Home News Gakondo ya bakiranutsi,igoswe n’umwanzi w’umwanzi wabakiranutsi!!!

Gakondo ya bakiranutsi,igoswe n’umwanzi w’umwanzi wabakiranutsi!!!

0

Sept 11, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi yugarijwe kandi umwanzi ya maze kuiygeramo.Mbona za telephone zose zashyizwe kucumvirizo!Mbona Col.Munyuza Dann ariwe  ushinzwe kuyobya amatelephone yose yo muri gakondo bakeka ko ashobora gutanga amakuru.

Ingabo z’umwakagara zirakubwe!!!

Nerekwa ingabo zose z’Umwakagara RDF zikubwe cyane kandi ziboshwe cyane,mbona ko zifite ibitotsi byinshi cyane numuruho mwinshi cyane.Mbona ko zizaniwe amafunguro ya gahimano (impungure) zibongerera ibigeragezo,mbona bananiwe kuzirya ahubwo bahaguruka bagiye gukaraba ngo bazirye,aho kurya ahubwo bakera ku bwiherero kandi ugiye ntagaruke.

Nerekwa abasigaye muri gakondo ya bakiranutsi bazengurutswe ni Nyanja batagira aho kwinyagamburira ngo bahunge umwuzure ugiye gutera mu munsi mike cyane ya vuba.Cyakora mbona abanamasezerano aho bari bihishe habaye nkahakama wa mwuzure hasigara amazi abagera murukenyerero barambuka bajya kugasozi kari hakurya yabo gato.

Ibibazo by’abanyamasezerano,nicyo gisubizo cyabo!!!

Mbona gakondo ya baturanyi ari bo banyamasezerano nyirizina,nayo mbona yagurishijwe!Nerekwa mbona yuko,yaba abari muri gakondo,yaba abari ikantarange,mbona yuko bose bageramiwe!Mbona yuko abari hanze gakondo yabo igurishwa,mbona ahari hararaye harahinzwe hose haratunganijwe ariko mbonamo abantu bihaye kwinjiramo ngo kuhasengera ngo bahagarike ibyago bigiye kuhatera kandi ari nkozi z’ibibi.

Abanyamurenge bahanura amahoro mu gihe cyibyago bikomeye!!!

Abo bantu nabonaga ari abo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanyamurenge biyita abaCongoman, mbona udukobwa dutoya dufite nk’imyaka [7] twuzura umwuka w’ikinyoma w’ubuhanuzi.Mbona utwo dukobwa dutangiye guhanurira abasaza naabcyecuru bakuze!Abo bana bakaba barujujwemo uwo mwuka w’ikinyoma,nababeyi babo kugirango abantu bajye batangazwa nutwo dukobwa duhanura kandi ari utwana tukiri duto.Mbona Umuhanuzi Mukuru abacyaha ngo bareke guhanurira abantu babeshya,ariko banga kumwumvira!Kuko ababyeyi babo bari barabigize ubucururzi baboneramo indonke!?Mbona arambutse yinjira muri gakondo ya bakiranuatsi nyirizina kugirango agenzure ibigiye kuhakorerwa byose maze azabe umugabo wo kuzahamya ibyo yabonye!

