Home News Umwijima muri gakondo yabakiranutsi!

Umwijima muri gakondo yabakiranutsi!

0

June 12th ,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo yabakiranutsi bagiye gukora umukwabu w’abantu bahoze mu gisirikare ubu batakiri mu gisirikare kubera gutinya yuko bazifatanya n’umwanzi w’umwanazi ya gakondo y’abakiranutsi.

Dore bazagenda babaza niba baravuye mu gisirikare mu buryo bwemewe n’amategeko,abo bahoze mu ngabo bazafungwa igihe kire kire bategereje gucirwa urubanza ariko ntabwo bazacirwa urubanza ahubwo leta iratinya ko imirwano yaba igiye gutangira bagahita bahunga igihugu bakajya kwifatanya n’umwanzi kurwanya ubutegetsi bw’Umwakagara

Buri izo ngabo zahoze mu gisirikare uti,uwamenya ubwenge yaba akuyemo ake karenge kuko amazi atakiri yayandi uko niko Uwiteka avuga!

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu ,dore harabagore batatu ba babanyababuloni ngo barashaka kureba umwuka ugukoreramo barebe ko ar’Umwuka w’Imana,nyamara nibaza bakakugeraho imyuka ibarimo irahita ibavamo kugirango niheshe icyubahiro uko niko Uwiteka avuze

Nyuma y’iminsi (3) abo bagore bahise babaririza aho uwo muntu w’Imana atuye maze bamenya ko ncumbitse mu nzu y’ujakazi w’Uwiteka baramushaka bavugana nawe maze basaba ko twabonana ndabemerera bigeze kumunsi wa (3) ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rimbwira imyuka ikorera muri abo bagore maze rirambwira riti,dore imyuka ibarimo yatinye ku kugera mu maso none bagiye guhindura gahunda ngo ntibakibonetse kumasaha ya nimunsi nakira ubutumwa bw’uko abo bagore batakije nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze niko Uwiteka avuga

Mwana w’umuntu dore hahagurutse umwuka w’ubusambanyi mu isi yabazima,none hanura uburire ubwoko bwanjye abakiranutsi uti,mwirinde kuko hahagurutse umwuka w’ubusambanyi udasanzwe kuko umwanzi yagambiriye kugusha intore z’Uwiteka auko Uwiteka avuga

Mwana w’umuntu dore abitirirwa izina ry’Uwiteka baragenda bacika intege gahoro gahoro nyamara kandi ibihe niho bigenda birushaho kumera nabi,none bwira ubwoko bw’Uwiteka uti,dore ijambo ry’Uwiteka riragenda rirangira nk’urumuri rugenda ruzima buhoro buhoro kuko mutamenye aho ibihe bigeze ni uko rero nimukanguke kuko intambara zigiye kurwanwa nabakiranutsi bahagaze mu mwami wacu Yesu kristo.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore ishyirahamwe rya HCR rigiye kujyana impunzi mu mahanga izo mpunzi zigera kuri 802,ibyo bigiye kubaho mbere yuko uyu mwaka wa 2015 urangira uko niko Uwiteka avuga,dore abatekereza ko bazajyanwa mu mahanga ntabwo aribo bazajynwa kuko Uwiteka ayamaze kwikorera urutonde rwazajyanwa muri ibyo bihugu bikomeye kandi byateye imbere naho abibwiraga ko bari kuri rutonde nzabakuraho kugirango abakene nabaciye bugufi bamenye ko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umwanzi yagutegereje ngo arebe ko unyura aho usanzwe unyura ariko yakubuze,dore Uwiteka uyu munsi yaguhishe munsi yamababa ye uko niko Uwiteka avuga.Dore umwanzi ijambo ry’ubuhanuzi rimaze kumuhindura ubushingwe none amaze kujegera niyompamvu yakajije umurego wo kuguhiga nyamara arabizi neza yuko Uwiteka aguhishe munsi yambaba ye kuko igihe gishyize kera aguhiga ariko ntakubone,niyompamvu ahagaritse umutima cyane kuko ijambo ry’ubuhanuzi wamuhanuyeho rimaz gusohoza imbere yamaso ye kubwiyo mpamvu umujinya we warakurakiriye cyane ageragza gukoresha ikoranabuhanga ngo arebe ko yagutahura nyamara byaramunaniye.Ahagaragara mu mayira abiri agirango uribuhnayure ariko ntakubone nyamara arashinga ikirenge kumuhunda uko niko Uwiteka avuga.

June 13th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore leta y’umwakagara ihangayikishijwe cyane na «Radio inyange» kubera ubuhauzi bushyirwa ahagaragara ndetse bukaba bugiye gusobanurwa,«Inyange TV»,nayo ibahagaritse umutima kuko iki kinayakamukuru gisurwa n’abanyarwanda benshi ugereranije nibindi binyamakuru byandika amakuru y’urwagasabo.

Komera ushikame kuko Uwiteka Imana arikumwe nawe, kandi yavuze yuko azagukoresha iby’ubutwari,dore abo muri gakondo yabakiranutsi, uhereye uyu munsi wanditseho ubuhanuzi babashyize mu mwijima kugirango batazajya bumva «Radio inyange»,cyangwa ngo barebe «InyangeTV»,ariko abanyarwanda bandi batuye mu bindi bihugu bazajya babasha kuyikurikirana.

Dore iminsi iragiye kandi igihe kirasohoye ngo ibyahanuwe bishyirwe ahagaragara ‘nk’uko byahanuwe n’abahanuzi uko niko bigiye gusohora kugirango Uwiteka asohoze amazerano yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga’.

Mwana w’umuntu dore imbaraga z’umwijima ziraguhagurukiye kubera umurimo mwiza w’Uwiteka yaguhamagariye,abakurwanya bararwanya Uwiteka Imana,aho niho bagiye kumenya imbaraga z’Uwiteka Imana ,kuko bigiye kumenyekana yuko hagati y’ibigirwamana byabo,n’Uwiteka ninde ukwiye kwitwa Uwiteka Imana? Niba ari ibyo bigirwamana byabo reka uyu munsi bimenyekane ko ari byo bikwiye guhabwa icyubahiro,kandi niba ar’Uwiteka Imana yabakiranutsi reka nabyo bimenyekane ko ariwe Mana ukwiye guhabwa icyubahiro uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu dore abanyagakondorero bagiye gukorwa nisoni kuko imbaraga za satani zibamanukiye baguweho n’igicu cy’umwijima,none rero babwire uti,amahano arabagwiriye kandi isoni zigiye kubakora,ariko nyuma y’umwijima umucyo uzabavira kuko umucyo wavuye mu mwijima uko niko Uwiteka avuga.Ni uko ntekereje benedata twabanaga imbere y’Uwiteka Imana bagizwe imbohe nabadayimoni b’umwakagara numva ndababye kuko batashoboye kumvira ijambo ry’Uwiteka ryatubwiye kwiga kugirango mu bihe biri imbere Uwiteka azadukoreshe ibikomeye

Yatubwiye gushaka za passport impapuro z’inzira kugirango mu gihe gikowiye tukurwe murwagasabo nk’uko Loti yakuwe Isodoma n’Igomorah,ariko benshi muri bene data ntabwo bigeze bumvira ijwi ry’Umwuka w’Imana wavugiye mukanwa kabahanuzi uhereye muri za 1998,ahubwo bashyuhijwe nirari ry’umubiri bahita gushing urugo rutazaramba,nanjye habuzeho gato ngo mere nkabo,ariko kubw’imbabazi z’Uwiteka yari yanjyanye mu ishuri,mbona nibura ko nshobora kuba nasoma icyapa cyo kunzira ni uko Uwiteka arambwira muri 2010 ati mwana w’umuntu dore igihe cyo kuva sodoma na Gomorah kirasohoye none gira umwete wo kumvira Uwiteka uve hano kuko nurangara bazakurukiriza muri 1930.Ni uko mfata umwanzuro wa nyuma wo kwizera Uwiteka Imana nerekeza mu mahanga nyobowe n’Uwiteka Imana nk’uko yayoboye Abraham ubwo yerekezaga mu gihugu cya Canani ,aho niho natangiye gukorera Uwiteka nisanzuye gato,bitari cyane kuko nari nahungiye mu gihugu cya Misiri nyamara icyo gihugu cyari gifitanye amasezerano yuko abazajya bahungirayo bazajya bafatwa bagasubizwa muri gakondo yabakiranutsi.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar