uRwanda ntabwo rufite ikibazo cy’amoko ahubwo rufite ikibazo ki kinyoma gikomoka kubayobozi baba republike (Extremists) kumpande zombi haba mu bahutu cyangwa abatutsi.Bose usanga nta numwe wifuza ko ibibazo abanyarwanda barimo byakemuka kuko biramutse bikemutse cya kinyoma barishaga cyaba cyiburiyemo bigatuma ya nzira bihimbiye yo kwigwizaho imitungo binyuze inzira z’ubusamo bw’ikinyoma cya republika itemewe namategeko zaba ziburiyemo.
Magingo aya,sinzi niba abahutu babaye iso-ko y’ikinyoma ko batabona yuko ikinyoma bashinze murwagasabo abatutsi bo muri FPR nabo baje bakomeza kubagarira icyo kinyoma kirakura ndetse kitugiraho n’ingaruka zikomeye cyane ariko nta nubwo icyo kinyoma cyobagiwe ko abakizanye arabahutu kikaba cyarabagizeho ningauruka zikomeye
Ese kugez’ubu,nta bwo abahutu bashobora kuva mu kinyoma bakayoboka ukuri?Ntibishoboka ko umwijima uzategeka iteka ryose,igihe kizagera ndetse kirasohoye ubwo umwijima ugiye guhiduka umucyo.Abanze kuva mu mwijima hakiri kare,umwijima nuhinduka umucyo bazabigenza gute?
Mu byukuri ntibinashoboka yuko abatavuga rumwe n’umwakagara bishyira hamwe kuko bose bashingiye ku kinyoma cya republika itemewe namategeko.RNC iti nitwe tuzagarura amahoro mu banyarwanda kuko tuzi ibanga rya FPR.RDI-Rwanda rwiza nabo bati natwe turikumwe na FDLR niba ar’ingabo turazifite.
Reka wenda tunavuge yuko umwakagara azavaho da!Wenda azavaho apfuye nk’uko IKIANANI cyavuyeho,murabona aba barepublike bazamara abana babanyarwanda mu gihe bazaba barwanira ubutegetsi?Sibanga hari abahutu badashobora gutaha RNC iramutse ifashe ubutegetsi.
Hari nabatutsi batataha abahutu (FDLR) iramutse ifashe ubutegetsi,niba rero aruko bimeze banyarwanda murumva aba bantu bombi badateje ikibazo gikomeye cyane murwagasabo?
Aba bose niyompamvu Uwiteka atazabemerera yuko bafata ubutegetsi nubwo bazarwana inkundura kuko ntayandi mahitamo bazaba bafite kugirango nibura bazisange mubutegetsi buzajyaho,ariko se nibiramuka bitagenze uko babyibwira,bazabyifatamo bate?Aba bose isi irabazi neza imikorere yabo nimigenzereze yabo bashobora kuzatungurwa nuko ubwami bw’uRwanda bwimye ingoma nk’uko Uwiteka yabivuze bikazarangira bisanga mu bwami bakeza uwo basuzuguraga.
Ahaaaa simpanuye ahubwo ndasiga ngatera inzuzi kubizabaho nibwira yuko byahsoboka kuko ntanzira yindi isigaye itar’iy’Uwiteka Imana ya bakiranutsi reka umwijima uhinduke umucyo kugirango ababaga mu mwijima nabo babone umucyo.