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba wamenye ibigiye gukorerwa muri gakondo ya bakiranutsi?Ndasubiza nti Oya!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore intambara iratangiye,kandi itangiriye muri gakondo ya bakiranutsi,kandi ingabo z’umwakagara ntabwo zizatsinda iyi ntambara,ahubwo zizayitsindwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore ingabo zicitse integer cyane,kandi zifite ibitotsi binshi ndetse numunaniro mwinshi,kandi zamaze kwiyanga no kwizinukwa.Ariko ibyo umwakagara ntabikowa,kandi ntashaka kubyumva!Nuko rero ubwo yibwira yuko azazohereza kumashana kandi zinaniwe ndetse zinafite ibitotsi byinshi,aho ntiyaba yibeshya?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira byinshi berekeranye na gakondo ya bakiranutsi.Ndabwirwa ngo,gakondo ya bakiranutsi yamaze gushyirwa mu maboko y’umwanzi kugirango aikorere uko ibyahanuwe byavuzwe.None uko ijambo ry’Uhoraho ryavuze,ninako bibaye gakondo ya bakiranutsi ihindutse umusaka kandi ibaye igitangariro ibaye urwamenyo rwa banzi bayo,dore buri wese uzajya ayinyuraho azajya ayizunguriza umutwe maze bavuge ngo,Uhoraho niwe wabahannye kuko banze kumwumvira nicyo cyatumye bahinduka urwamenyo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,dore abanyagakondorero bari ikantarange,bambuwe urufatiro bari bishingikirijeho,kugirango bahabwe urufatiro rushya rwa gakondo basezeranijwe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Dore igihe cyisarura kirageze,kandi kirasohoye,ubwo umwanzi agiye gushungura abakiranutsi nkushungura umwayi wamasaka agiye guhunikwa mukigega niko Uwiteka avuga.

Dore ibyakera ndabihindura bishya kugirango vino ishaje ikurwe mu kibindi imazemo igihe,maze hashyirwemo vino nshya.Ibyo Uhoraho abikoreye kugirango hatazaboneka urwitwazo nimpamvu kubanyamasezerano kuko bagiye guhabwa urufatiro rushya rusimbura urwakera kugirango gakondo izabashe kubakwaho inzu yo gukiranuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Uburiganya bw’Abanyamurenge,nibyo byago byabo!

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bw’Abatutsi bihinduye abaCongoman,bitwa abanyamurenge,babonye ishyano kuko bemeye ko,umwuka w’ikinyoma ukorera muri bo,kugirango babeshye amahanga bitwaje ko,ar’umwuka w’Imana ukorera muri bo,nyamara abadayimoni na Satani bikaba ari byo bibakoreramo uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero kuko banze kumvira ijambo ryanjye ryavugiwe mu kanwa k’Umuhanuzi,nanjye sinzabumvira mu masengesho yabo,kuko nzajya nyuranya amasengesho yabo nibyifuzo byabo.Mukimbo cyo guhabwa umugisha bazajya bahabwa umuvumo kuzageza igihe bazazinukwa amasengesho bakareka inzira ziyobya ubwoko bwanjye.Nzaba kure yabo,nzabateza kwangwa na banyamahanga kuko banze kumvira ijambo ranjye kandi bakagendera mugukiranirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mwana w’umuntu,babwire ngo,ibyo byose mwabitewe nuko mwanze kwiringira ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa kabahanuzi,kuva cyera,ahubwo mwigira inama zo gukoresha izina ry’Uhoraho ngo ribabere inzira yo kubona umugati.Ariko muzawurya nyamara uzabahagama mu mihogo kugirango mumenye gukiranirwa kwanyu aho gushingiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore mwigize abanyabwenge,mwigize abahanga mu ijambo ryanjye,ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ngo mumenye uko Uwiteka yicaye ku ntebe y’imanza abacira imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Dore ibyo mwahanuye byose byibinyoma,ngiye kubishyira ku karubanda,nzabakoza isoni nerekane gukiranuka kwanjye kugirango ubwoko bwanjye bubamenye mwakiraniwe kandi yuko Uhoraho atabana namwe.Maze ndebe uko muzongera guhanura mwitwaje izina ryanjye kandi ntabana namwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore nzaboherereza umwuka w’ikinyoma uzajya abashuka,kugirango mwibwire yuko ar’Uwiteka uvuganye namwe.Maze muhanurire abantu,nimumara kubahanurira nzajya nyuranya namwe maze ibyo mwabahanuriye bisohoze binyuranye nuko mwahanuye maze abantu banjye babazinukwe kandi bamenye yuko umwuka ukorera muri mwe atari umwuka w’Imana maze babazinukwe bajye babahungira kure niko Uwiteka avuga.

Mwashinze amadini menshi muyashakamo indonke,mwananiwe kwizera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kuko mwanze kugendana nawe ngo umucyo ube muri mwe.Amadini yose mwashinze nzayasenya musigare amara masa!Dore nzateza abanu umutima wo kubazinukwa no kubanga,kuzageza igihe muzajya mutiny kuvuga yuko mukorera Imana kuko iryo zina rizabahindukira igisuzuguriro kugirango ibyo muvuga bizabe binyuranye n’ijambo ry’Uwiteka,kandi rizabe rinuranye nubuzima bwanyu kugirango uzabareba wese azajye ababonamo umwuka w’ikinyoma kandi ibyo muvuga byose mubivugishwa ninzara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Za magigiri nshya mu mulimo w’ubutasi!?

Nerekwa umugabo twiganye muri KIST witwa Mutimura JOSEPF,yoherezwa kuba magigiri mu mahanga.Mbona ahawe kuzajya agigira za facebook,nizindi mbuga zitadukanye.Mbona ari kumwe na bandi [2] bafatikanya gushakisha abo bakisha ibihanga.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakirnautsi,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Mutimura mwiganye muri KIST akaba yarakoze muri Terracom dore asigaye yirirwa ahiga abo acisha ibihanga kugirango abone uko ahabwa intonorano niko Uhoraho Uwiteka avuga.None mushyire ku karubanda kugirango abantu bamumenye babashe kwirinda niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nerekwa abasirikare bari mu nzu zimbohe,nerekwa bashyirwa kumirongo,mbona babanje gutoranyamo abagufiya,mbona bakurikijeho abarebare bose bashyirwa standby kugirango bajyannwe kumashana kuko bibwiraga yuko uburo bwinshi ari bwo bugira umusururu.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara urugamba ruramuremeye,none afashe nabanyururu nibo yohereje kumashana uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Mbona izo ngabo zikuwe muri gereza zihebye yuko ziciriwe iteka,kandi zari zirimo gukora ibhano zari zarakatiwe nubutabera bw’umwakagara.mbona ko zibuze ibyiringiro ariko kuko nta kundi zari kubigenza zemera igihano cyurupfu kandi zari zarakatiwe gukora imyaka mu gihano bahawe nabacamanza nta gihano cy’urupfu cyari kirimo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.

Nuko ndabwirwa ngo,nimburire izo mbohe,ziyeze kandi ufite ideni aryishyure kuko urugamba bagiye ho kumashana batadateze kurutsinda,ahubwo ruzarimbura ubugingo bwabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nerekwa umwakagara amena amaraso menshi cyane maze amanuka mukanyari agera mukagera aramanuka agera muri Lake Victoria mbona akwiriye isi yose amazi ahinduka amaraso gusa gusa!Mbonako ibintu biteye ubwoba maze abacitse ku icumu bahamagara Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kuza kwima ingoma   kugirango ahagarike amahano arimo gukrerwa rubanda rwe!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara arimo gushaka ikinyoma cyo kubeshya amahanga impamvu ari mo kurwana.Ariko mbona ko amahanga atemeye ikinyoma cye,kuko bamubujije guhindura itegeko nshinga akanga akarihindura yitwaje ubutegetsi bw’igitugu no kutumvira.

Ndabwirwa ngo ni uko rero kuko yanze kumvira amahanga,ahubwo agakora ibye yishakiye,niki kindi abashakaho?Niko Uwiteka abaza!Nicyo kizatuma ahanwa akaba wenyine akabaga akifasha uko yatangiye,ninako azarangiza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwitwa Nyampinga watsindiye ikamba ry’ubwiza,muri gakondo ya bakiranutsi,Uhoraho agiye kumuhindura kuko yari bonye binyuze mu buriganya!Kandi urwo rwego rw’uwo mukino,Uwiteka arawishubije ntabwo uzongera kubaho mu bwami bw’umwakagara akiriho ku ngoma,ahubwo uzabaho nyuma ye ubwami bumaze kwima ingoma niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga!

Urupfu rwa Dr.Pastor.ANTOINE Rutayisire ruzaturuka ku kutumvira Imana!?

