Amakuru aturuka mu biro bikuru bya Rwanda Media Commission aravuga yuko umuyobozi mukuru wayo witwa Fred Muvunyi ko yeguye kumwanya wubuyobozi bwicyo kigo yayoboraga, impamvu zo kwegura kwa Fred Muvunyi zikaba zitaramenyekana, kandi biri kuvugwa ko yaba yahunze ndetse abo bakoranaga nabo ngo baratangaza ko yafataga ibyemezo atabagishije inama. Ariko ikigaragara nuko atumvikanaga nagatsiko kuko abamuzi baravuga yuko atatinyaga ngo abe yarya iminwa imbere yabanyagatsiko!ikindi bavuga ngo ni uko yagiye ashwana na RURA avuga ko yahagaritse BBC itabajije RMC kandi ariyo ibishinzwe ndetse akaba yaranarwanyaga ko inshingano za RMC zahabwa RURA.
Amakuru aravuga yuko itangaza makuru ryo mu kadomo ngo rinaniwe cyane kubera guhozwaho igitutu n’iterabwoba rya hato na hato,itangazamakuru muri rusange rirananiwe kuko nabo bavuga inkuru nyinshi bazibeshya kugirango bucye kabiri,ikigaragara niyo wumvise amagambo bavuga nta numwe wishimiye itekenika ngo ry’abaturage bahatirwa gusinya ku ngufu ngo bemeze yuko umwakagara akwiye kongerwa manda ya lll ngo kuko ariwe ukwiye kuyobora uRwanda.
Ihatirwa ryo gusinya ku ngufu ngo basabe ko ingingo y’101 yo mu itegeko nshinga yahindurwa ,ubu hakaba harimo gutegurwa kamarampaka yo gutora yego nta hoya irimo ubwo se iyo yaba ari kamarampaka nyabaki?Gusa nkuko twabivuze ubushize inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo,uwabwiye Nkurunziza ninawe wabwiye umwakagara na Jose kabila.