Uyu munsi ku wa 26 Sept,2015 igihugu cya Kenya cyashyize ahagaragara inama cyahuriyemo nibihugu bihuriye mu muryango w’Africa y’uburasira zuba The East African Community EAC, ari byo:Uganda,Rwanda na Kenya.Iki gihugu cyavuze ko,ibi bihugu byombi abaturage babo baza bagakora ibyaha muri icyo gihugu aho bakora iterabwoba ryo gushimuta abantu leta iba ihigisha uruhindu aho kugirango banyure mu nzira nziza zimewe n’amategeko ahubwo bahitamo kwica amategeko aho bakoresha amazina atariyo maze bagakora ibyaha bitwaje ko amazina yabo adashobora kumenyekana kubera bagendera ku byangombwa byibihimbano.

Leta ya Kenya iyobowe na Uhuru Kenyatta Muigai yasabye ibyo bihugu tuvuza haruguru yuko,uRwanda na Uganda bakwiye guha igihugu cya Kenya urutonde rwamazina yabaturage babo batunze za telephone kugirango babe babafite muri SERVER yabo bityo nihagira ukora amakosa azabashe gufatwa bitagoranye
26th Sept,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore itangazo watanze kumunsi wejo,habonetsemo ibice (2); igice cya (1);kigizwe na za magigiri z’umwakagara zababajwe cyane nuko zitazongera kumenya telephone zawe,kuko ugiye kujya usengera abantu aruko ubahamagaye bitandukanye nuko bajyaga baguhamagara.
Dore bagiye gukora ibishoboka byose ngo bagusebye hirya no hino bibwira yuko hari icyo bitanga,kuko ariwo mwuga wabo.Ikindi gice cya (2); nabakiranutsi bizeye ijambo ry’ubuhanuzi wahanuye ukoreshejwe n’umwuka w’Imana data wa twese wo mu ijuru,dore ugiye kwakira inyandiko nyinshi zisaba ko wabasengera
Ariko mu mayerekwa ya ni njoro nari nabonyemo abantu bo mu gihugu cyo mu Bufaransa,ariko kubera nari naniwe ndibagirwa ibyo nari neretswe,natangajwe rero nuko nandikiwe nabantu bo muri France numva nshimye Uwiteka Imana menya yuko abongabo Uwiteka Imana yabemereye yuko mbasengera kandi ko ninsenga bari busubizwe kuko Uwiteka ariwe wabivuze mbere yuko nakira za e-mail zabo.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umva uko Uwiteka avuga,hanura uvuge uti,umwuka w’ubusambanyi kubakiranutsi ubavuyeho kuri abo bose bari bazingiwe kubusambanyi.Dore Uwiteka arabizi neza yuko ari imyuka mwatererejwe,none dore Uwiteka arababohoye ntimukongere gukora icyaha ukundi uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa urukiko rwifuza gutangaza yuko umwakagara atemerewe kuba yakongera kwiyayamaza,ariko mva mu iyerekwa ntamenye uko birangiye,igihe nkiri muri iryo yerekwa mbona rihindutsemo igihugu cya Kenya,mbona perezida Uhuru Kenyatta Muigai nawe hakorwa amatora maze abaturage banga kumutora agerageza kumvisha abantu yuko bamutora ibyo atakoze akazabikora muri manda ya nyuma ariko nabyo biranga abantu banga kumutora uko niko Uwiteka avuga.
Maze nibuka ubutumwa bwo mu gice hagati y’icya (5) ni cya (6) niba ntibeshye aho namubonye mu iyerekwa ambwira ngo ninongere mpanure mvuge yuko azaba perezida.Ndamuhakanira mubwra yuko atazongera gutorwa ngo ayobore igihugu cya Kenya uko niko uwiteka avuga.
None se bazazikurahe ko kababayeho?Uko niko umwuka w’Uwiteka abaza!Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ucikamo ibice (2);zinanirwa kumvikana zitangira guterana amagambo zishinjana ubwazo yuko umurimo wo kugigira bawukoze nabi uko niko Uwiteka abihishuye.
Umwuka w’Uwiteka akomeza kunganiriza maze arambwira ati,dore itotezwa wakorerwaga n’umwakagara rirarangiye kuko mutazongera guhura ukundi,kuko wagize neza ukaba wahinduye numero za telephone zawe,kandi ukaba ari wowe uzajya uhamagara atari bo bazajya baguhamagara maze nzarebe aho za ntasi zizongera kugukura uko niko Uwiteka avuga.