Home News Urupfu rwahigaga umuhanuzi Majeshi Leon,narwo rujyanye mu gihugu cyo mu butayu bugufiya!!!

Urupfu rwahigaga umuhanuzi Majeshi Leon,narwo rujyanye mu gihugu cyo mu butayu bugufiya!!!

0

April 25, 2016 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona mu gihugu cy’ISAMARIYA mu buryo bunguranye mbona amamodoka yose cyane cyane ayo mu bwoko bwa bus atwara ibintu n’abantu mbona ahinduriwe inzira cyangwa icyerekezo yanyuragamo kubera impamvu zitunguranye z’umutekano mucye wadutse mu buryo butunguranye cyangwa budasanzwe!

Mbona abikorera utwabo nabo basabwa kuva mu muhanda cyangwa munzira kubera impamvu z’umutekano zahise zihindukamo mucye!Mbona hasa nahabaye akavuyo gatunguranye ku buryo budasanzwe kandi hali kumanywa y’ihangu izuba ryaka ariko abantu bayoberwa ibibaye!Mbona abahagarariye ibihugu byabo [ambasador’s] basabwa guhita bacyura abantu babo bagahita bava mu gihugu cy’ISAMARIYA ako kanya ndetse basabwa kutarara mu murwa mukuru wa w’ISAMARIYA

Ako kanya abantu batangira gukeka yuko umukuru w’igihugu cy’ISAMARIYA ashobora kuba yishwe ariko ayo makuru akaba yar’ataremezwa neza kuko ibyabaye byose bikaba byarabaye mu ibanga rikomeye cyane ku buryo abanyagihugu kugirango babashe kumenya icyabaye byari bikomeye cyane kuko birindaga yuko ibintu byakongera kuzamba nka cya gihe bamukoreeraga kud’etat maze ikaza kubirizwamo nuwari yariye amafaranga akaza guhemukira umwakagara bari basezeranye kuko igihe cy’umukuru w’ISAMARIYA cyari kigihari kandi ninako ubuhanuzi bwavugaga kuko atagomabaga guhita yicwa gutyo gusa ahubwo niko byagombaga kugenda kugirango ka kavuyo kahanuwe nabahanuzi gasohore maze ubuhanuzi bw’ikinyoma bwa mezi [3] bugahita bujya ahagaragara uko niko Uhoraho avuga.

Nuko mbona imihanda zifungwa hose mu murwa mukuru umwe kur’umwe kandi nta kavuye gahari,ariko kandi abantu bavaga mu murwa nibo bemererwa kugenda ariko abinjiraga mu murwa ntabwo bari babyemerewe

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukuru w’ISAMARIYA cye kirarangiye agiye kubanziriza umwakagara kuko niwe ugiye kumuhitana yamara kumuhitana nawe agakurikiraho bose bakigira iwabo wa twese bakisangira basogukururuza uko niko Uhoraho abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe kiragiye kandi kirasohoye ngo ibyahanuwe bisohore nk’uko Uhoraho yabivugiye mukanwa kabahanuzi.

None burira intore z’Uhoraho,ko cya kimenyetso cya nyuma gisohoye!Nuko mbona ibyahanuwe ku muhanuzi mukuru n’Umulinzi mukuru byongera gusohora,maze mbona akaga ibyago namakuba byaterwa numwanzi byose biyoyoka kuko igihe cy’ibyahanuwe gisohoye!Nuko mbona abahanuzi bose uko ari [3] bahabwa kwambara imbaraga maze bahabwa amababa mbona baragurutse binjira muri cya gihugu cy’amasezerano basezeranijwe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho avuga!

Ahuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!! Uwiteka arakomeye cyane kandi uwo ahozaho ijisho aba alinze kurusha ulinzwe n’Intare inyamaswa yo mu ishyamba!!!Mbonye ndi munfuruka z’ubutayu bugufiya mu nzira yerekeza kumusozi wubatseho ishuli ryo kwigisha ubwoko bw’Abatutsi kubaha Uhoraho.

Ubwo hari abantu nka [2] twarikumwe mbona indege yo mu bwoko bwa BOING 05/00/16 mbona ihagurutse ku kibuga cy’umupira cyashyiriweho ubwo bwoko ngo mu gihe cya karuhuko bajye bakina agapira.Mbona hamanutse indege itunguranye iragenda igwa ku kibuga cyabo maze bose bayinjiramo mbona irongeye irahagurutse izamuka ikirere ariko kubera uburemere bw’abantu banjiyimo bari benshi cyane irazamuka maze igeze mukirere cya bwa butayu ihita igwa hasi yose yaka umuriro mu gihe ya katuguyeho mbona Uhoraho akinze ukuboko kwe gukomeye igwa hirya yacu gato mu gihe natwe twahisemo turambarara ngo durebe ibibaye hanyuma tubone uko dukiza amagara yacu.

Ako kanya na none haza akandi kadege gato kari kalimo abantu batarenze [6] nabonaga ako kadege araka RED CROSS International harimo abakozi bayo [4] bambaye nay a myenda iranga abakozi ba RED Cross ICRC.Ubwo ako kadege nako habuzeho gato cyane ngo katugwe hejuru ako kanya twahise duhaguruka turiruka mbona muri ka kadege gato,kuko katahiye ariko kashwanyaguritse mbona havuyemo abagabo [2] bahise biruka badukurikiye.

Ubwo twafashe inzira yo muri bwa butayu ku nkengero zabwo turahunga tuzamuka umuhana uturanye na bwa butayu bugufiya,mbona abakozi ba RED Cross ICRC baradukurikiye bashaka gufata babandi bari kumwe bahise birukanka ariko natwe ubona ko bashobora guhita baducakira.Ubwo hari umugabo wangendagaho ashaka ko twihisha hamwe ndamwirukana mu bwira ko buri muntu ahunga ukwe kandi akihisha ukwe wenyine

Mbona amvuyeho nanjye mpita mbona agahuru gafatanye nikidendezi iruhande rwako hanyura inzira ubwo nahise nkinjiramo narimfite duvet yanjye yo kwiyorosa mpita ninjira muri ako gahuru maze abaduhigaga Babura icyerekezo cyacu.

Ijambo ry’Uhoraho ryingera kunzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba wamenye icyo biriya bintu bisobanura?Nanjye ndasubiza nti,data buja nabibwirwa niki utansobanuriye icyo nzi ni uko nabonye indege itugwaho maze tugahunga kuko twagize amahirwe ntitugwe hejuruka

Uwanyerekaga maze aransubiza ati,iriya ndege yari baguye hejuru n’Urupfu bahora bagutega bashaka ku kwica,none igihe kirageze ngo urwo rupfu narwo rupfe!Dore urupfu rukomeye rumaze imyaka I myaniko ruguhiga amaherezo yarwo narwo rurapfuye kandi ruguye mu gihugu cy’Ubutayu bugufiya

Hanyuma kariya kadege gato,nurupfu rwa kabiri wagombaga gupfamo rutunguranye maze Uwiteka agukura mubiganza byarwo urwo rupfu rutoya dore narwo ruciriweho iteka kuko niko Uwiteka abitegetse.Kandi dore abaguhigaga bose baciriweho iteka n’Uwiteka Imana ikorera kuko barwanije ijambo ry’Uhoraho bibwira ko ari wowe barwanya baza kwsanga bahanganye n’Uhoraho bituma umujinya w’Uhoraho urushaho kwaka umuriro mukanwa no gucumbeka umwotsi mu mazuru y’Uhoraho none abaciriyeho iteka ryose urubanza rwabo rurarangiye kuko banangiye imitima yabo bituma barimbuka niko Uhoraho avuga.

Kariya kadege agtoya wabonye nirwa rupfu rutoya narwo rwahise rucirwaho iteka n’Uwiteka Imana yabakiranutsi,narwo rwahise rucirwaho iteka burundu none rurarimbutse.Iriya RED Cross wabonye ni cya gihe wari Uganda ubwo leta y’umwana w’umusita afatanije n’umwana w’umwakagara bakoresheje umukozi wa HCR witwa STEVEN w’umuzungu ushinzwe protection ku kugambanira maze ugahungira muri ICRC ugahita ubacika bataguciye ighanga.

Vuza impanda ikomeye uvuge uti hasigaye imonota [5] umwanzi wabakiranutsi agacirwaho iteka n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Karabaye ibyahanuwe birasohoye nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze none ababigiraga ibikino dore baciriweho iteka ryo kurimbuka kuko banze kumva iyo ivuga yo mu ijuru ngo bakize ubugingo bwabo,biringira kandi bizera umwakagara ngo n’umunyamaboko ntawamushobora none bitumye barimbuka ndetse abandi ijambo ry’Uhoraho barifashe nk’igikinisho ariko noneho amaso yabo agiye kukibonera abo nibo bazaba abagabo bugutanga ubuhamya niba harabazarokoka bazavuga uko byatangiye nuko bizarangira maze icyo gihe abantu ntabwo bazongera gukinisha ijambo ry’Uhoraho bazaryubaha kandi bazaritinya kandi bazarikurikiza kuko bazaba baramaze kubona ingaruka zo kutumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore Uwiteka agiye gukora icyintu gishya muri gakondo yabakiranutsi.

Agiye guhemba no guhana kandi abanyembaraga azabahindura kuba abanyantegenke,maze abanyantegenke nabo abahindure kuba abanyembaraga nyinshi kuko bazaba bafite imbaraga zinagana n’Intare y’ingore cyangwa amaboko nk’Iyimbogo maze icyo gihe amahanga yose azavuga yuko ubwo bwoko bwahiriwe k’Uwiteaka Imana icyo gihe bazaza gutura amakoro k’Umwami wa gakondo yabakiranutsi,kandi bazemera gukorera Uwiteka Imana y’Israel uko niko Uhoraho abitegetse.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar