July 13th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abo mwasize muri gakondo yabakiranutsi bamaze kugirwa imbohe z’umwakagara.Igihugu kirarinzwe n’imbaraga z’abana bab’abantu ku nkiko zose za gakondo yabakiranutsi hararinzwe kuburyo nta muturage ushobora kubona inzira yo kuba ya kuramo ake karenge uko niko Uwiteka avuga.
None bamaze kubona ko,ibyahanuwe byamaze kubasatira byageze imbere y’umuryango wa gakondo yabakiranutsi.Dore amarembo y’ikuzimu yafunguye kandi amarembo y’ijuru yamaze kugara imiryango n’amadirishya anyuramo amasengesho no gutaka kwabatuye muri akondo yabakiranutsi.
Abo Uwiteka yasezeranije kuzarindwa abo nta kibazo bafite,nyamara abadafite isezerano bahuye nakaga ibyago,amakuba kuko banze kwiringira ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi Ibyahishuwe 15.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuryango w’Africa y’uburasira zuba yitwa Easter Africa Community EAC,uwo muryango urashanyutse ndetse ibyawo birarangiye kandi birangijwe n’uRwanda kuko ibyahanuwe birasohoye uRwanda ibyo rwashoye muri uwo muryango byose bibaye imfabusa uwo muryango ntuzongera kubaho nk’uko babyifuzaga uko niko Uwiteka avuze.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intasi z’umwakagara zahawe amabwiriza yo kugushakira hasi hejuru kutakubura kuko bamaze kumenya yuko igihe cyawe cyo kuva mu gihugu cy’IBABULONI umurwa mukuru w’ISHUSHANI cyegereje none bahawe amabwiriza kaze cyane ngo baguhige mbere yuko ukurwa muri icyo gihugu.None ube maso kandi ushikame kuko Uwiteka agiye kugukoresha iby’ubutwari kandi nk’uko nabigusezeranije uzanyura imbere yabo bakureba nyamara nta numwe uzaba afite ubutware bwo kugukozaho agahera kurutoki uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore umufasha wawe arimo kwicuza ibyo wa mubwiye byose byamusohoyeho, yananiwe kwiringira Uwiteka no kumwizera,ahunga ubutayu yibwira ko azagaruka burangiye hanyuma mugakomezanya urugendo,none yasanze Uwiteka yaramaze gukinga urugi,dore arimo kurira amarira atagira ingano nyamara waramubwiye yanga ku kumvira ahubwo yita ku majwi y’imyuka iyobya arayumvira none asigaye mugihirahiro uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu genda ujye mu murwa mukuru wo mu gihugu cy’IBABULONI-SHUSHANI ugure ya mashati (2) Uwiteka yakubwiye ko uzambara ubwo uzaba urangije “MASTERS Y’UBUTAYU”kuko degree yo wayirangirije mu butayu bwa Uganda hanyuma witegure kugirango Uwiteka asohoze ibyo yakuvuzeho byose uko niko Uwiteka avuga.
