HomeNewsUmwega ararutwitse kumanywa yihangu!!!

Umwega ararutwitse kumanywa yihangu!!!

May 19, 2017 njyanwa  mu iyerekwa mbona abasore basa na barangije amashuli yisumbuye bafata icyemezo cyo guhunga gakondo ya bakiranutsi ngo kuko imvura yamaze kugera hasi kugirango itabanyagira.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,muri gakondo abantu baho bahagaritse imitima cyane kandi imvura igiye kugwa yamaze kugera hasi ababyeyi bafite abana b’abasore bakwiye kuhungisha nibura hakazagira abazaroko uko niko Uwiteka nyiringabo avuga.

Mbona mu mashyirahamwe ya nyabugogo yitwa INKUNDAMAHORO yahoze aramajoji ya Twagiramungu Faustin,abari abayobozi bahagarariye ayo mashyira hamwe,barakennye kubera batishyuye inguzanyo zo kubaka ayo mashyirahamwe yitwa Inkundamahoro.

Mbonamo uwitwa Ntuyehe Francois alimo gushinga icyokezo cy’ibitoke byokeje kugirango arebe ko,yakongera gufata agatege.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe byamaze kugera mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi,kuko abiratanaga ubutunzi,dore bwamaze kwambikwa amababa ngo bwigurukire bwisubirere mu bubiko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!

Nerekwa abega bajyanwa mu butayu bajyaga bajyanamo abandi,babugeze imbere bagira ubwoba bwinshi cyane,bashaka gusubira inyuma biranga,kuko inyuma yabo hakaga umuriro mbona bafashe icyemezo cyo kwinjira mu butayu bugufiya binjirira haruguru mu irembo ryo kuri ya Nyanja iherereye mu burengera zuba bw’Africa.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyo abega batinyaga,kandi barabikreye abandi,nabo nibyo bahembwe kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe uraje kandi vuba cyane byihuse kugirango ibyo Uwiteka yagusezeranije bisohoze umurimo wabyo vuba,maze umenye yuko Uwiteka Nyirngabo yagukunze,kandi ko ibyo avuga abikorera igihe cya byo.Ntabwo bijya bitinda cyangwa ngo bibanguke ahubwo abikorera igihe cyategetswe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

May 20, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo za batutsi zongeye guhaguruka,mbona kumpande zombi inzika zimeze nabi,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inzika za batutsi n’Inzigo zabo zirahagurutse,mbese haba hari uzarokoka iriya mvura imanutse iguye ko mbona igiye kunyagira abantu benshi cyane?

Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,kuzamuka ku inzika z’inzigo,nizo mbaraga z’Umuhanuzi kugirango ibyahanuwe bisohoze umurimo wabyo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Iri yerekwa ryaje saa 12:38,dore inzika z’Abega zihagurukiye abandi banyarwanda kugirango zibace ibihanga ngo ni uko bakuwe ku ngoma!Nyamara ubanza nabo amaherezo yabo atazababera meza kuko ngo Ijuru ridasakaye kandi buri wese akaba anyagirwa ku giti cye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ahagana saa 2:38 z’igitondo rirambwira riti,mwana w’umuntu,tangariza abo muri gakondo ubabwire uti,nta zindi mbuzi zisigaye usibye urupfu no kurimbuka gusa,uwabasha gukiza ubugingo bye,yabukza.Kandi uwiyeza yiyeze hakiri kare kuko ibyari bitegerejwe byamaze kurangira.Nerekwa abahoze ar’inshuti zanjye harimo Diedonne mbona atangira kwicuza icyatumye adahunga kandi yarabifitiye ubushobozi!Abantu benshi cyane batangira gutekereza ku ijambo ry’ubuhanuzi Uwiteka abagezaho buri munsi kugirango arebe yuko baba abanyabwenge bagakiza ubugingo bwabo,ariko baranze bamera nka miserebanya ngo nibisanzwe iyi nzu basanzwe bayicanamo ……

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments