29th July 2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,reba hakurya yawe,maze umbwire icyo ubonye.Nditegereza mbona inzoka iri hejuru y’inyanja irimo kugenda genda hejuru yayo kandi igenda inywa amazi yiyo Nyanja.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,iriya nzoka ubonye,irimo gushakisha ahoy a kwambukira kugirango ive muri iriya Nyanja,ariko yabuze inzira,yabuze icyambu kuko iriya Nyanja ubonye ni nini cyane kandi ni ngari cyane kugirango uzabone icyambu wambukiraho biragoye n’ukugenda urugendo rulerule cyane niko Uwiteka avuga.
Nuko umwuka w’Uwiteka aransobanurira,arambwura ati,iyo Nyanja ubonye bisobanura isi,iriya nzoka wabonye,n’umwuka w’uburiganya bwa FPR wabuze aho wanyura kugirango wikure mu kibazo gikomeye barimo guhura na cyo.Kuko mu minsi micye iri mbere cyangwa mu masaha macye ari mbere urazakumva ko,FPR igiye guhara nuruva gusenya uko niko UWiteka avuga.
Mu gihe nari ngitekereza kuri iryo yerekwa,nibya ryo!Kandi ubwo ngo nanjye nari nirambitse ngo nduhuke ho gato,dore ko,kuruhuka muri iki gihe bisa nibyabuze burundu kubera umurimo ukomeye Uwiteka agiye gukorera mu isi yabazima.
Niba se umwanzi atajya aruhuka,arara ategura imigambi y’uburyo yagirira nabi,abakiranutsi,ubwo urumva koko dukwiye kuruhuka?Niko Uwiteka abaza.Nuko mbona ya nzoka itakiri mu Nyanja noneho nyibona iri mu butayu bugufiya irimo kwerera ishaka amazi yo kunywa ya yabuze.
Aho mu butayu bugufiya,hari izuba ryinshi cyane,maze ubwo butayu bwari bugari cyane,kandi bunini,maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu iriya ni ya nzoka wabonye iri mu Nyanja,noneho dore igize mu butayu,ya Nyanja irimo kwifuza kuba ya yibona kuko inyotewe cyane birenze urugero kandi hariya mu butayu hakaba nta hantu na hamwe ishobora kuba yabona amazi yo kunywa.
Nuko nitegereza ubwo butayu mbona bujya gusa na bwabundi na nyuzemo ubwo nigishwaga n’Uwiteka Imana yo mu ijuru.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore umwuka w’ikinyoma cya FPR,winjijwe mu butayu,kandi ntushobora kubona amazi yo kunywa kuko ufite inyota itizeye gukira.
Kandi ntaho izabona nibura yakura utuzi two kunywa,nuko nitegereza uburyo iyo nzoka izamuka iburasira zuba,ikongera ikamanuka iburengera zuba,ikereza ikusi,ikagaruka ikasikazi aho hose irimo kugenda ishakisha amayeri yo kubeshya isi none byayiyoboye niko Uwiteka avuga.
Uyu munsi za magigiri z’umwkagara zagize ubwoba bukomeye kubera ubuhanuzi bw’uyu munsi,kugeza ubwo zinyandikira zimbaza niba narasaze cyangwa niba ar’umwuka w’Imana koko uba muri jye,ibyo byose barimo gukora imitima yabahagaze kubera ko bazi neza ko umwuka w’Uwiteka uba muri jye ko,ari nta hahinyuzwa!






