Amakuru ikinyamakuru inyangeNews cyatohoje aturuka mu banyamuryango ba Rwanda National Congress RNC,aravuga yuko,umuyobozi uhagarariye RNC mu gihugu cy’UBUBILIGI Maj.Higiro Robert ko amaze igihe akwirakwiza amafoto yifotoranije ari hamwe na Nyir’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa uba muri leta zunz’ubumwe z’America.
Aya makuru ikinyamakuru inyangeNews kimaze kumenya ayo makuru,cyihutiye guhamagara abakorana n’Umwami Nyir’uRwanda bya hafi,maze tubabaza amashira kinyoma koko nimba ayo mafoto arayukuri Maj.Higiro niba yarigeze aza gusura Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa.
Ni muri urwo rwego Higiro yagiyemo gusura Umwami w’uRwanda,dore bwari ubwa mbere bamenyana ubwo nk’uko amakuru dufitiye gihamya abivuga,avuga ko,ngo yahize afata amafoto nk’umwana waje gusura ababyeyi ariko ntabwo bari bazi yuko azayakoresha mukubeshya abanyarwanda abeshya ko haba har’inama bagiranye yemeza yuko bagiye gukorera hamwe.
Chancellor w’Umwami yabwiye inyangeNews kuri uyu mugoroba kumurongo wa telephone ko,Urwego rw’Umwami rudakora politike ndetse n’Umwami akaba atar’umunyapolitike,ndetse yongeraho avugako byaba bibabaje nimba umunyarwanda ashobora gusura umubyeyi w’uRwanda nabanyarwanda yitwaje indi migambi yo kubeshya abanyarwanda.
Iki kinyoma rero kigira kabiri RNC igiye kongera gukoresha ,dore ko RNC yahizeho,kuko yabaga muri fpr nuko igihe cyo kugaragara cyari kitaragera.Niba bakomeje iyi mikorere yaba ari FPR ivuguruye nk’uko MDR paremihutu yaje guhinduka MDR ivugruye ariyo Twagiramungu yazamukiyemo kugirango ishyaka rya SEBUKWE ritibagirana.
Burya rero ngo ingoma zisa nta cyo zipfana,ikigaragara ni uko abategetsi bo mu bwoko bw’Abarepubulike badashobora gutegeka badakoresheje ikinyoma kuko urufatiro rwabo kuva na mbere cyari ikinyoma kuko Kayibanda yabeshye abahutu ko,ariwe washatse ubwengenge mu gihe ubwingenge bwashatswe na Nyir’uRwanda Umwami w’uRwanda urwandiko rusaba ubwingenge n’urwatanze ubwengenge tukaba tubifitiye kopi.
Rubanda rw’Umwami mukwiye kumenya yuko ikinyoma kitacara ku ntebe kabiri,iyi nzira y’ikinyoma abayobozi ba RNC bahisemo gukoresha,ntabwo ishobora kugeza muri gakondo yabakiranutsi.
Benzinge kandi yanatangarije ikinyamakuru inyangeNews ko,bagiriye inama Higiro ko bakwiye gushyirahamwe nkabanyarwanda baharanira amahoro,kandi uRwanda rukaba ari ruto rudashobora kugira abaperezida barenze umwe bikaba bigaragara yuko nimba badashyize hamwe kugirango bashakire abanayarwanda amahoro ko ntakabuza nabo nibaramuka bageze murwagasabo bazakora nk’ibyo abandi bakoze.
Tuboneyeho kugira inama abanyarwanda yuko RNC ikomeje kwitwaza Umwami w’Urwanda nk’uko babigenje muri 2012 aho bakoze amakarita bagashyiraho ifoto ya Gen.Nyamwasa hamwe n’uy’Umwami Kigeli kugirango bibafashe gushaka abanyamuryango.
Twibutse yuko icyo gikorwa cyari gihagarariwe n’umusilamu witwa HUSSEIN hamwe na nyakwigendera INGABIRE CHARLES waruhagarariye ikinyamakuru inyenyeriNews.org ubu kiyoborwa na Marara nawe ukwekwa ko yaba akorana na Kigali.
Iki kinyoma cyo kubeshyera Umwami w’uRwanda kimaze imyaka irenga (5);babeshya yuko bakorana na NyiruRwanda nyamara ntaho bahuriye uwashaka kumenya amakuru y’imvaho yabaza abakorana n’Umwami bya hafi niho mwamenya yuko ibyo tubabwira aramakuru atarimo ikinyoma.
I bwami bakaba bihanangiriza umutwe wa politike wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa bakareka gukomeza kwitwaza izina ry’Umwami,kuba bashobora kuvugana kuri telephone,cyangwa barifotoranije,ntabwo bibahesha uburenganzira bwo gukoresha ayo mafoto mu bukangura mbaga ya politike yabo kugirango babashe kubona abantu!
Nyamara abakurambere baravuga ngo umutego mutindi ushibuka nyirawo agihagaze aho,urabona ko,ibyo bakorera mu bwihisho byose bimaze kujya ahagaragara,FPR na RNC birwanya ubuhanuzi nta bwo bashaka kwemera yuko Uwiteka yavuze yuko azasubiza ubwami bw’uRwanda ku ngoma!
Nyamara amakuru dufite nuko abayobozi ba RNC bagiriwe inama kenshi yuko bashyigikira itahuka ry’Umwami NYiruRwanda kugirango tubashe gutahuka muri gakondo yabakiranutsi ariko uko babwirwa ni nako barushaho kwica amatwi