Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya yatangajwe nibinyamakuru byaho,abatavuga rumwe na leta ya Uhuru Kenyata bagaragaje imbaraga kugera aho abakomiseri bakuru ba komisiyo ya matora bemera kwegura ndetse babwira umukuru w’igihugu yuko bahisemo kwegura kugirango haboneke amahoro muri icyo gihugu bitazavaho byongera kubasubiza mu ntambara nkiyo babonye muri 2007/8
Ikinyamakuru cyegamiye kuri leta Daily Nation nicyo cyanditse iyo nkuru yuko abakuru [4] bakomisiyo ari bo bazeguzwa abandi bakozi bagakomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.Ariko amakuru yatohejwe n’inyangeNews biravugwa yuko leta yagize isoni ikanga kwerura yuko batsinzwe nabatavuga rumwe cyangwa babarushije imbaraga bagahitamo kuvuga ko abakomiseri [4] ari bo bazeguzwa ariko ubundi abakozi bose cyane cyane abayobozi bose bahagarariye iyo komisiyo ya IEBC bazirukanwa.
Ibyo bikaba byakozwe mukinyabupfura nyuma yaho abashingamateka bari kuruhande rwa leta ya JUBLEE iyobowe na Uhuru na Ruto harimo Ferdinand Waititu uzwi cyane guteza akavuyo hamwe na Moses Kuria na KABOGO basaba ko utavuga rumwe na leta ari we Raila Odinga akwiriye kwicwa
Naho KABOGO we yavuze yuko vice president Ruto adateze guhabwa amajwi nabanyaKenya bo mu bwoko bw’ABAKIKUYU muri 2022, abakurikirana hafi ibya politike yo mukarere cyane cyane mur’icyo gihugu cya Kenya ubusanzwe itegekonshinga ry’icyo ryemerera abaturage kwigaragambya mu gihe ibyo basaba leta itabikoze.
Ariko bikaba bivugwa yuko,bashaka kuburizamo imiryango [2] uwa ARAP MOI na JUMO Kenyatta bayoboye icyo gihugu kimaze kwikukira gihabwa ubwigenge n’Abongereza bagikolonije JUMO KENYATTA niwe wabaye perezida wa mbere w’icyo gihugu akaba yarayoboye imyaka [16] muri 1978 niho yitaby’Imana.Aza gusimburwa na ARAP MOI wari vice akaba yarayoboye icyo gihugu imyaka [24]
Uhuru Kenyatta akaba ari we mwana wa mbere wa JUMO ubaye president akaba avuka kumugore wa kabiri byumvikane yuko na MOI yifuza yuko umuhungu we GIDION yazaba umukuru w’icyo gihugu nk’uko na se yabaye yakiyoboye ariko igihe tugezemo bikaba bishobora kutazamworohera.
Aho niho ruzingiye kubareba kure bavuga ko byanze bikunze Raila na Ruto umwe muri bo azaba umukuru w’igihugu mu matora ya 2017,mu gihe Uhuru yivugiye we ubwe akimara kuba umukuru w’igihugu nyuma y’imyaka [2] ko azayobora imyaka [10] na mugenzi we Ruto akazayobora iyindi [10] urumva ko yahise ateza intambara mu mitima yabatavuga rumwe na leta ye.
Umukuru w’igihugu aba akwiye kuvuga disikuru bamuteguriye iyo bitabaye gutyo igihugu akiroha murwabayanga.Imvugo nkizo zigira agaciro cyane kuko ziba zivuzwe n’umukuru w’igihugu ubu imvugo yarimaze kumenyerwa ngo ni uko amatora ya 2017 yarangiye ibyo bikaba byaratumye abatavuga rumwe na leta bayobowe na RAILA Odinga bigaragambya kubera uburakari bukomoka kur’izo mvugo zubushotoranyi.
Nk’uko rero ubuhanuzi bubivuga,birashoboka yuko,UHuru Kenyatta ashobora kutazatsinda amatora ya 2017 bitewe nuko abatavuga rumwe nawe bamaze kugira imbaraga kandi bavuga kumugaragaro yuko batazibwa amajwi ngo bemere ahubwo hazaba indi ntambara.Bigaragara yuko abanyaKenya batitonze bakongera gusubira murukiko rw’I LA HAYE ICC bari bamaze kwizera yuko imanza bari bafiteyo zarangiye.
Save
Save