Ku wa 31 ,2015Nerekwa mbona urubyiruko rwize rw’abanyarwanda bicaye hamwe, ubona harimo baganya amaganya menshi anagana nayabatarize.Bari bumiwe cyane cyane,abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu.
Nuko nerekwa umwe mubanyeshuri ukomoka mu bwoko bw’Abhutu, yari yararangije amashuli yisumbuye muri 1997,kuva icyo gihe,nta kazi yigeze abona habe no kubona amahirwe yogukomeza kwiga amashuli makuru(kaminuza),ariko abo mu kigero cye b’abatutsi, baribarabonye amahirwe yo kwiga amashuli makuru « Kaminuza » .
Nuko nkomeza mbona bose bajya gukina umupira mu kibuga cyo ku gacuri kandi ntangazwa no kubona bakuramo inkweto bagakinisha amasogisi gusa.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ariya macenga wabonye,uko niko leta y’umwakagara yirirwa ikinisha amacenga urubyiruko nyarwanda,nyamara dore barakinira ahamanuka niko Uwiteka avuga.
Ibyo byahise binyibutsa,igihe umukuru w’igihugu Paul Kagame,yakoreraga ibirori muri Cerena Hotel kuwa 31 ukuboza 2013 aho yaramaze kwica,Col.Karegeya Patrick yavuze yuko bageze ahamanuka.
Kanama 2,2015 Nerekwa mbona urubyiruko rw’abanyarwanda bari mu mulima ariko bambaye ubusa , bakina igipurizo, nuko maze nerekwa umwe muri bo,ko ar’umupolice wari ubarimo w’umupolisi ndabwirwa ngo,bariya basore ubona,bagiye gukorwa nisoni kuko barimo bakina mubikomeye by’imburamaro,nyamara urabona ko,bakinira mu murima ahari ibishimbo byimishingiriro kandi batabibona kuko byarenzweho nikigunda.
Uko niko umugisha ubihishe kandi bawuri iruhande,nyamara badashobora kuwubona,kubera kurangara kwabo,no kwishinga amacenga yapolitike,no kwivanga muri politike itabafitiye umumaro,uko niko bazisanga bakozwe nisoni kubera ko,bari gukiranira ahamanuka,nyamara badafite rutangira niko Uwiteka avuga.
Nerekwa mbona Perezida Paul Kagame arimo kuganya yuzuye amarira,ari kuganiriza itangaza makuru ryabamurwanya ry’umutwe wa politike witwa Rwanda National Congress RNC, yahabwaga ikiganiro n’umunyamakuru wa Radiyo Itahukawitwa Serge , hari kw’isaha yo mu gicuku(saa sita z’ijoro),nuko Kagame ati dore ejo k’urugamba napfushije abasilikare benshi bishwe n’inyota n’umwuma kubera izuba ryinshi,ati none murimo muzanwa no kunshinyagurira ;nabonaga baraguye ahantu mu butayu bw’umukungugu mwinshi wagirango n’ubutayu bwa Sahara.
Nuko Perezida Kagame Paul akomeza avuga ati Ijwi ry’Uwiteka Imana ryamanutse rivuye mw’Ijuru rirambwira njyewe ubwanjye ati impamvu abo basilikare banjye bapfuye batyo nuko Twabwiwe kenshi kwihana ibyaha byacu ngo duhindukire tureke ingeso zacuu mbi, maze twanga kumva,akaba ariyo mpamvu Imana yaduteje ibyo byago.Nsigara nibaza mu mutima nti ese Kagame wahakanaga avuga ngo niba Imana iriho izamwisangire byaba byagenze gute ?Wabonga yacishije make ubukana bwashize kandi afite ubwoba bwinshi.
Nerekwa mbona abanyarwanda baturutse imihanda yose,bavuye mu bihugu byinshi by’amahanga babagamo batashye berekeza mu Rwanda ,nuko mbona tunyura mu gihugu gituranye n’Urwanda kigakoresha ururimi rw’icyongereza.
Nuko nerekwa tugenda mu mamodoka menshi atandukanye,dufata amafoto na film y’urugendo turimo twerekeza iwacu nabonaga twacaga hagati mu ishyamba ririmo parike y’icyo gihugu kugirango tubashe kwambuka tugere muri gakondo.
Wabonga iyo Parike itari kure y’Urwanda,nuko bamwe bahageze babanza guhagarara ngo binanure,baruhuke ,bongere bakomeze urugendo. Twerekeza muri gakondo yabakiranutsi bakunze kwita urwagasabo.
Tumaze kugera muri gakondo yabakiranutsi,nerekwa turamukanya duhoberana cyane,tubazanya amakuru y’amatage yamatera agahinda.
nccleon@gmail.com





