HomeNewsUmwijima ugiye kumanukira isi ukabije cyane!

Umwijima ugiye kumanukira isi ukabije cyane!

Dec 27,2017 njyanwa mu iyerekwa iruhande rw’inyanja ngufiya(ikiyaga)hafi nubutayu bugufiya,narimfite ijerekani muntoke irimo ubusa,haza umuyaga washakaga kuyitwara muri ya Nyanja ngo ishyiremo amazi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zohereje umuyaga wa badayimoni ngo uze ukwambure iyo jerekani ufite mu ntoke.

 

None ube maso cyane kuko intambara yawe ni nkozi z’ibibi igiye gutagira niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Mbona uko umuyaga ukomeza kwiyongera,ninako inyanja nayo ikomeza kuza insatira.

Mbona haje abagabo [2] bazanywe no kuntabara,ya Nyanja ibonye yuko mbonye ubutabazi,ihagarara aho yarigeze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona idini ry’ibabylon rikorwa nisoni,mbona ibyo ubuhanuzi bwavuze bisohoza umurimo wabwo,ariko mbona za  magigiri zigerageza kwitambika ngo kwitambika imbere y’ubuhanuzi ngo budasohoza umurimo wabwo maze Uhoraho Uwiteka Nyiringabo agahabwa icyubahiro.

Ariko biranga kuko bari bahanganye ni mbaraga zitagaragara maze ibyahanuwe bisohoza umurimo wabyo Uwiteka Nyiringabo ashyirwa hejuru uko niko Uhoraho Nyiribihe byose abivuga.

Nerekwa mvuye gutema igiti kinini kandi kirekire,maze mpura nabagore(abarozi Kazi) bo mu bwoko bw’Abakikuyu(KANINI NIKEGA)bagenda batuka umukambwe Eng.Raila Oinga,ndabirukankana ngo mbafate mbace ibihanga impamvu batuka uwo Uwiteka yamaze gusiga amavuta yo kuba umukuru w’igihugu ariko  sinabafata.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakikuyu bahagaritse umutima kandi cyane,kuko ibyo bibwiraga yuko Raila Odinga atazarahizwa bibaye impfabusa kuko agiye kurahizwa gutwara igihugu cy’ibabylon kugirango ijambo ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi yuko igihugu kizacika ibice [2] risohoze umurimo waryo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ukuguru ku itako ry’INKA,barigabanyamo ibice [4] kugirango botse izo nyama maze babone kuzirya,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bukomeye kandi bukaze burimo gucurwa ni nkozi z’ibibi z’abega zibwira yuko zishobora kurusha imbaraga Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo wahaweho nk’umugabane wawe,ribabujije amahoro kuko rigiye gusohoza umurimo waryo nkuko ryahanuwe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,ahitwa mukanogo munsi yikiraro werekeza NYABUGOGO,maze mbona umwuka w’ikinyoma bawufata bajya kuwuca  igihanga munsi y’ikiraro.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma muri gakondo ya bakiranutsi uciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona habaho gutegura ingabo za RDF,zigiye guhangana ningabo z’abatavuga rumwe ni ngoma ya abega.Mbona amaisikoti yose bayajyana mu myiteguro yo kwitegurira kumashana na Gen.Nyamwasa hamwe n’umwana w’Umusita,ariko mbona ko ingabo zifite ubwoba cyane kubera gutinya UMUSITA na Gen.Kayumba NYamwasa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,intambara yaritegerejwe igihe kinini muri gakondo ya bakiranutsi,noneho irabaye,ariko nubwo ibaye hazaca uwambaye kuko bizaba aramakuba akaga nibyago niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abahoze mu ngabo bavuye kurugerero basubizwa mu ngabo za RDF,kubera ubwoba bwa abega badashobora kurwana urugamba,no gutinya ko bashobora kubacika bakisangira abarwanya ubutegetsi niko Uwiteka abivuga.Nerekwa ubusambanyi burushaho kwiyongera cyane muri RDF,kandi mbona ko RDF bagerageza guhisha itangaza makuru ibikorerwa mu gisirikare cya RDF.

Njyanwa mu iyerekwa mbona urubyiruko nyarwanda bajyanwa gukora ikizamini(kujyanwa mu ngabo za RDF)ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore hasigaye iminsi micye cyane kugirango urubyiruko nyarwanda rwinjizwe mungabo kandi batabishaka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mpabwa umwana w’umukobwa,(itorero rigiye kuvuka)ariko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ugiye guhabwa abana benshi nkuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabigusezeranije niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa inzu yigorofa yamaze kuzura kandi hasigaye gusiga amarangi(Finishing)maze ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore isezerano ry’Uhoraho Nyiringabo rigiye gusohoza umulimo waryo kugirango umenye yuko Uwiteka ariwe Imana yawe niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa itara ryaka cyane muriyo nzu,ryaka uruhande rumwe,ndabwirwa ngo,uwo ni umucyo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uri muri iryo sezerano yagusezeranije uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ntabwo uzamurikirwa n’umwezi,cyangwa izuba,kuko Uwiteka ariwe wenyine uzakubera umucyo uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwijima ubaye mwinshi cyane mu isi yabazima,mbona uwo mwijima umunurwa ikuzima,mbona satani nabadayimoni barushaho gukora cyane mu isi ya bazima.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwijima ubaye mwinshi cyane,ariko Uwiteka Imana Nyiringabo azakubera umucyo nkuko yabigusezeranije (Isaiah 60:1-20) uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments