HomeNewsUmwuka winda y’ingome, munda y’ingoma!!!

Umwuka winda y’ingome, munda y’ingoma!!!

Jan 02,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ingeragere (Antelope) yegereye iruhande rw’umuzabibu w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze nerekwa ko,iyo ngeregere yabyaye abana bagera kuri [5]; nayo ya [6]; maze nihuta njya kuyifata kugirango nyitware murugo,maze mbona yinjiye hagati mu ruzabibu.Mu gihe ngiye kuyifata,mbona haje umugabo kuri motor ahetse GAZ,arikumwe n’umukobwa barikumwe.

Ubwo ibyo gufata ya Ngeragere ndabyihorera (Gufata umugisha) ntangira kurwana na wa mukobwa waruje ari kumwe na wamugabo uhetese motor (ubuyobozi bwo hasi) bwisumbuyeho,mfata umupanga (ijambo ry’Imana) ndawumutemesha ako kanya wa mugabo aza kumutabara yarafite umuhoro muremure usumba uwanjye,ubwo ntangiye guhangana nawe maze kumukubita umuhoro,ijambo,maze ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu,umenye ibyo weretswe icyo bisobanuye?

Ndasubiza nti,igice kimwe ndabisobanukiwe,ariko ikindi simbashije kumenya icyo uliya mukobwa n’umusore icyo bishatse gusobanura.Arambwira ati,ruriya ruzabibu ni umulimo w’Uhoraho ukora,naho uriya mukobwa n’uriya musore,ni za magigiri zishaka kwiba amwe mu mabanga y’umulimo ukora.

Iriya (Antelope)isobanura umugisha mwinshi Uwiteka yamaze gutegura kugirango utunganye twa gahunda twawe dusigaye.Naho iriya GAZ,byuka ugende ujye gushaka GAZ,kuko iyo wakoreshega igiye gushiramo kugirango udashirirwa ugakorwa nisoni kandi kizira yuko umuntu w’Imana yakorwa nisoni uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Jan 3, 2017 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,MUKASHEMA ESPERANCE, yazutse,dore abakagara bagiye gutegereza yuko ushyiraho ijambo ry’ubuhanuzi kugirango bahite binjira muri gakondo yawe wahaweho kuzakubera umwandu wawe nk’uko Uwiteka yabigusezeranije,none uramenye ugenze kwa kundi ujya ugenza kugirango bashinge umuhunda ku kirenge bamenye yuko umwuka w’Imana aba muri wowe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Burya erega ibyera byose ntabwo biba aramata,kandi nubona isha itamba,ujyumenya icyo ihunze,kandi umenye icyo bihatse,kuko urusha imbabazi nyina w’umwana aba ashaka kurya,uko niko umunyabwenge Umwami Salomon yabivuze,ariko kandi umwuka w’Uwiteka yongeye kubisubiramo uko niko Uwiteka avuga.Banze kwemera yuko umwuka w’Imana aba muli wowe,none bihorere bakomeze barindagire bigize abanyabwenge cyane,ariko se ninde warusha ubwenge umwuka w’Uwiteka uba muli wowe?Niko Uwiteka abaza!

Nyamara ubwenge bwabo,aho bugarukira,ninaho ubwawe butangirira,dore bavuye mu nama,barayipfunditse,bemeje ubugambanyi gusa gusa,aliko nyamara bagiye gukorwa nisoni kuko bazi neza yuko,ugiye gushyira ahagaragara imyanzuro y’urubanza rw’Umwami w’uRwanda,none bagambiliye gusenya gakondo yawe bakoresheje intonorano.Nuko rero ube umunyabwenge kugirango Uhoraho akubashishe kugera kuri gahunda zawe kandi udashakuje cyangwa ngo umuyaga uhitane ijambo rivuye mukanwa kawe maze nyuma yuko bazabona yuko bakwibeshye ho,bazamenya yuko umwuka w’Uhoraho aba muli wowe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo maze kwibambura,mbona muri e-mail yanjye nakiliye message yanditswe nabarushimusi biyita NINJA.COM,aba nibo tumaze igihe duhanganye bashaka gusenya cyangwa gushimuta ikinyamakuru inyangeNewss.com,kubera gutinya imyanzuro y’urubanza rw’umugogo w’Umwami Ndahindurwa kugirango bimenyekane aho uzatabarizwa,kuko leta y’Umwakagara iziyuko inyangeNewss.com ari cyo kinyamakuru cyonyine gisigaye niho abanyarwanda bakura amakuru ibindi byose byariye intonorano z’umwakagara.Ubwo banditse e-mail bavuga ngo,ikinyamakuru inyangeNews cyari cyakubiswe hasi,wagirango hari uwabagize umulinzi wacyo.Nuko ubwo mbasobanukiwe ibyo umwuka w’Imana yari yampishuriye maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,aho ibintu bigeze ntabwo bagisite imbaraga zo gusenya uruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko uko iminsi igenda ishira,ninako ubwenge bwabo,nimbaraga zabo,bigeda bigabanuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Jan 4, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi aciwe intege kubera ubugizi bwa nabi yakoreye inzira karengane.None dore ibyiringiro bye,yarafite(Umwakagara) biyoyotse nk’imvura y’umuyaga iturutse iburasira zuba yerekeza iburengera zuba,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero,dore za magigiri zirihebye nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze kandi ryabitegetse,kugirango bimenyekane yuko ukorera Uwiteka Imana nzima niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Ikinyoma(Ihene ihaka) mbona yirukanka ihunga aho abantu bari,maze mbona igiye kuzimira haza ukuboko gufite inkota mu rwubati,uko kuboko gukuramo ya “NKOTA”guhitagucamo kabiri ya HENE,icikamo kabiri,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka aranesheje umwuka w’ikinyoma uciriweho iteka kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ari we Mana.Dore urubanza rw’umugogo w’Umwami rurarangiye kandi ubwami bw’Urwanda butsinze urubanza baburanaga n’Umwakagara,kandi dore umwakagara akozwe nisoni kumugaragaro kugirango bamenye yuko Uwiteka ari kumwe n’ubwami bw’uRwanda niko Uwiteka avuga.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments