Amatora yo kw’italiki ya 30 y’uku kwezi kwa karindwi azaba ari aya mbere muri Zimbabwe kuva uwahoze ari perezida, Robert Mugabe ategetswe gusezera ku butegetsi mu kwezi kwa 11 nyuma y’imyaka 37.
Urugomo rwari rushyigikiwe na guverinema rwakunze kuboneka mu matora mu myaka Mugabe yari ku buyobozi, ntirwagaragaye cyane muri iki gihe abakandida bakomeje kwiyamamaza..
Umuvugizi w’ibiro bya ONU bishinzwe uburenganzira bwa muntu, Liz Throssel, avuga ko ibyo bitanga icyizere kubona ibiterane bya politiki n’imyigaragambyo biba mu mahoro mu murwa mukuru Harare.
Ikindi bavuga ko gitanga icyezere ni uburyo sosiyete sivili ibona ko ibintu bizagenda neza.
Uyu muvugizi icyakora avuga ko ONU ihangayikishwa n’amakuru aturuka mu bice bimwe by’icyaro, aho abatora bashyirwaho igitsure, bakangishwa urugomo, batotezwa, bashyirwaho ingufu nko gutegekwa kujya mu nama za politiki.
Abategetsi mu biro by’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, bavuga ko urugomo, n’ubundi buryo bwose bwo gutera ubwoba nta mwanya bifite, mu cyagombye kuba itora rifitiwe icyizere, ryisanzuye, aho buri Munyazimbabwe wese azirana n’ubwoba.
