera kubona.Guhirwa kwanyu kuzababa kure mukurebesha amaso yuzuye agahinda numubabaro icyo gihe nibwo muzamenya yuko Umuhanuzi yarabarimo kandi ko,umuvumo yabavumye wababayeho akarande kugirango mumenye yuko umuntu w’Imana ar’uwagaciro.Nimumara kuzengerezwa nuwo muvumo,muzamushaka ngo awubakureho bizababaera ihwa rihanda kuko muzatinya kwahamya ubugome nubugambanyi ariko uzaba igihara magara akaza kumwihanaho azagirirwa ubwo buntu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ngaho rero isubirire murutare rwawe,kandi uhindure amayira kugirango bazayaheremo bategereje gufata umuyaga maze bazatangangare ngo bategereje Umuhanuzi utagarara kugirango bamenye yuko ntawurwanya umwuka w’Uhoraho ngo azawutsinde cyangwa azagere ku byo yagambiriye uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uruzabibu rwanjye rugiye guhinduka umusaka nyamara urwabaturanyi rurakoreye rumeze neza.Ndetse n’umukobwa w’ZION ageze cyo gushakwa,ariko dore nta mugabo yari yabona cyakora ndabona hari abarimo kumurambagiza!
None umumbwirire uti,nibyo,igihe cyo kurambagizwa niki,ariko s’igihe cyo gushyigirwa,kuko bidashoboka yuko washyingirwa,kandi uruzabibu rwabaye umusaka kandi rutaranakorerwa kuko utazabona umutobe wo guha abakwe na bageni bazaba baje gusaba umugeni.None ntureke cyangwa ngo uhagarike gahunda nyirizina,ariko uvugane numukwe maze umubwire akwihanganire abe ategereje igihe cyo gutuganya uruzabibu kuko rutwara amazi [3] rugahita rwarika ukwezi kwa [4] rukaragarika kandi iki gihembwe rero rushobora kuzera rugatanga umusaruro mwinshi kuko rugiye guhabwa ifumbire y’umwimerere itari ifumbire mvaruganda kugirango ruzatange umusaruro ugaragara uko niko Uwiteka avuga.
Kandi umubwire yitegereze neza adapfa kwemera gupfa kwemera umugabo ubonetse kuko hari abashobora kuzamubera ihwa rihanda akicuza icyatumye ashakwa nuwo mutware we,kuko aho ngaho,niho umwanzi ategeye kuko arwanya abakobwa b’ISION kugirango abagirire nabi.None umubwire yitonde kuko izo gahunda zajya zibamo amarangamutima ateza ibibazo mu muryango ugasanga ejo bananiwe kubaka urugo kubera umwanzi yavangiye mbere yuko barwubaka maze ntibabimenye uko niko Uwiteka avuga.
July 26, 2016 Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona gakondo yarabaye umusaka igiye gukorerwa cyangwa guyituganya na bana bavuka muri urwo rugo.Ndetse harimo nibitoki byakomeye byagombaga gutemwa bitarwa bigakurwamo umutobe uzategurwamo inzoga izahabwa abashyitsi bazaza gusura intabwa zasigaye zasizwe nuwo mubyeyi witaby’Imana amanzaganya.
Ariko abana bajya gutegura umutobe uzakurwamo inzoga izakira abashyitsi, ntabwo bari babonye intumbi y’umubyeyi wabo.Mu gihe bamaze gucukura imva aho guhamba umubyeyi wabo, bahita babona aho bacukuraga imva, intumbi cyangwa umubiri w’umubyeyi wabo aho urambitswe ariko igihimba cyo hepfo cyarangiritse!!!
Ako kanya bafata wa mubiri cyangwa ya ntumbi, bayishyira mu mva ndetse ntabwo babonye umwanya wo kugura isanuduku yo guhambamo umupfu wabo, ahubwo bahise bamuhamba gutyo kuko nta mwanya wabonetse wo gushaka isanduku impamvu yatumye batagura isanduku izwi na banyiri bwite!!!!
Ubwo nk’uko bisanzwe mu muco wa Kinyarwanda umubyeyi ahambwa n’umwana w’imfura, ariko umwana mukuru kuko yabyawe hanze yangiwe ko ari we wahamba umubyeyi we, ahubwo umwana muto aba ari we wemererwa guhamba umubyeyi we, kuko bombi bari abahungu.Nuko mbona abo bana bombi bahambye uwo mubyeyi wabo ariko umukuru mbona ashyize isuka kuri se igihimba cyo hepfo aho bishe cyangwa hamwishe mu gihe umwana muto yararimo gukora imihango yo guhamba umubyeyi wabo.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze riramwbwira riti, mwana w’umuntu, hanura uvuge uti, Umwakagara arapfuye birarangiye!!!Kandi asize gakondo ar’umusaka nk’uko yabivuze! None abapfa murapfuye!!!Abahunga muhunge kuko ijambo ry’Uhoraho risohoje umurimo waryo nk’uko Uwiteka yabivugiye mukanwa kabahanuzi uko niko bigenze kandi uko niko Uwiteka ababuriye, kandi niko avuga!!!
Ndabwirwa ngo, mburire imbuzi za nyuma abanyarwanda bifuzaga gupfa!,ko igihe cyo gupfa kwabo cyasohoye kandi cyageze kugirango babe bitegura batazajya muriro utazima.Ndongera ndabwirwa ngo «nabazima bagishaka kubaho yuko uwitwa RUPFU yamaze guhabwa urupapuro rw’inzira rwo kuza gutwara abantu muri gakondo ya bakiranutsi kugirango abajyane muruhuko ridashira”Rest In Peace”RIP.Ndabwirwa ngo”uwo niwo mwanzuro w’inteko ya bacmanza yo mu Ijuru wafashwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Nyakanga 16 n’inteko ya bacamanza yo mu Ijuru yanzuye urubanza rw’Umwakagara N°016/007/0016»yaregwagamo na bakiranutsi bo muri gakondo uko abatwaza igitugu!!!
Ndabwirwa ngo, Uhoraho yamutumyeho intumwa nyinshi ariko yanga kumwumvira avuga yuko ngo nawe azaze amwibwirire.Ndabwirwa ngo mubwire ngo «nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!!! »Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,mwana w’umuntu,hanura kandi nurangiza ubitangaze kuko kuza ko biraje ibyari ibyuya bihindutse amaraso uko niko Uwiteka avuga.Dore Umwakagara arapfuye kandi apfuye bitunguranye kandi ahitanye abantu benshi cyane batagira ingano urwagasabo rukaba ruzasigara amara amsa rukazarurwa nabanyamahanga kuko abene gihugu bazamarwa nabakagara bazaba abdahaka kuva ku ngoma uko niko Uwiteka avuga!!!Ndabwirwa ng’uko uguhora k’Uwiteka uko niko ajya ahorera amarira yabakiranutsi kugirango yimare agahinda uko niko Uwiteka avuga.Ubwo rero urabe wumva birenge niwowe ubwirwa ejo utazavuga ngo ntiwaburiwe ugasigara uvuga ngo Uwiteka ntakiranuka nyamara nta gihe atavuze ahubwo ukica amatwi.
Tuboneyeho gusezera abari murugendo muzadusuhurize Umwami Mutara lll Rudaigwa,intwari Gen.Gisa Rwigema,Col.Patrick Karegeya,Kayibanda,Habyarimana na bandi uzababwire ko mwanze yuko umwakagara aza wenyine kubera kumukunda mwahisemo kugenda mu muherekeje kuko ubusanzwe umukuru araherekezwa ntabwo agenda wenyine.
Save
