Home News Urubyiruko rw’Abatutsi mu ishuli ryubakiwe abatutsi kwigishwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo

Urubyiruko rw’Abatutsi mu ishuli ryubakiwe abatutsi kwigishwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo

0

Feb 9, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka agiye gukora ibitangaje kugirango umenye yuko ari Uwiteka Imana Nyiringabo wagahumagaye mu izina ryawe, kugirango umukorere.Dore agiye kuburizamo imigambi y’inkozi z’ibibi kugirango badasohoza imigambi yabo bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.

Dore umwanzi yakwibasiye igihe kinini cyane,maze yibwira yuko yagutsinze,ariko noneho igihe kirageze ngo umwanzi amenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yawe uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi kazi,mbona bagiye gushaka diploma y’ishuli bigagamo,noneho bashaka yuko twajyana ngasubira mu ishuli,ndabahakanira mbabwira yuko narangije kaminuza kubera iyo mpamvu ko ntashobora gusubira mu ishuli kandi nararangije.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zikozwe nisoni kandi cyane.Dore zirifuza kugushyira mu ishuli ryibigeragezo,ariko ntabwo byashoboka kuko byaba ar’ugushinga umuunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara arimo gutegura amatora ya 2017,kubera kubura uko yagira kuko kudategura amatora bimuteye ikimwaro yuko yemera yuko koko amatora atazaba nk’uko biteganijwe kugirango atazayobora manda ya lll ariko kandi nawe akaba azi neza yuko amatora atazaba ariko kuko ntakundi yabigenza,kugirango akomeze kubeshya rubanda rw’Umwami Nyir’uRwanda YUHI VI yuko hazaba amatora kandi ari ntayahari uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kwerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ya batutsi muri gakondo ya bakiranutsi,nerekwa abantu bingeri zose bashakisha aho bahungira hashoboka kugirango babashe guhunga bakize ubuzima bwabo.Mbona undi mwuka w’Inzika y’Inzara muri gakondo,mbona abanyarwanda bahura nikibazo gikomeye cyaneMaze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abantu banze guhunga bigishoboka,none babuze iyo berekeza kugirango bakize bugingo bwabo niko Uwiteka avuga.

Jyanwa mu iyerekwa mbona umwanzi akora Tracking and Tracing,mbona ko bibananiye,bafata icyemezo cyo gutwika gutwika telephone mbona ihindutse ubushingwe cyangwa ivumbi nigitaka.Ijambo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntugerageze kongera gukoresha telephone yawe kuko bafashe icyemezo cyo gutwika telephone yawe (mobile) uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nkurwa ahongaho nzamuka kumusozi wubatseho ishuli ryo kwigisha abatutsi,nsanga urubyiruko rurimo gusarura ibigori byari byeze(ibigeragezo) byihuse bya vuba,maze ijambo ry’Uwitka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urubyiruko rugiye kwinjira mu bigeragezo byihuse kandi bikomeye cyane bya vuba niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ngaho manuka ujye hepfo gatoya yiryo shuli nongere ku kwereka ibikurikira,ndamanuka nsanga hari irindi shuli ryubakiwe urubyiruko ndetse nsanga urwo rubyiruko ruri mu ishuli barimo kwiga,ndinjira nsanga hari umusore umwe alimo kujujubya abanyeshuli bandi bari muri iryo shuli,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho hangana nuwu mugizi wa nabi ukize urwo rubyiruko rumerewe nabi cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho agiye gutabara ubwoko bwe,kuko umwanzi yabugize ingwate nimbohe kugirango batakorera Uwiteka Imana yabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa umugisha uri mu bice [2] ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka agiye kohereza umugisha uri mu bice [2] kugirango utunganye ibidatunganye bijyanye n’umulimo w’Uwiteka Nyiringabo utaratunganywa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ubwoko bwitwa ABaLUHYA bwo mu gihugu cy’IBABYLON,mbona ubwo bwoko mbona buhawe akazi mukurwanya magendo nerekwa ahagararira Kenya Revenue Authority KRA.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore Kenyatta ntiyigeze yita kuri ubwo bwoko kuba yarabasuzuguye ubwo bwoko niyompamvu atazatsinda amatora niko Uwiteka avuga.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar