Dec 05, 2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona ibikorerwa mu isi ya bazima,bigayitse,kandi biteye icyo niki,mbona ubugome bukorerwa mu isi y’Ijuru,kandi abakabaye baburwanya,ahubwo nibo babushyigikiraga.Nuko njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma uturuka mu butaka,kandi uza wiyoberanije nkaho,ushaka wigira nk’akaho ufite ubwenge kandi ari ntabwo ufite!Mbonautangiye kwikoresha ibintu bikomeye cyane,kandi bisa naho ar’iby’umumaro,nyamara byari imbura mumaro.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka nyiringabo,rinzaho rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma wongeye kuguhagurukana,ushaka ku kuriganya,ariko noneho uwihorere wigire nk’aho utawubonye,kguriango bigufashe kuwutahura uko niko Uhoraho Uwteka Nyiringabo avuga!
Nerekwa ngenda mu muhanda nyabagendwa,mbonamo umugore ubyibushye,afata ibiceri (coins) bisa nifeza,arabigerakeranya,abishyira hasi abihindura umtego wa kagori bateze inkware cyangwa inkoko! Nari muri inyuma ndagenda ndabitoragura,nditegereza mbona byanditseho ngo,republic of Kenya.
Abonye ko ntoye ibyo biceri, arahindukira aragaruka!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntugire aho ujya,kuko watezwe umwuka w’ubukene ni nkozi z’ibibi zishaka kugutegesha akagori hamwe nutunyobwa niko Uwiteka avuga!Ariko ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka ariwe murengzi wawe niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore haje arrival y’imyenda mishya,ngiye gukoresha ubwoko bwanjye,buguheshe umugisha kugirango ugende ugure imyenda mishya,witegurire gukurwa IBABYLON,kuko Umwakagara arimo guhiga akubita agatoki ku kandi,ashakisha uburyo bwose yaguhitana.Ariko,ibyo yifuza,kandi arimo gutegura,birasa no gushing umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero abazakoherereza umugisha uzabasabire umugisha kugirango babe abanyamugisha,bamenye yuko uri umugaragu w’Uwiteka Nyiringabo,kandi ko,umwuka w’Imana zera,wabonetse muri wowe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore ngiye kwihutisha gahunda zawe zose kugirango zitungane,kuko ubu imbaraga z’umwanzi zimaze kumanuka zigeze kugipimo cyo hasi kiri munsi ya [40%] kugirango umucike ataragufungira amayira,kandi nzamurindagiza mubuzabuze,kugirango amagare ye,namafarashi bigende biguru ntege kuko imitende yabyo,nzayicagagura ikabura imbaraga kugirango ubanze wicireho niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore bateze uduhanda n’imihanda nuduharuro,bibwira yuko ushobora kuhanyura,kuko bagenda bumviriza telephone yawe!Ariko kuko ubwenge bwabo bushingiye kuri bo gusa,bakibwira yuko bashobora guhangana n’umwuka w’Uwiteka Imana ikiranuka.Niyompamvu nanjye nzabana nawe kugirango bamenye yuko ukorera Uwiteka Imana ikiranuka,kandi igira neza,kugirango batazabona icyo bisobanuza bacirweho iteka niko Uwiteka avuga!
Nerekwa inka(abadayimoni) bamanurwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,bamaze kurenga amarembo,badukira umurima w’IBIGORI(ibigeragezo)maze barabirya!Mbona inkozi z’ibibi zari ziragiye iyo myuka mibi,nerekwa bamanukana nabo badayimoni mu butayu bugufiya bwo hagati.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zaguhigaga ziciriweho iteka n’umwuka w’Imana w’ubuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!
Dec 6, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo urimo kuzerera ushakisha uburyo wahitana ubugingo bw’Umuhanuzi Majeshi Leon,umaze kurambirwa mbona ugiye kuri police utanze ikirego usaba yuko,wafashwa gushakisha Umuhanuzi bakareba yuko yatabwa muri yombi!Nkomeza kwerekwa imigambi nubugome bwabagizi ba nabi,nerekwa izo nyanga birama z’inkozi z’ibibi zishyirwa mu Ishuri,ndetse mbona ko,igihe cyo gukora ikizamini kwabo kigeze,mbona batangiye kugikora!?
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zihawe ibihembo zakoreye,kuko zagenze kubakiranutsi,no kwangiza ubugingo bwabo!Nerekwa yuko,kandi mbwirwa yuko,abana b’abakobwa bakomoka ku nkozi z’ikibi,badateze kubona umugisha w’urushako,ndetse nabari barashatse,ko ingo zaabo zigiye gusenyuka kubera umuvumo wizo nkozi z’ikibi zihora zihiga ubugingo bw’Umuhanuzi kugirango zimuce igihanga uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa imigambi mibisha ya bakagara barakajwe nuko nashyize ahagaragara Mukashema Esperance uburyo akomeje kugambanira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwanzi yashatse abagabo[5] b’abanyamuvumo bo mu bwoko bw’Abakikuyu,bateze imihanda yose!Baragutegereje.Ndetse banashatse na ba Police kugirango bahite bagushimuta no ku kurasa uwo mwanya kuko bamaze guhimba ibyaha byo kugutwerera niko Uwitekaa avuga.
None mwana w’umuntu,uramenye ugenze kwa kundi ujya ugenza,kugirango udaha urwaho inkozi z’ibibi gusohoza umugambi wabo niko Uwiteka akuburiye.Nkomeza kwitegereza uburyo baburana urwandanze,mbona abagore b’abakagara kazi bashinzwe guterekerera abo Umwakagara agiye guca ibihanga,nerekwa bambaye ubusa(gukorwa nisoni)ndetse mbona bashatse umugabo ubari hagati uhagararariye ugiye gucibwa igihanga kugirango ngo,imandwa zemere gutanga umusaruro.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakagara,na benegitori,nabashingwe,bashyize hamwe kugirango bamene amaraso!Ariko se byaba bizabahira?Niko Uwiteka abaza!Nuko ndabwirwa ngo.ubwo busambanyi bwo gushyira hamwe bakoze,babukoreye ubwoko bw’Uwiteka Imana,buzabakoraho kumunsi wa makuba kuko bahagurukiye uwatoranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka,kugirango basohoze gukiranirwa kwabo niko Uwiteka avuga.
Niyompamvu umunsi wa makuba yabo,wigijwe hafi,kugirango niba bishoboka,habeho intore zo gukiranuka zizarokoka.Kuko bitabaye ibyo,umwanzi numwakagara barimbura imbaga ya bakiranutsi,nubwo ari bacye,kandi nyamara nibo babeshejeho abari mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero mwana w’umuntu,kora amasengesho kugirango uburizemo iyo migambi yose y’umwanzi,kuko bagambiriye kugira nabi,kugirango Uwiteka agucire inzira zo kujya kumurimo kuko umwana w’umuntu waremwe mu mubiri,adashobora guhangana n’Uhoraho wa muremye nubwo basigaye babaza nto,kuki waturemye gutya?Niko Uwiteka avuga.Mbese ikibumbano cyabaza umubumbyi,ngo kuki wangeje uku?Ariko mwebwe ho,musigaye mubaza umuremyi ngo kuki waturemye uko bitari bikwiriye!
Nuko murushaho gukiranirwa no kurakaza Uwiteka,mukomeza imirimo yanyu mibi,yabakoyiti,kugirango mukomeze imihango ya gukiranirwa,kuko mwemeye gukorera umwanzi mwibwira yuko ari we Mana yabaremye,kandi suko mutabizi,ahubwo ni uko amatwi yanyu yuzuyemo ibinure.Niyompamvu Uwiteka Nyiringabo,agiye kuzabatarika kuzuba ry’ihungu kugirango ibyo binure byo mu matwi byababujije kumvira Uhoraho Nyiringabo,kugirango bikamuke maze mubashe kumva.Icyo gihe nibwo muzamenya yuko,Uwiteka ari we Mana yabaremye,kandi muzaba mutagishoboye kwibuza kurimbuka niko Uwiteka avuga.
Nerekwa za magigiri ni nkozi z’ikibi zose,hamwe na bagizi ba nabi,iminsi yabo yo kubaho kwabo igabanywa kubaho mu isi ya bazima.Nerekwa baruka mu isi ya bazima,nk’abatagira icumbi,ahubwo barahindutse inzererezi,mbona bahindutse ibivume,nibihararumbo bitagira umumaro mu batuye isi yaremwe n’Imana kuneza y’umwana w’umuntu.
Mbona batejwe kugira ibitotsi aho bari hose,kandi badashobora kumenya bihe aho bigeze,ngo bakize ubugingo bwabo.Ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi,zihora ziteze ikigozi cy’umugoyi,dore zagiye gutegera,kuri gakondo y’uruzabibu rwawe wahaweho ku kubera umwandu,none Uwiteka yohereje umuvumo w’ibitotsi bibasnagayo,barahwera bibagirwa icyabajyanye dore ndetse nubwenge bwo kumenya cyangwa kwibuka ibyo bakwiye gukora,ntabwo bagifite”.Niyompamvu Uwiteka atazabagirira imbabazi cyangwa ibambe,kuko batibujije kugirira nabi ubwoko bwe,buyobowe n’umugaragu we,w’Umuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njanwa mu iyerekwa mbona Uwiteka ajyana INTARE mu butayu bugufiya,aho zigiye kubategerereza kugirango nibamanuka bazanywe mu butayu,zizahite zibanconshomera batazigera bava mu butayu batahataye ubugingo bwabo,kuko bakoze ibyangwa na maso y’Uwiteka bagambanira amaraso atariho urubanza.Maze bitera Uwiteka kwibuza imbabazi zo mu mutima,agira agahinda mu mutima ku ukuntu bahemukiye ubwoko baburimbura batigishije inama zo mu mutima.
Nicyo kizatuma Uwiteka Umwami Mana,adashobora kuzibuza uburakari bwo kubarimbura,kandi azabarimburana nab abo,kuko ntawe azasiga uzahonoka kurukiryi rwabo kugirango azabere amateka ya byababayeho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero mwana w’umuntu,dore Uwiteka yakugize umucanza wabari mu isi ya bazima!Hanura ucireho iteka kandi abo nubundi wari waraciriyeho iteka kugrango imbabazi n’ubuntu bw’Uwiteka buzarusheho kubaba kure cyane,kuko Uwiteka ar’umunyembabazi nyinshi zitagira akagero!Uko ugenda ubaciraho iteka,ninako igikuta cyibabuza imbabazi kigenda cyubakwa kikazitira imbabazi z’Uhoraho,kugirango atazabareba nirihumye niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore bose baratatanye kandi ntawubatatanije,nyamara ijambo ry’Uhoraho rikomeje kubatataniriza hirya no hino,kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana.Kuko bavuze ko,ngo bashobora guhangana nawe,ngo kuko ari benshi cyane,nyamara bibagiwe yuko Uwiteka ari we wabaremye!Niba ari we wabaremye bakaba benshi,ese we ntazarushaho kubagira bacyeya akabashyira mu bucye hanyuma nawe akishyira mu bwinshi bakarimbukira gushira?Niko Uwiteka abaza!Mwana w’umuntu,bareka kugirango Uhoraho abone uko aziyekanira ku batuye isi,bahinduke ibikoresho bitagirira nyirabyo umumaro kugirango arusheho kwigaragariza abari mu isi ya bazima bamenye yuko ari we wavuze,akarema,kandi agategeka bikabaho!Kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana ikiranuka muri byose niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi usabire umugisha abaguhesheje umugisha,kugirango nibaba batawukwiriye,uzabahindukirire umuvumo.Kuko hariho abishushanya bakiyitirira izina ryanjye,bagashaka kuguhesha umugisha bagambiriye guhiga ubugingo bwawe.Niyompamvu uwagize icyo akora cyose,abikoreye gukunda Uwiteka,no gushyigikira umurimo wa data atazabura kuba umunyamugisha.Kuko umukozi akwiriye ibihembo kugirango arusheho kugira imbaraga zo gukomeza gukora ibyo gukiranuka niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dec 7, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso ya muntu,mbona ibikorerwa mu isi ya bazima!Byimbura mumaro,numva mbwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwanzi wabakiranutsi arekereje kumena amaraso y’ubwoko bwanjye.Ariko mbere yuko yongera kumena amaraso yabo,hazabanza kumeneka aye kugirango bimenyekane yuko yageze ku iherezo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo uza unkura aho nari nibereye nkora umurimo wa data,mbona ndawukurikiye turagenda kugeza tugeze ku kidendezi cya mazi mabi afite ibara ry’Umuhundo wikigina.Mbona yinjiye muri ya mazi,jyewe nsigara hanze yacyo nitegereza ibyo agiye gukorera mu mazi adasa neza!Ubwo mbona hari n’umugore mukase w’umuntu!Mbona akoze mu mazi akuyemo amafi yumagaye atonyanga ifu isa niyimungu.
Mbona bahise bazirya!Kuruhande rwacyo kidendenzi,hari iyindi myuka y’Inzika y’Inzigo yaje iturutse mu mahanga itegereje kwizihiza umunsi mukuru wa Noel.Izo nzika zose zashoraga ukuboko muri cya kideindezi bagakuramo ya mafi yumagaye atonyanga ifu y’imungu,bagarya ariko wareba uburyo yumagaye ugasanga nta mumaro wayo!Nuko nanjye nkora muri cya kidendezi nkuramo ya mafi yumagaye ntangira kurya nk’uko barimo kurya!Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi agiye gukoresha amayeri yumwanda wuzuyemo uburiganya bw’umugisha wo mu isi!
We arabwira yuko agiye ku kuriganya,kandi ko,agiye kuguha ibitagira umumaro,kandi ar’umunyabwenge kurusha umwuka w’Imana,nyamara niwe izabihoberamo!Umugisha we,usa naho wagira umumaro kandi urasa naho wabitswe cyane ugutegereje,ariko mu byukuri intunga mubiri ziwugize,huzuyemo inzika gusa gusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugore w’umunyarwanda kazi,ufite idini rikorera Satani,yubatse urusengero maze muri CAVE,ashyiramo ibishushanyo byinzoka za zahabu.Maze yaza murusengero,zigahinduka inzoka nzima.Uko abwiriza abantu,zikazajya zimuha amagambo yo kuvuga!Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,muri gakondo ya bakiranutsi,hariho umugore ukoresha imbaraga z’umwijima,uwo mugore akaba ar’umukozi wa SATANI.Ajya abuza abantu kubana na bene wabo,cyangwa kwakira abashyitsi ababwira ko,abantu ataribeza bazajya babazanira imyuka mibi nubukene!
Ngaho rero burira abantu b’Uwiteka kugirango bave muri urwo rusengero kugirango bakize ubugingo bwabo.Impamvu abuza abantu gusurana,aragirango abantu ntibakaganire kubyo baba beretswe ho,kugirango batazatahura yuko akorera Satani bagahita bigendera kandi yarabatanzeho igitambo agahita ahinduka umukene uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inyangabirama zahagaritse gakondo yawe.Nyamara ibyo bigori bakuzaniye,nibo bari buhindukire bakabirya kugirango bamenye yuko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo agira neza niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Abantu bose mwifuza kunandikira,musabwe gukoresha e-mail ya nccleon@gmail.com kuko niyo iri protected by SSL PROTECTION TECHNOLOGY.
Save
Save