Amakuru ageze ku ikinyamakuru inyangenews yo mu gihugu cya Kenya,afite za gihamya ndetse yanditswe nibinyamakuru byo muri icyo gihugu.Ejo hashize umugabo umwe yatawe muri yombi kuba yaravugiye kumaradio akavuga ko,urukiko rwisumbuye(Suppreme Court of Kenya)nibaramuka birengagije ibimenyetso byatanzwe nihuriro rya NASA,igihugu cya Kenya gishobora kugira abaperezida [2]
Ndetse nikinyamakuru the star media nacyo cyanditse kuriyo nkuru kivuga ko,urukiko ruramutse rwanze guca urubanza neza ko byashoboka ko igihugu cya Kenya cyacikamo ibice bibiri Uhuru akayobora Central,naho western ikayoborwa na RAILA Odinga.
Urukiko narwo rumaze gutanga itangazo risaba abantu bose barimo ishyirahamwe ryabunganizi (Lawyers) LSK ko badakwiye gukomeza kuvuga amagambo ajyanye nurubanza rwa NASA ngo kuko barimo gukora kuri dossier yabo kuva aho iryo huriro rya NASA ryatangiye ikirego cyabo.
LSK nayo yasabye kuzaba indororezi muri urwo rubanza,kimwe ni ntumwa ya leta Professor GITHU MUIGAI,kuzaza muri urwo rukiko nkishuti yurukiko ariko abo bombi bifuje cyangwa batanze icyo cyifuzo,nta bwo bari bahabwa igisubizo.
Nkuko twakomeje kubyandika nibigaragara yuko NASA iramutse ihawe ubutabera yahita itsinda urwo rubanza.Ariko bitewe nuko igihugu cya Kenya cyabaye ‘Banana STATE’cyamunzwe na ruswa birashoboka yuko bitahabwa ubutabera cyane yuko itangazo ry’urukiko rumaze kuvuga yuko ngo ibyo abantu barimo kuvuga bishobora kudahuza nicyemezo cyurukiko kuko igisubizo gishobora kuza gitandukanye ni uko abantu babyiyumvira cyangwa babitekereza.
Mu isesengura twakoze hari uburyo [3] bwonyine bwakoreshwa muri uru rukiko:[i] birashoboka ko urukiko rwakwemeza ko Uhuru yarahira akongera kuyobora icyo gihugu cya Kenya[2]birashoboka yuko icyemezo cyo kwemerera RAILA ko yatsinze amatora byatungura abanyaKenya akaba umukuru w’igihugu[iii]birashoboka ko bombi babwirwa gusubira mu matora y’umukuru w’igihugu.
Gusubira mu matora byaba bigaragaye ko RAILA yatsinze amatora ariko akimwa ubutabera,ariko na none sikimwe ni uko yabwirwa ko atsinzwe amatora kuko yamaze gutanga ikirego gifite page ibihumbi (25,000) ariko kuko igihugu cyabaye banana state bashobora kumukuzaho.
Amakuru avuga ko igisirikare nacyo cyamaze gucikamo ibice [2] ariko ni mu buryo butagaragara ariko haramutse habayeho umunyapolitike wiyemeza ko bagiye gucamo Kenya ibice [2] bitewe ni uko ubwoko bumwe gusa ari bwo buyobora amoko agera kuri [44] byose nta kidashoboka tukiri mu isi ya bazima.
abanyaKenya rero bari bagifite amahirwe kuba bagifite opposition ikomeye cyane kurusha leta,nibaramuka barangaye bizaba bibarangiranye.Usibye ko nabo atarabana aha niho na bo bategeye kugirango babashe kubona uburenganzira bwabo.