Home News Bombori bombori hagati ya Kenya na Uganda

Bombori bombori hagati ya Kenya na Uganda

0

Amakuru amaze igihe atangazwa nibitangaza makuru ndetse anahwihwiswa mu gihugu cya Kenya,ni uko igihugu cya Uganda cyari gifitanye umubano mwiza n’igihugu cya Kenya,umubano wabo wajemo igitostsi kubera ko umukuru w’igihugu cya Uganda atajya agira umubano mwiza nibindi bihugu ngo bimare kabiri.

Mu gihe igihugu cya Kenya M7 yari yaracyemereye ko azahanyuza umuhora utunganya ibikomoka kuri petrol mu buryo butunguranye yahise yigarika icyo gihugu cya Kenya bari barumvikanye mu buryo butandiitse kuko byari bikiri mu muhsinga wo kurebera hamwe uburyo io gahunda bayinoza

Mu gihe Kenya yarizi ko uwo mushinga byanze bikunze uzanyura mu gihugu cya Kenya,M7 yahise asinyana amasezerano n’igihugu cya Tanzania cyafatwaga nkaho kidafitanye umubano mwiza hagati yacyo na Uganda n’Urwanda kubera ko ngo uwahoze ayobora icyo gihugu cya Tanzania Murisho Kikwete yasabye M7 n’Umwakagara kumvikana nabo batavuga rumwe maze agahita ahinduka umwanzi wabo bombi!

Ibyo byatumye igihugu cya Tanzania gitseta ibirenge mu muryango cyatangije wa EAST African Community  EAC. Kubera kutumvikana kw’ibyo bihugu cyane kubijyanye namahame remezo yuwo muryango kuko igihugu cya Tanzania cyasabaga ko,ibihugu bishaka kwinjira muri uwo muryango byabanza guhagarika intambara maze bikabona kwinjira muri uwo muryango.

uRwanda na Uganda byahise byumvisha igihugu cya Kenya ko bifite ububasha bwo kuba bashing umuryango wibihugu byombi uko ari bitatu bitarinze kwegamira kuri Tanzania.Bitewe ni uko igihugu cya Kenya cyari gifite ibibazo muri politike yo hagati mu gihugu ,byatumye bemera kugirango uRWanda na Uganda bafashe Kenya kwikura mu muryango w’ibihugu byasinye amasezerano yo gushing urukiko rwa ICC

nyamara uRwanda rwo rukaba rwali rutarigeze ruba umunyaryango wa ICC kuko perezida Habyarimana bamwishe atarasinya ayo masezerano.Ariko Uganda yo ikaba ari umunyaryango wa ICC ariko M7 kubera ibyaha ashinjwa byo mu ntambara yakoreye ahitwa RUWERO ahora buri gihe arwanya ubutabera kuko azi neza ko umunsi yarekuye ubutegetsi azahita atabwa muri yombi akaba ariyo mpamvu ahora avuga ko ushaka kumukura ku ngoma nawe akwiye kujya mu ishyamba

umwana w’umusita akimara kumenya amakuru yuko urubanza rwa Kenya rwali murukiko mpanabyaha ICC rushobora kuzarangira bitewe ni uko hatanzwe ayabo gatubutse cyane kugirango bitazateza ibibazo bindi byintambara ndetse bikanavugwa ko numushinja cyaha mukuru FATOU BENSUDA yaba yaremeye gufata intonorano bityo ikibazo cy’ubutabera bakakirekera igihugu cya Kenya.

M7 yahise abona ko Kenya itakimufiteho gahunda kuko icyo bamushakagaho kwari ukubatera inkunga,ariko kandi nk’igihugu bahuriye mu muryango wa EAC bari bagifite byinshi bahuriyeho

Ariko ibyo byose yahisemo kubireka nyuma yuko agiranye amasezerano kuburyo butunguranye n’igihugu cya Tanzania ubu ngubu twandika iyi nkuru abanyaKenya bamaze kwitandukanya na M7 kuburyo batakimufata nk’umuntu winshuti kuko bari banamwemereye yuko urwitazo yaba yitwaza avuga ko ahazanyura uwo muhora haba hatari umutekanoo bari bemeye kumuha indi nzira iyo M7 we avuga ko,ar’inzira ya kure.Umuryango w’Afrika y’uburasira zuba ukaba ushobora kudakomeza ngo usohoze gahunda warufite dore ko mu mwaka wa 2014 bakabaye bari bamaze gukora ishillingirimwe rihuriweho nakarere kose!Ndetse bari banemeje ko uyu mwaka mbere yuko urangira baba basohoye urupapuro rw’inzira bamwe bita Passport izajya ikoreshwa mu karere kose kuwo muryango.

Ariko kubigaragara ubanza bitazashoboka kuko igihugu cy’Uburundi na Tanzania byabaye byiheje muri iyo gahunda.Ubanza rero na Kenya ishobora kudakomeza kuba muri uwo muryango kubera gukorana na perezida babanyagitugu kandi batajya bita kubutwererane n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi!

Tukiri kuri iyo nkuru igihugu cya USA kitegura kwinjira mu matore y’umukuru w’igihugu mugushyingo uyu mwaka wa 2016,umukandida Trump Donald naramuka atsinze amatora yavuzeko ikintu cya mbere azahita akora ngo nuguhita ata muri yombi perezida M7 wemera ko arumunyagitugu hamwe we na Robert Mugabe ngo akazahita abata muri yombi ubuzima bwabo basigaje kuri iyisi bwose bukazarangirira muri gereza

Umukuru w’igihugu cya Uganda Kaguta Yoweri M7 akaba ashobora kutazagira amaherezo meza mu gihe Donald Trump azaba yubahirije ibyo yivugiye ku karubanda kumugaragaro kugirango bitazagaragara ko politike ye yari iyikinyoma.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar