Ku wa 10 Nzeri nibwo mu gihugu cya Kenya,ihuriro ry’amashyaka [2] ari ku butegetsi JUBLEE COALITION,nibwo ryakoze igikorwa cyo guhuza andi mashyaka yandi yasaga naho yari yaratakaje imbaraga asigaye akorera ku izina gusa.
Muri yo harimo ishyaka rya se wa Uhuru Kenyatta JOMO Kenyatta wabaye umukuru w’igihugu wa mbere icyo gihugu kimaze kubona ubwigenge muri 1963 rya PNU,harimo kandi ury’uwahoze ari kubutegetsi wasimbuye JOMO Kenyatta Arap MOI hamwe nandi mashaka yose akaba yarahuriye muri stade ya KASARANI.
Amakuru avuga yuko ibyo bibaye nyuma yo kubona yuko ihuriro rya JUBLEE riri kubutegetsi rikaba rimaze imyaka [4 ritegeka kuva muri 2013 mukwezi kwa werurwe.Amakuru yatohejwe nikinyamakuru inyangeNewss.com avuga ko,iryo huriro rigizwe na TNA na URP bimaze kugusha ubukungu bw’igihugu [28] kuva bagera kubutegetsi.
Isesengura ry’abanyapolitike babigize umwuga,rigaragaza yuko,Uhuru uri kubutegetsi ukomoka mu bwoko bw’Abakukiyu amaze gutakaza amajwi menshi cyane ku buryo nta kizere yuko ashobora gutsinda amatora ya 2017.Ubwo kumunsi wa gatandatu ubwo barimo bihuza nandi mashyaka yemeye kwishyira hamwe nihuriro rya politike rya JUBLEE MOMBASA ho nabo bari babukereye umutwe w’Ihuriro rya CORD riyobowe na RAILA ODINGA uherutse gusaba leta ya Uhuru Kenyatta ko komisiyo ya IEBC kwiye kuvaho bikaza gushyrwwa mu bikorwa nyuma y’intambara nyinshi ndetse hakaba harimo abagera kuri [21] bahatakarije ubuzima.
Nayamara itegeko nshinga rya Kenya rivuga ko,komisiyo ikurwaho nabagize inteko ariko bikaba atariko byagenze!Ahubwo bikaba byarubahirijwe binyuranije nitegekonshinga nyuma yuko umukuru wa leta zunze ubumwe z’America ukomoka mu bwoko bw’Abajaluwo ahamagariye Uhuru akamubaza uburyo komisiyo ya IEBC idashobora kuvaho kugeza aho abaturage babigwamo.
Ubuhanuzi buvuga ko Uhuru atazategeka mandate zirinzwe imwe,kandi ko nashaka guhatanira mandate ya kabiri,yakagombye kuyiha mugenzi we,ko azakorwa nisoni murembo yamahanga.Amahano yabaye ejo kuwa gatandatu taliki ya [10] nuko umuhanzi ahagurukije Uhuru Kenyatta mu ntebe y’icyubahiro KASARANI bagakata umuziki!
Ibyo birimo kuba mu gihe ISACK Ruto wungirije Ruto Samuei William yahakanye kujyana na shebuja mu cyo bise ihuriro rya JUBLEE akaba yaragumye muri URP hamwe na bamwe mu badepite biryo shyaka rya URP rihagarariwe na visi perezida akaba nicyegera cya Uhuru Kenyatta.
Ariko abasesenguzi bavuga yuko ari amayeri ya William Ruto kugirango ubwo igihe cya leta ya JUBLEE kizaba kirnagiye,azabone uburyo asubira mu ishyaka rye aho ateganya kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu muri 2017,mu gihe Uhuru yamubeshyaga yuko ariwe uzamusimbura muri 2022 kandi akaba yamaze guhuza umutwe wa politike wa MOI KNU akaba arimo GEDION MOI abarizwamo.
Bivugwako GIDEON MOI ari we uzasimbura Uhuru Kenyatta ku ntebe y’umukuru w’igihugu,ariko kandi bikaba bitazashoboka igihe cyose RAILA na WILLIAM RUTO bashobora kongera kwishyira hamwe kuko byagaragaye yuko uwo RUTO ashyigikiye byanze atsinda amatora.Tuributsa yuko Ruto ariwe Mwami w’ubwoko bw’ABakalenjin na Banandi.
Birimo kuvugwa ko Uhuru yamaze kugambanira Ruto wamushyigikiye kumwanya w’umukuru w’igihugu ariko Uhuru avuga ko,ngo yamuguze miliyari [19] z’amashilingi ya Kenya ubwo mu manyarwanda nukuvuga miliyari zigera ku [133] z’amanyarwanda.Kuba rero yaramuguze akaba adashobora kumuha akanya ko kuba yamusibura kumwanya w’umukuru w’igihugu.
Byibukwe yuko MOIari we wareze Uhuru papa we JOMO Kenyatta amaze kwitaba Imana muri 1976,nawe akaba akomoka mu bwoko bwa RUTO bw’abanandi.Gusa abasesenguzi bavuga ko,Uhuru yihuse kugura andi mashyaka nk’uko birimo kuvugwa nibitangaza makuru byo muri icyo gihugu cya Kenya kuburyo bizaha uburyo bwiza abamurwanya kuzamwitegura neza kuko bazaba bamaze kubona aho imbaraga ze nintegenke ze zihagaze kuko hasigaye umwaka umwe ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.
Save