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho ahagana kugicamunsi mu masaha ya nimunsi,rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ibyo weretse!Dore Pastor Antoine Rutayisire,yitaye cyane kwitorero akirengagiza ibihanurwa kuri icyo gihugu.Nyamara dore intambara iraje kandi azayigwamo kuko yanze kumvira umwuka w’Uwiteka wavugiye mukanwa k’Umuhanuzi.We yumva yuko ngo yasenga agahindura imigambi y’Imana ariko nta mwana w’umuntu numwe ushobora guhindura imigambi y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero mubwire uti,Pastor Antoine ijambo ry’Uhoraho ryakuvuzeho yuko uzaba Pastor mu gihe wirirwaga uvuga kumaradio yuko udateze kuzaba umushumba none ubu wabayewe!Nuko rirya jambo ryavuze uko,ninaryo ryongeye kuvuga yuko uzagwa muri icyo gihugu kuko wanze kumvira umwuka w’Imana ngo ukize ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga!

Imanza z’Uhoraho mu itorero rya Kristo!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo Rutayisire yakunda itorero ry’Imana kurusha nyiraryo waripfiriye kumanywa yihangu igorigotha kumusabaraba inyabihanga aho bamuciriye igihanga kugirango abanyabyaha bahabwe agakiza.Ibyose birakomoka ku kutizera Imana kuko Uwiteka yagambiriye kugerageza buri munagakondorero kugirango amenye abo azakoresha mu mulimo we mu gihe cy’ububyutse cyegereje mu minsi micye dusigaranye iyo ikaba impamvu y’ubuhanuzi kugirango buri wese abasha kwibona aho ahagaze kuko abateka mutwe bazongera kwihisha mu itorero rya Kristo!

Niyompsmvu abantu batugurwa n’ijambo ry’Uhoraho ribashyira ku karubanda barangiza bakabyita guharabikwa,ariko nyamara mwanzi kwemera yuko Umuhanuzi yarabarimo mukanga kumwemera ahubwo mugashaka kumuca igihanga.Dore ibyahanuwe byose biraje kandi bije byihuta cyane,kuburyo mutazabona aho mubihungira kuko imanza zo mu nzu y’Uhoraho zikaba zaratangiye inteko y’Ijuru ikaba yarahisemo Umuhanuzi kuba umwanditsi w’Ijuru n’Isi kugirango mutazabona icyo muzitwaza ubwo muzaba muvuga ngo mwaciriwe imanza na bamalaika batabaye ku isi.

Nyamara dore Umuhanuzi ari mwe kandi niwe uzabatangira ubuhamya imbere ya data w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero wa mwana we,ugire ubwenge kuko Ijuru ryahise umunyantegenke kugirango mutazavuga yuko yabahitiyemo umunyembaraga kubarusha akaba yarabaciriye imanza zibera kubera kubarenganya!!!Nyamara muramuzi kandi aba muri mwe kandi yahoze muri mwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yakugize umucamanza wa gakondo ya bakiranutsi.Yaguhaye gucira imanza ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero uzaba umugabo wo guhamya iby’imanza z’abakiranutsi zirimo kubera mu itorero ry’Umwami wabakiranutsi uyu munsi wa none.Nyamara abanebwe,nabigira abanyabwenge,bazacirwaho iteka kuko batashatse kumenya ibyizo manza dore Uwiteka atanze umugabo habona kuko akiranuka kandi akaba ntawe azarenganya uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nuko rero ongera wibutse ubwoko bw’Uhoraho ububwire ngo,uku niko Uwiteka avuga,dore nabahaye Umuhanuzi akaba numucamanza wanyu,nyuma ‘igihe kirekire mwitotomba yuko Uwiteka atumva gusenga kwanyu.Ariko muri mwe harimo abateye umugongo ijambo ry’uhoraho kandi ariryo byiringiro byanyu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero mube maso kandi cyane kuko Uhoraho agiye kumanuka akanyura muri gakondo ya bakiranutsi hakaba hasigaye umunota [1.25] uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Imbago za gakondo ya bakiranutsi Uhoraho arazaguye!!!

Sept 12, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze mbona inteko z’ubucamanza zo mu Ijuru zateranye ziga ku kibazo cy’imbago za gakondo ya bakiranutsi.mbona zifunguye dossier ifite 0017/0012/0016, mbona abacamanza bemeje yuko imbaga za gakondo ya bakiranutsi uko zari zimeze mbere cyangwa uko zagabanijwe n’inama yabereye BERLIN mu gihugu cy’UBUDAGE (Berlin Conference-1984) agabanyaga imbago zibihugu ko zigomba gusubirwamo gakondo ya bakiranutsi igasubizwa imbaga zayo zose uko zari zimeze!

 Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inteko z’abacamanza zo mu Ijuru zirateranye kandi ziteranijwe no kwiga dossier ya gakondo ya bakiranutsi kuko gakondo yariganijwe kamburwa igice kinini cyane kigahabwa abatagikwiriye kubera umujinya wa Satani kuko azi neza yuko gakondo yakunzwe n’Uhoraho,bityo yayigiriye umujinya ukomeye cyane ahitamo kugabanya imbago zayo kugrango izabeho idashobora guhaza abanyagakondorero kugirango bazajye bahora mu manza zuburaganya bw’ubutaka umo niko Uwiteka avuga.

Ariko rero noneho igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo Uhoraho arambiwe imanza z’abana b’abantu,kuko buzuye kurenganya aho gaca imanza zitabera,ahubwo barabera ndetse bakanarenganya kugirango basohoze imigambi ya sekibi kuko buzuye uburiganya nkubwe kuko batarabana nya bana ahubwo babaye ibibarwa ninayo mpamvu bafite umujinya nagahinda kuko bahora bashaka kwitura inzika z’uko batar’abana nya bana uko niko Uhoraho Uwiteka Niringabo avuga!

Nerekwa ko,umugisha wa gakondo ya bakiranutsi,hamwe n’umugisha w’umucamanza ndetse akaba n’umwanditsi mukuru wa gakondo ya bakiranutsi utunganijwe kandi igihe cyawo cyegereje mbona yuko urimo gutunganywa ngo uhabwe banyirawo kuko igihe cyawo kimaze gusohora kugirango bimenyekane uko Uwiteka ajya agira neza uko niko Uhoraho Uwiteia Nyiringabo avuga!

Nerekwa yuko hagiye kubaho inama ya banyamakuru bose bakorera hanze ya gakondo ya bakiranutsi,kandi inama yabo ikaba yihutirwa cyane kuko hagiye gukorwa igikorwa nyirizina cyo kubohoza gakondo ya bakiranutsi.Nerekwa abanditsi (abanyamakuru) babigize umwuga nabandi babikora gusa kugirango byitwe ko bakora umurimo kuko babuze ikindi bakora,ariko akaba atariwo murimo wabo bose bahamagazwa bajyanwa mu nama yarusange kugirango bige uburyo bagiye gukorera hamwe bari kuntumbero imwe ijyanye no guhangana n’Umwakagara kuko bafite uruhare runini cyane rwo kumenyesha abaturage ibiriho gukorwa mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga!

Nuko mbona bajora itegeko nshinga rya gakondo ya bakiranutsi uburyo ritigeze ryubahirizwa n’ukuntu,ryakoreshejwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo,bityo amategeko arengera itangaza makuru akaba atarigeze yubahirizwa nk’uko yakagombye kubahirizwa ahubwo leta ikaba yaratoteje abanyamakuru bahunga igihugu cyabo ndetse leta ikabasanga no hanze kubaca ibihanga!Ibyo byose nibyo bagiye kwiga muri iyo nama uburyo itanganza makuru ari ikigo cyigenga (private Media Institutions)

Nuko ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,Numara kubona habaye inama y’itangaza makuru,uzamenye yuko,gahunda yo gukuraho umwakagara yatunganye»kuko bidashoboka yuko,intambara yatangira hatarabaho guhuza itangaza makuru ngo rikorere hamwe ribashe gutanga umusaruro!Byaba bitar’ibyo,ryayobya abaturage mu kubaha amakuru atariyo bitewe naho itangaza makuru ryigenga ribogamiye.Nuko rero buriya ubaye umunyabwenge,watangira kwitegura ukamenya igikwiriye kugirango mu gihe gikwiye,uzabashe kumenya igikwirie uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo uri hagati ya repubulika n’ubwami ko icitse burundu!ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore inzika hagati y’ubwami na republika Uhoraho Uwiteka ayikuyeho burundu,kuko nta repubulika izongera kubaho ukundi.Kandi ubwami bukaba budateze kwitura inabi abagize urwo ruhare rwose rw’ubugizi bwa nabi kuko buzaba ari ubwami bugendera ku itegekonshinga niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari abantu bagiye kukwandikira bafite ikibazo cy’umwana w’umusore wanze kwiga ishuri,akaba yarahumanijwe numukobwa w’umuslam-kazi,ashaka ko bakwibanira,kandi numukobwa ntabwo yarangije amashuri.Nuko rero dore ababyeyi be bararushye nibaramuka bagusabye yuko usengere umwana wabo,umenye yuko ibyo ari byo bibazo uwo musore afite uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gereza y’Africa umazemo igihe uyivuyemo kuko igihe cyayo kirarangiye.Kandi dore Uhoraho yamaze kugutegurira nyampinga muzabana uzava aho ujya gukora ubukwe kuko byose Uhoraho Uwiteka Imana yawe yamaze gutegura buri kimwe cyose!Dore uzakenera amadollar ibihumbi bigera ku cumi[$10.000] byo gukora ubukwe kandi uzabibona kuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe yamaze gutunganya buri kimwe cyose niko Uhoraho Uwiteka Imana yawe avuze!

Dore uwo nyampinga Uhoraho yaguhitiyemo azakubera ibyishimo mu gihe cy’umubabaro,azakubera umunezero mu gihe cy’agahinda,maze nawe uzamubere umutaka mu gihe cy’imvura ubwo izaba igwa yaba iyamahindu,cyangwa iyuzuye umuyaga ndetse ubwo abanzi be bazahaguruka,uzabacishe bugufi kuko Uhoraho yaguhaye gusenya no kurimbura imbaraga z’umwanzi nabadayimoni ndetse ni nkozi z’ibibi uko niko Uhoraho avuga.Dore Uhoraho aguhaye nyampinga ufite urukundo kandi ufite umuco wabakobwa bubaha Imana Uwiteka Imana yawe!Uzamwigishe gukorera Uwiteka no kugendana nawe kuko uzamubera ikamba ry’ubugingo uko niko Uwiteka avuga.

Uwo niwe nakubwiye yuko azacyezwa na bami-kazi,bazifuza kumukorera aho kugirango abakorere kuko umucyo w’Uwiteka uzamugaragaraho uko niko Uhoraho avuga.Nzakubera Imana nawe uzamubere umugabo,namara kubona uko mbana nawe,azatinya agire ubwoba kuko azabona ibyo atigeze abona,hanyuma azaguka umutima ubwoba burangire ahubwo atangire gukorera Uhoraho Uwiteka Imana yawe!Azigishwa gukiranukira Uhoraho kuko azaba mugikari cy’ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana ukorera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore azaruhura umutima wawe urushye kubera inkozi z’ibibi zihora zihiga ubugingo bwawe,kandi ntabwo azatuma wibuka ibyo waciyemo,kandi ntabwo azatuma wicuza icyatumye umushaka,ahubwo azakubera izuba rya mugitondo na nimugoroba,nirimara kurenga azakubera ukwezi ni njoro ubwo umwijima uzaba wijimwe witegura kuza aho uri ugusanga.Maze uhoraho nawe azakubera urumuli rw’ibihe byose kandi mu mwanya wose kugirango umenye yuko ari we waguhamagaye kugirango uce imanza z’Uhoraho Uwiteka Imana yawe udahuzagurika uko niko Uhoraho UwitekaNyiringabo avuga.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar