09th OCT,2015 nerekwa mu rwagasabo habaho ibyemezo bikomeye cyane,bizafatirwa abanyarwanda bazashaka guhakana cyangwa guteza umwuka mubi wo kwigaragarambya ihindurwa ry’ibyemezo byo guhindura itegekonshinga kugirango umwakagara atongera kwiyamamaza ku nshuro ya lll ngo yicare ku ntebe yabukunzi.
Nerekwa ko,abo leta y’umwakagara izafata ibashinja gushaka kwamagana ibyemezo by’urukiko,ko bazahanishwa igihano cy’inkoni (150) zigihano.Kandi izo nkoni bazazikubitwa kuzageza bashizemo umwuka wabazima
Nerekwa ko abaturage bifuza abanyapolitike babayobora ngo bigaragambye bahakane ibyemezo by’urukiko ariko Babura abanyapolitike babaserukira.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nk’uko Uwiteka Imana ayabakiranutsi yabivuze ninako bigiye kugenda.
Kuko nta mwana w’umuntu Wabasha gukiza ubwoko bwajye,jyewe ubwanjye nijye uzabikiriza kuko ibibazo barimo birenze imbaraga za muntu.Abanyapolitike ntibashobora gukiza ubwoko bwanjye
Kandi ibyo nabikoreye kugirango ubwoko bwanjye burusheho kunyizera no kunyiringira,kugirango mu gihe kigiye kuza bazabashe guhagarara badatsinzwe nurubanza bazabashe guhamya imirimo y’ukuboko k’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Peter Nkurunziza mbere yuko ava kubutegetsi azambanzirizwa no gusuzugurwa nabaturage rwimbi bizagaragaraza yuko yamaze kwamburwa ubutegetsi.Bazamuzusugura kandi nta cyo azabasha kubatwara kuko uwo mwuka uzaba uturutse k’Uwiteka Imana yanjye.
Umugabo we agiye kumutangaho igitamb
Njyanwa mu mwuka nerekwa umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Kenya uririmba indirimbo z’Imana Gospel songs,nerekwa ko,agiye gutangwaho igitambo numugabo wamushatse wo muri NIGERIA Bishop ukorera Satani ufite idini rinini cyane.Uwo muririmbyi yitwa EMMY KOSGEI akazahitanwa n’impanuka azatezwa niyonkozi yikibi yamushatse uko niko Uwiteka avuga.
ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo mudamu agiye gukurwa mu mubiri kuko igihe gisa nikirangiye cyo kuba ku isi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bazize kuba barasuzuguye umwuka w’Uwiteka Imana yabakirnautsi none dore baciriwe iteka ryose uko niko UWiteka avuga.
Haza irindi yerekwa mbona ijambo ry’Uwiteka Bibiliya iri hejuru y’ibuye,maze nkomeza gutangarira ibyo mbonye maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’Umuntu bwira abatuye isi uti,umuntu wese utemera ko Kristo ariwe jambo ry’Imana ntuzajye impaka nawe kuko uzaba usohoje umurimo wawe
Amaraso ya Yesu akiza ibyaha ariko ntabwo atwikira byaha cyangwa atwikire umuntu,ngo kugirango adahura nibibazo,amaraso ya Yesu amara ibyaha,akiza indwara ,yirukana abadayimoni agacacagagura imigozi yabagizwe imbohe n’umwanzi wabakiranutsi akaba n’umwanzi w’Uwiteka nyiringabo,akaba umwanzi w’Umwami Yesu Kristo,akaba umwanzi w’umwuka wera .
Njynwa mu iyerekwa mbona ko igihugu cya Kenya kiri mukaga gakomeye cyane,mbanza gukeka ko,aruko abadapite batangaje yuko mu isanduka ya let anta mashiliingi bafite yashizemo amashillingi yatabara igihugu kigiye mukaga “Reserve treasure money” maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu nk’uko wabihanuye ko icyo gihugu kizinjira mukaga gakomeye cyane kuburyo umuturage wicyo gihugu azifuza gufpa aho kubaho niko bigiye kugeda.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umuhanukazi uba ku mugabane w’UBURAYI mu gihugu cy’UBUFANCE,nerekwa ko,uwo mudamu afashe umwana w’umuhungu ubyibushye cyane kandi usa neza,ariko yaramufatiye mu myenda ishaje.Maze nerekwa uwo mwana w’umuhungu amuhereza umugabo we,numva abwirwa ngo,shaka iyindi myenda mishya yo gufatiramo umwana wawe kuko imyenda wamufatiragamo imaze gusaza cyane.Uwo niwawundi wahanuriwe numukambwe usheshe akanguhe ko hagiye kuza abantu bazakorana nawe umurimo w’Uwiteka Imana yabaakiranutsi.