03rd FEB,2016 Jyewe umuhanuzi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi,nkaba n’intumwa y’Umwami wacu Yesu Kristo Majeshi Leon,nanjyanywe mu iyerekwa namazemo umwanya muremure cyane ku buryo budasanzwe aho narebaga abazimu nabadayimoni bari bakoraniye mu nama ikuzimu ubwo bari mu nama bashaka igihugu bahungiramo kuko agace ko mu biyaga bigari aho abadayimoni bakoreraga kari kamaze kwangirika kishwe nimbaraga zamasengesho ya bera.
Ndashima Uwiteka Imana ko mbere yo kungira igisonga cy’umurimo nahagariwe yabanje kunca IMANZI mu kiganza ubwo nari mu gihugu cya Uganda ndetse abyubahirisha ijambo rye ryo muri Isaya 49:16,yabonye yuko ibyo bidahagije ajya kuntunganiriza mu butayu bw’IBABYLON aho Uwiteka yansabye ko nkwiye gukebwa ku cyo nambariyeho kugirango yuzuze isezerano rye yaramfitemo umugambi mwiza wo guhindurwa igisonga cy’ubwami bw’Uhoraho.
Uyu munsi rero nibwo nahawe uburyo bundi bushya bwo gutahura amabanga y’Ikuzimu y’ibiri kubera mukarere kibiyaga bigari,nerekwa kandi mbona ko abadayimoni batagifite umwanya mukarer kibiyaga bigari.Rwanda,Uganda,Burundi,DR Congo mbona hamanutse imbaraga zamasengesho yabakiranutsi yirukana imbaraga zose zabadayimoni ziherereye aho hose mvuze.Mbona hahindutse ubutayu mbona abo bazimu bose bariyegeranije bahungira mu gihugu cya Tanzania ako bagiye guhabwa imbaraga zo kwiba no gusahura imigisha yabakiranutsi.
Iyerekwa rya mbere rwose ryo narivuyemo nibwira yuko nibereye muri filme kuko byasaga na filme ndikureba ku buryo nta gutekereza impamvu yiryo yerekwa kuko numvaga nshimishijwe kongera kwirebera ibyo bintu ariko kandi nibitotsi byamvangiraga nkibwira yuko ari bintu birimo kuba LIVE.
Nuko iyo nama irangiye mpabwa kongera kubona imyanzuro(The Assembles Minutes of general meeting) AGM muriyo nama hemejwe yuko abadayimoni bose bahungira mu gihugu cya Tanzania kuko niho hagiye gusigara harumutekano (Safe Place) nuko mbona abadayimoni bo mu rwagasabo Uburundi nahandi hose navuze bahise bahahungira bajya mukarere kitwa KARAGWE aho impunzi zabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari batuye hanyuma yo guhunguka hahinduka amatongo ubwo aho niho bahise bigira bajya gutegereza yuko igihe cyategetswe cy’Ubuhanuzi kigera cyamara kunyuraho cyangwa gusohora bakabona kugaruka.
Haruguru yahoo haberaga ubwo bucamanza bwabo hari ibigori byarumbye (ibigeragezo byabuze inzira) Hepfo yahoo hari umusaruro wibishyimbo byiza cyane ari nabyo abo badayimoni ashakaga kuburizamo.
Mbona uwo mudayimoni ko ukajije umurego maze nerekwa ko ugiye kurwanya abanyantegenke bari bamaze iminsi basenga bagiye guhabwa amasezerano mbona arabateye arabarwanya ndetse bamwe yabamenagaho amavuta ya essence kugirango hanyuma aze kubakirizaho umuriro bashire burundu.
Nuko muri rwarukiko numva ngo bahawe kumarana ya migisha ya bakiranutsi imyaka (17);aho niho naje kugira igitekerezo cyo gutabara ubwoko bw’Uhoraho kuko jyewe uwo mudayimoni yazaga yangeraho ngahita nigurukira nkigira mukirere akananirwa ku nkurikira ubundi ngasigara nirebera filme y’uburyo arimo kujujubya ubwoko bw’Uwiteka.Ubwo hagati aho nogeraga nkibagirwa ko ndi mwiyerekwa ahubwo nkibwira yuko ari ibintu birimo kuba LIVE.
Noneho nibaza impamvu abantu bataguruka nk’uko jyewe nagurukaga nkigira mukirere bikanyobera,nuko ndabwirwa ngo nta bwo umuntu ashobora kuguruka atarigishijwe kuguruka
Uwa mbwiraga arambwira ngo,umuntu afata umugozi akawuzirika amaguru yombi,hanyuma akaryama agarame murutoki(Mu murimo w’Imana) hanyuma umurozi yaza aagahita abyuka akisimbutsa ako kanya ahita aguruka(Umugozi+Ubumwe cyangwa gukorera hamwe cyangwa gushyira hamwe)
Uwambwiraga ibyo aramanura tugera muri bwa butayu bugufiya bwari bumaze gushisha bumeze neza mbona abadayimoni ba moko yose bahungiye muri ubwo butayu bwa Tanzania,maze mu gihe twarimo tugenda anyereka ubwo butayu ukuntu bushishe,naho butangirire naho burangirira ndetse nabonaga bugera hafi y’inyanja yairi haruguru yubwo butayu
Twumva kuruhande ahantu hari hubatse inzu y’Umulinzi mukuru w’Ibyasezeranijwe abantu bavugiye muri ya nzu ngo,kanaka ameze nabi cyane kubera uburwayi ngo kandi nta miti yafashe ahubwo hari umuntu wamufashaga gusenga yamusengera agahita akira yarekereho akongera akarwara ngo none se biragenda gute ko usenga arangiza undi agahita yongera kuremba?Nuko wa mugabo twari kumwe arambwira ati,wabyumvise genda wigishe abantu gukorera hanwe kuko abanyamasengesho bakoreye hamwe bagira imbaraga nyinshi kandi ikibi cyose kibazaho babasha kugitsinda .
Nuko ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore naguhagariye gufasha ubwoko bwanjye bumaze imyaka myinshi muujiji umwanzi yababujije amahwemo ndetse abambura ubwenge kugirango batamenya ibibakorerwa byuka vuba na bwangu utangire wandike dore baragutegereje kureba icyo wavuganye n’Uwiteka Imana.
Nuko rero umuntu wese wikeka wumva akeneye umugisha w’Uhoraho (amahoro,ubugwaneza,ubwenge,ubuhanga,ubumenyi,ubutunzi buturutse k’Uwiteka etc…. ) reka uhereye kumunsi wejo dusubire mu masengesho kuzageza ku wa (6) aya masengesho azaba aya masaha (12) uhereye mu gitondo (6) kugeza nimugoroba(6) nta kunywa nta mafunguro ndabizi aya ngaya yo aroroshye kandi uribunanirwe aya masengesho nakazi ke ubwo urubanza ruzamubeho we nurubyaro rwe.
Izi nkozi zikibi zibundikiriye kureba uko zakwigarurira umugisha Uwiteka yasezeraye abamukunda nidukorera hamwe tugafatana umurunga wurukundo ntakabuza yuko tutazabura kunesha uwo niwo mu maro wo guhishurirwa no kwekrekwa kuko bigirira umumaro abakiranutsi benshi kandi bikaba batera kunesha uko niko Uwiteka avuga.
Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu abo ubona barakijijwe kandi bakunda Uwiteka Imana,kuko bagize kwizera bakaba batiringiye intwaro zikomeye z’ubutegetsi bwabo,bakaba bikuye mu gatsiko kabacanyi,ntakabuza Uwiteka ntazabura kubatabara kuko nubwo bagenje ukundi ariko baracyari ubwoko bwanjye kandi igihe cyose bazangarukira niteguye kubakira nk’ubwoko bwanjye uko niko Uhoraho avuga.
Nuko numva ndanezerewe kubona harabantu bashobora kwirengagiza imbaraga z’ubutegetsi bwabo ahubwo bakihitiramo Uwiteka Imana numva nanjye ko ngiye kubasengera mbanezererewe kuko bagaragaje kwizera uwiteka Imana yabakiranutsi.Nanjye ndasenga nti:Nuko rero Uwiteka Imana ushimwe kandi uhabwe icyubahiro kuko ubwoko bwawe budashiraho kuko harabo wibikiye batarapfukamira umwakagara ndetse bakaba batanemera ibikorwa bye ndetse nimikorere ye kuko bamenye yuko wowe witwa Uwiteka Imana yabakiranutsi nuko rero wumve gusenga kwabo kandi ugushaka kwawe kubagirirweho mu izina rya data umwana na mwuka wera Amen.
